Inkuru NyamukuruUbukungu

Perezida wa Somalia yerekeje i Arusha mu nama y’abakuru b’ibihugu bya EAC

Kuri uyu wa Kane I Arusha hategerejwe inama y’Abakuru b’Ibihugu by’Umuryango wa Africa y’Iburasirazuba, mu bemeje ko bayijyamo Perezida wa Somalia, Hassan Sheikh Mohamud yafashe indege yerekezayo.

Perezida wa Somalia, Hassan Sheikh Mohamud aritabira inama y’Abakuru b’ibihugu bya EAC nk’umushyitsi

Hassan Sheikh Mohamud yatumiwe nk’umushyitsi muri iyi nama isanzwe ya 22 y’Abakuru b’Ibihugu bigize Umuryango wa Africa y’iburasirazuba (EAC)

Iyi nama iratangira kuri uyu wa Kane tariki 21 izasozwe bukeye ku wa Gatanu.

Guverinoma ya Somalia yatanze ubusabe bwayo bwo kuba umunyamuryango wa EAC muri 2016 ubwo Hassan Sheikh Mohamud yari akiba Perezida.

Yizera ko kwishyira hamwe n’ibihugu bya Africa y’Iburasirazuba bizoroshya ubuhahirane, ndetse no gukumira Abanyasomaliya kujya gushakira ubuzima kure kuko isoko rya EAC ryagutse

Perezida Evariste Ndayishimiye w’u Burundi na we ibiro bye byatangaje ko yitabira iyi nama ibera muri Tanzania.

Itangazo rigenewe abanyamakuru ryasohowe n’Ubunyamabanga bukuru bwa EAC rivuga ko iyi nama yahujwe n’umwiherero w’Abakuru b’Ibihugu kugira ngo baganire ku masezerano y’isoko rusange, East African Common Market protocol.

Muri uwo mwiherero wo ku rwego rwo hejuru, abo banyacyubahiro bazarebera hamwe aho gushyira mu bikorwa ayo masezerano bigeze, imbogamizi zirimo n’uburyo bwo kuzikuraho ndetse n’inzego abafatanyabikorwa b’uyu muryango batangamo umusanzu wabo kugira ngo iri soko rusange ritangire gukora.

Iyi nama kandi izitabirwa n’abandi bayobozi mu nzego za leta, abikorera, abahagarariye imiryango ya sosiyete sivile n’abandi bafatanyabikorwa bose hamwe babarirwa muri 300.

Hagati aho kandi biteganyijwe ko iyi nama izanashyiraho abacamanza mu rukiko rw’uyu muryango rwitwa East African Court of Justice.

Binateganyijwe ko Perezida Uhuru Kenyatta ashobora guha inkoni Perezida Evariste Ndayishimiye w’u Burundi kugira ngo akomeze kuyobora uyu muryango mu gihe cy’umwaka umwe.

Umuryango wa Africa y’Iburasirazuba ugizwe na Kenya, Tanzania, Uganda, u Rwanda, u Burundi, Sudan y’Epfo na Repubulika ya Demokarasi ya Congo yinjiyemo uyu mwaka.

UMUSEKE.RW

Related Articles

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button