Muri Kamena ni bwo ubuyobozi bw’ikipe ya Kiyovu Sports bwatangaje ko bwamaze gusinyisha abakinnyi babiri bo muri Sudan, Sharaf Eldin Shaiboub wakiniye Simba SC na Jonh Mano.
Aba bakinnyi bombi basinye amasezerano y’imyaka ibiri, ariko mu minsi ishize ari amakuru yasohotse avuga ko bashobora gusesa amasezerano bitewe no kuba hari ibyo batarahabwa bikirimo amafaranga ya recruitement.
Mvukiyehe Juvénal avuga ku kibazo cy’aba bakinnyi bombi, yavuze ko ibyavuzwe bihabanye n’ukuri kuko hari ibyo ubuyobozi bwabatumye ariko magingo aya batarazana.
Ati “Twabatumye ko bajya kuzana ibyangombwa, cyane cyane ko twari twumvikanye ko tuzabaha amafaranga ari uko baje gutangira umwaka w’imikino kandi ibyo biri mu masezerano yabo. Ariko tubatuma ko bagomba kutuzanira ibyangombwa byabo.”
Uyu muyobozi yongeyeho ati “Cyane ko iyo umukinnyi avuye mu yindi kipe agomba kuzana ibaruwa imurekura n’ibindi. Ibyo twarabibatumye kugira ngo dukore ku bijyanye no kwishyurwa kwabo, ntabwo barabitwoherereza. Bo bifuzaga ko tubanza kubaha amafaranga hanyuma bakabitwoherereza nyuma ariko tubabwira ko bidashoboka ahubwo bagomba kutwoherereza ibyangombwa birimo iyo baruwa na TPO, natwe tukabona ibyangombwa bidufasha gusunika kwishyurwa kwabo.”
Uyu muyobozi yavuze ko kuva babisaba aba bakinnyi, baruciye bakarumira kugeza ubu batarabihabwa kandi byanabateye impungenge zindi.
Ati “Kugeza ubu ntabwo barohereza ibyo byangombwa. Natwe twatangiye kubigiraho impungenge, cyane ko ibyo byangombwa atari ibintu birenze kuko ni ibintu ufitiye uburenganzira iyo watandukanye n’ikipe. Natwe twatangiye kugira impungenge z’impamvu bibagora. Nitubona bikomeje gutinda, tuzareba ibindi kandi hari abandi twateganyije mu gihe abo batabonetse.”
Iyo usesenguye neza iki kiganiro cya Perezida wa Kiyovu Sports, usanga harimo no gutekereza ko iyi kipe ishobora kutazakoresha aba banya-Sudan umwaka utaha w’imikino.
Iyi kipe yo ku Mumena yatakaje Ngendahimana Eric wagiye muri Rayon Sports, Ishimwe Saleh wagiye muri Bugesera FC na Dusingizimana Gilbert wagiye muri AS Kigali.
Hari bamwe mu bakinnyi bivugwa ko iyi kipe yamaze kwibikaho n’ubwo itarabitangaza, barimo Hakizimana Félicien wavuye muri Marines FC na Runanira Amza wavuye muri Espoir FC.
UMUSEKE.RW