ImikinoInkuru Nyamukuru

Breaking: Abanyamuryango ba Ferwafa basabye ko Muhire yirukanwa

Mu nteko rusange yahuje abanyamuryango b’Ishyirahamwe Nyarwanda ry’Umupira w’Amaguru, Ferwafa, abayitabiriye basabye ko Umunyamabanga Mukuru w’iri shyirahamwe, Muhire Henry, yirukanwa burundu kubera amakosa yakoze mu masezerano ya MASITA.

Muhire Henry yasabiwe kwirukanwa

Abasabye ibi bashingiye ko uyu Munyamabanga yakoze amakosa yo gusinya amasezerano mu izina rya Ferwafa kandi uru rwego rutabizi, ndetse aya masezerano akaba ashobora kugira ingaruka mbi ku banyamuryango bayo.

Muri iyi nteko rusange, Nizeyimana Olivier uyobora Ferwafa, yavuze ko iri shyirahamwe rifatanyije na Minisiteri ya Siporo batanze uburenganzira bwo gushaka uruganda ruzambika ikipe y’Igihugu, ariko batigeze batanga uburenganzira bwo gusinya amasezerano ndetse batunguwe no kubyumva.

Akivuga ibi, bamwe mu banyamuryango ba Ferwafa, basabye ko Muhire Henry yakwirukanwa mu kazi ke kuko yakoze amakosa akomeye kandi azakora ku mupira w’amaguru w’u Rwanda.

Mu basabye ko Muhire yakwirukanwa, harimo perezida wa Kiyovu Sports, Mvukiyehe Juvénal wavuze ko ubwo aheruka ku mugabane w’i Burayi, yabwiwe n’abayobora uruganda rwa MASITA ko uru ruganda ruzajyana Ferwafa mu nkiko za FIFA.

Perezida wa Ferwafa, Nizeyimana Mugabo Olivier, yasabye Abanyamuryango kwihangana kuko inzego zirimo RIB, zikomeje gukora iperereza kuri ibi bivugwa kuri Muhire Henry.

Basabye ko Muhire yirukanwa

UMUSEKE.RW

Related Articles

Ibitekerezo 7

  1. Ibyo se birashoboka?Agasinya abamukuriye batabizi???Yitwaje ayahe mategeko?Ni nde umukingiye ikibaba? Atari ibyo,ahubwo yafungwa.Byaba se ari bya bindi byo ku bwa Habyarimana abakiga bavugaga ngo “Ici ni icigo cacu mwaa” ??? Nguko uko isi yacu ikora.Reba ukuntu birirwa bafunga abariye Ruswa ntoya,nyamara Bamporiki yigaramiye iwe !!! Mu gihe Itegeko-Nshinga rivuga ko “Abantu bose bareshya imbere y’amategeko”. Rugamba ati:” Iyi si irarwaye”.

    1. Ko mbona Abaperezida bamakipe batari aba sportifs. (Absence de l’esprit sportif):
      Nta kuntu icyo kibazo mwagikemura mudaciye igikuba cyo guteza umunyarwanda ubushomeri?
      Mushyize ku munzani mwasanga ibibi byakozwe na Muhire biruta ibyiza yakoze?

  2. Ariko bombori bombori yo muri FERWAFA izarangira ryari. UMUNYAMABANGANSHINGWABIKORWA BIVUGA IKI? Mugomba kuba mutazi icyo bivuze; Kandi wasanga amategeko yo n’amabwiriza yo muri FERWAFA afite icyuho. None se niba harabayeho gutanga uburenganzira bwo gushaka uruganda rwagurwamo imyenda, rukaboneka, hagomba gukurikiraho iki? Ko mutakivuga? Byari byanditse uko bizagenda hanyuma ubunyamabanga bubirengaho? Uko dusanzwe tubizi, UMUNYAMABABANGANSHINGWABIKORWA ashinzwe imicungire ya buri munsi. INAMA RUSANGE yemeza gahunda y’ibikorwa n’ingengo y’imari . Maze inama y’ubutegetsi ikabishyira mu bikorwa. Kuko abagize inama y’ubutegetsi badashinzwe imirimo ya buri munsi, baha ububasha UBUNYAMABANGANSHINGWABIKORWA; Bityo, uretse amasezerano y’igihe kirekire, ubufatanye, ubutwererane, inkunga, ibindi bikorwa umunsi ku wundi n’ubunyamabanga. Ibaze noneho iyo harimo ibyihutirwa? None se , kugura ibikoresho, bisaba ko presida wa FERWAFA aza gutanga uburenganzira ngo ikintu ni gikorwe? Niba adahari yagiye kurangura DUBAI, SINGAPOUR, CHINA, byose bizahagaragara mpaka avuye gukemura ibye? Kugura imyenda y’ikipe kweri bisaba ko perezida aza gusinya ngo igurwe? Kugura indobo , umukoropesho, impapuro, company zikora isuku, ni perezida uza gusinya? MBEGA URWAHA RUKOMEYE? Mutubwire niba harabayeho KUNYEREZA UMUTUNGO. ATARI IBYO, MWABA MUZANA INDURU ZUBUSA. MUNOZE IBITAGENDA IWANYU. SI NON BIZAHORA ARI AGATERERANZAMBA.

    1. Ubundi buri kigo gicunzwe neza kigira procurement policy. Nunze rero mubyo uvuga twakabaye tubwirwa aho uburenganzira bwa secretaire general butangirira n’aho bugarukira muri iyi policy. Ese yakoze ibiri mu nshingano ze cg yaratandukiriye?

      1. Buriya rero,igihari ni kimwe. Mbere yakoze amakosa,atasabiye imbabazi,ahubwo agaruka ku mbaraga. Uko byagenda kose abantu bakorana, ku kibazo kivugwa aha, siwe wafataga umwanzuro wa nyuma,no gusinya yashoboraga kubikora ariko abimenyesheje abafite aho bahuriye na byo. Hanyuma se nabisinya,ikigo kitaraba tayari kuyashyira mu masezerano,hazakurikiranwa nde?
        Kandi niba abanyamuryango bafata umwanzuro umeze utyo,ni uko nta kizere bamufitiye. Ubutaha hazatumizwa inama,nayizamo abanyamuryango bisohokere. Kubaho ni ukubana no guca bugufi,si uguhangana. Naho ibya “muzi uko naje aha”, bizamugwa nabi tu

  3. Ariko iyo muzi uko naje mwayikuyehe? Ni nde wababwiye ko MUHIRE ariwo mu BISUBIZO nk’uko mujya mubivuga. Ntabwo ari muzi uwo ndiwe, sina muzi uwanzanye, ni umwana wirwanyeho mubuzima bwe, muzabaririze. Ubwo abashaga uriya mwanya basizoye, ariko ikibazo ndahamya ko kiri mu micungire ya BURI MUNSI YA FERWAFA. MUKUBURE IMBERE Y’UMUHARURO WANYU. IBINDI MURI MO gushyushya gusa. Ese ubundi ikibazo cyo muri administration gihamagarizwa INAMA RUSANGE KUVA RYARI?
    AHO HARIMO IKINTU.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button