Polisi y’u Rwanda mu Karere ka Rubavu, ishami rishinzwe kurwanya ibiyobyabwenge (ANU), ryafashe abagabo babiri bakekwaho gukwirakwiza urumogi, bafatanywe “amabule” ibihumbi 6000.
Ku wa Kabiri tariki ya 19 Nyakanga, 2022 nibwo Niyirora Emmmanuel na Ntagungira Eric, bafatanywe udupfunyika 6000 tw’urumogi nk’uko Polisi ibivuga ku rubuga rwayo.
Bafashwe batwaye urumogi kuri moto ifite Purake; RC 476A, nayo yahise ifatwa. Bariya bagabo bafatiwe mu Murenge wa Rugerero, Akagali ka Gisa, Umudugudu wa Shwemu.
Hari hashize iminsi imike itageze ku Cyumweru, mu Karere ka Rubavu, mu Murenge wa Rugerero hafatiwe undi mugabo na we afite urumogi udupfunyika 1036.
Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburasirazuba, Superintendent of Police (SP) Bonaventure Twizere Karekezi, yavuze ko abagabo bafashwe biturutse ku makuru yatanzwe n’abaturage batuye mu gace bafatiwemo.
Yagize ati: “Ishami rya Polisi rishinzwe kurwanya ibiyobyabwenge (ANU), ryahawe amakuru n’abaturage batuye mu Kagali ka Kageshi mu Murenge wa Busasamana, ko hari abantu batwaye moto kandi bapakiye urumogi bakuye mu gihugu cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo.
Abapolisi bahise batangira ibikorwa byo kubafata nibwo aba bombi bafatiwe mu muhanda wa Byahi-Rugerero bafite imifuka ine irimo udupfunyika ibihumbi 6 tw’urumogi, bahise bafungwa na moto irafatwa.”
Abafashwe bemeye ko uru rumogi ari urwabo kandi ko barukura mu gihugu cy’abaturanyi cya Kongo, bakaba bari barushyiriye abakiriya babo batuye mu Karere ka Nyanza.
SP Karekezi, yihanangirije abijandika mu biyobyabwenge, asaba abaturiye umupaka kwirinda kwishora mu bikorwa bya magendu ndetse no kwinjiza ibicuruza bitemewe mu Rwanda, abibutsa ko Polisi ifatanyije n’izindi nzego z’umutekano ndetse n’abaturage yakajije ingamba zo gufata abantu bose bakora ibyaha.
Yashimiye abaturage batanze amakuru urumogi rugafatwa, anabasaba gukomeza gutanga amakuru kugira ngo n’abandi bakijandika mu biyobyabwenge nabo bafatwe bahanwe.
Abafashwe n’ibyo bafatanywe bashyikirijwe urwego rw’igihugu rushinzwe ubugenzacyaha (RIB) rukorera kuri sitasiyo ya Gisenyi ngo hakurikizwe amategeko.
Icyo amategeko avuga
Itegeko nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, ingingo ya 263 ivuga ko umuntu wese ukora, uhinga, uhindura, utunda, ubika, uha undi, ugurisha mu Gihugu ibiyobyabwenge cyangwa urusobe rw’imiti ikoreshwa nka byo mu buryo bunyuranije n’amategeko, aba akoze icyaha.
Iyo abihamijwe n’urukiko ahanishwa igifungo cya burundu n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda arenze miliyoni makumyabiri (20.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni mirongo itatu (30.000.000 FRW) ku byerekeye ibiyobyabwenge bihambaye.
IVOMO: RNP Website
UMUSEKE.RW