ImikinoInkuru Nyamukuru

Ferwafa yemeje ko Tumutoneshe Diane atataye akazi

Kuva Komite Nyobozi ya Ferwafa iyobowe na Nizeyimana Mugabo Olivier yatorwa, ntabwo Komiseri ushinzwe Iterambere ry’umupira w’abagore muri iri shyirahamwe, Tumutoneshe Diane, yagaragaye mu biro kenshi kuko yahise ajya kwiga ku mugabane w’i Burayi.

Tumutoneshe Diane yasoreje amasomo ye i Zurich mu Busuwisi

Uyu mugore wagiye kwiga ibijyanye n’imiyoborere ya Siporo [FIFA Master’s Course], abakurikiranira hafi iby’umupira w’amaguru mu Rwanda, bakunze kuvuga ko yataye akazi ariko ababivuga ntibemeranya na Perezida wa Ferwafa, Nizeyimana Mugabo Olivier nk’uko yabivugiye mu Nteko rusange yahuje abanyamuryango b’iri shyirahamwe.

Ati “Ntabwo yataye akazi.  Igihari ni uko yagiye kwiga Iterambere ry’Umupira w’amaguru mu Rwanda. Nkeka ko ari inyungu ku mupira wacu muri rusange. Ejo cyangwa ejobundi azaba ageze mu Rwanda.Mwabonye ko hari Komisiyo za CAF yagiyemo. Ahubwo tugomba kumubyaza umusaruro.”

Tumutoneshe amaze hafi umwaka ku mugabane w’i Burayi, aho yagiye kwiga “FIFA Masters Course” mu gihugu cy’u Bwongereza muri Leicester University, mu Butaliyani (SDA Bacconi School Of Management), no mu Busuwisi muri Neuchâtel University iherereye i Zurich.

Uyu mugore wize ibijyanye na Siporo, asanzwe ari n’Umuyobozi w’Irerero rya Dream Team Academy yashinzwe na Kayisire Jacques usanzwe ari Visi Perezida wa Mbere wa Rayon Sports.

Mu 2019, Tumutoneshe yize muri Kaminuza ya Leipzig mu Budage ibijyanye n’imicungire ya Siporo (Sports Management).

Diane aragaruka mu Rwanda vuba nyuma yo gusoza amasomo
Tumutoneshe yiganye n’abandi baturutse imihanda yose ku Isi
Diane ari mu basoje icyiciro cya “FIFA Masters Course”

UMUSEKE.RW

Related Articles

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button