Mukanyandwi Adda wo mu Mudugudu wa Mukoni mu Kagari ka Mbuye, avuga ko abo mu Muryango wa Hagenimana Thèogene bagerageje gusaba ko bamubaha, inzego z’umutekano zimufite ziramubima.
Ati “Batakambye bemera no gutanga ikiguzi cy’ibihumbi 150 by’uRwanda abamufite banga kuyafata.”
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kibilizi Murenzi Valens avuga ko uyu muturage yashatse kurwanya inzego z’umutekano zimushyiraho amapingu zimutwara ahantu hataramenyekana.
Ati “Hagenimana yatemye umupolisi w’u Murundi kandi bamusanze ku butaka bwabo tugiye kubikurikirana.”
Murenzi yavuze ko agace bamufatiyemo ari ako muri Komini Bugabira, Zone ya Kiyonza, Segiteri ya Kyiri ku Gasozi ka Ngaragu mu Ntara ya Kirundo.
Gitifu Murenzi Valens yavuze ko ari ikibazo inzego ku mpande zombi zigomba kuganiraho, agasaba abaturage kwitwararika birinda kwambuka umupaka uko bishakiye.
MUHIZI ELISÉE / UMUSEKE.RW i Nyanza
Twabyita “gushimuta” gute? Ndabona uwafashwe yari mu makosa. Igihugu cyacu gikwiye kumubohoza ariko bigaragara ko yagiye mu kindi gihugu mu nzira zitarizo.