AfurikaAmahanga

S.Africa: Umuyobozi w’Umujyi yarashwe n’abajura

Abajura bitwaje intwaro bateye urugo rw’umuyobozi w’umujyi uri mu Majyaruguru ya Africa y’Epfo baramurasa ndetse bakomeretsa umwana we.

Moses Maluleke, w’imyaka 56 yari Umuyobozi w’Umujyi (Mayor) wa Collins Chabane

Amakuru avuga ko byabaye mu ijoro ryo ku wa Kane nk’uko byemejwe na Polisi.

Moses Maluleke, w’imyaka 56 yari Umuyobozi w’Umujyi (Mayor) wa Collins Chabane, agace kari mu Ntara ya Limpopo.

BBC ivuga ko umwana we w’imyaka 18 y’amavuko na we yajyanywe kwa muganga nyuma yo kuraswa agakomereka.

Polisi ya Africa y’Epfo ivuga ko igitero cyagabwe n’abantu batatu, igasaba abaturage gutanga amakuru.

Abajura ngo barashe Mayor n’umuhungu we nyuma yo kwanga kubaha amafaranga babasabaga nk’uko Umuvugizi wa Polisi yabyemeje.

Polisi yihaye iminsi itatu ikora ibishoboka byose ngo ifate bariya bajura.

BBC

UMUSEKE.RW

Related Articles

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button