Andi makuruInkuru Nyamukuru

Umugabo wavuye mu Rwanda akajya kuba muri America yarasiwe iwe

Inkuru mbi yamenyekanye mu masaha y’ikigoroba muri America, ko umugabo witwa Byishimo Kadage bitaga Big yarashwe n’umuntu utaramenyekana, nyuma yo kujyanwa kwa muganga yahise apfa.

Byishimo yarashwe agiye kuryamisha umwana we bikekwa ko uwamurashe yamurasiye mu idirishya

Radio /TV Umurage ivuga ko uriya mugabo w’Umunyamulenge yari atuye muri Leta ya Kentucky muri America yarashwe yarasiwe iwe kandi hakaba hari abandi bantu bo mu muryango we.

Umuturanyi we, Mutabazi Etienne, na we uba mu Mujyi wa Lexington aho yari atuye ndetse akaba ari umwe mu bayobozi b’umudugudu hariya, yavuze ko Byishimo Kadage ari Umunyamurenge wo mu muryango w’Abasita, akaba mbere yarabaga muri Leta ya Michigan aza gutura muri Kentucky ndetse ngo yari atarahamara iminsi.

Yavuze ko yari umugabo ubyaye rimwe.

Ati “Ni ikintu cyakanze imitima yacu, imitima yacu irababaye, ni inkuba yakubise  mu by’ukuri, ku buryo twese ntacyo twabitekerezagaho, ni ibintu byatugwiririye, turihanganisha abantu bose ba bugufi mu muryango we.”

Byishimo ngo yarashwe agiye kuryamisha umwana, mu masaha ya saa munani z’amanywa.

Mutabazi Etienne uhagaze ku makuru y’ibyabaye, yavuze ko inzego zibishinzwe, zavuze ko Byishimo yarasiwe mu cyumba cye.

Iwe mu rugo ngo yari kumwe n’umugore we, n’umubyeyi we uherutse kuza kubasura avuye muri Africa ndetse hari n’umwana w’umuturanyi wabo.

Iwe mu rugo hari umugore we ndetse n’umubyeyi we uherutse kuza kubasura avuye muri Africa

Umugore we ngo yumvise igituritse agira ngo ni amashanyarazi ariko agiye kureba asanga ahantu hose hari amaraso umugabo we yarashwe, ngo bahise bamujyanwa kwa muganga ariko ahita apfa.

Yavuze ko umwana we atarashwe, ndetse ngo ntiyakomeretse.

Ati “Nta mbunda yari atunze, yarashwe n’umugizi wa nabi.”

Mutabazi yavuze ko nta kindi yarenzaho ku makuru yatanze kuko hakiri kuba iperereza ku by’urwo rupfu no gushakisha uwarashe Byishimo Kadage.

Igihugu cya Leta zunze Ubumwe za America gikunze kugaragaramo ibikorwa byo kwibasira Abirabura ahanini bikozwe n’Abazungu b’abahezanguni, ndetse gikunze kurangwamo abanyarugomo mu moko yose bakoresha intwaro mu kurasa bagenzi babo ntacyo babaziza.

Umwe mu Banyarwanda batuye muri America yabwiye UMUSEKE ko Byishimo yabanaga neza n’abandi, yongeraho ko imbunda ziri mu baturage muri America ziteje akaga. Ati “Zirimo gukora ibara”.

Yari umubyeyi w’umwana umwe

UMUSEKE.RW

Related Articles

Ibitekerezo 12

  1. Family niyihangane.Hari ibintu byinshi bitwica muli iyi si.Indwara,Accident,etc…Ikibazo nuko abantu bica abandi,cyane cyane mu ntambara zimaze guhitana abantu bagera kuli 1 billion kuva Muntu yabaho.Ariko nk’abakristu,Tujye twemera tudashidikanya na busa yuko abantu bose bapfa birindaga gukora ibyo Imana itubuza,kandi batiberaga mu byisi gusa,bizeraga Imana bakayishaka,izabazura ku munsi wa nyuma ikabaha ubuzima bw’iteka muli Paradizo.Ni Yesu ubwe wabivuze muli Yohana 6,umurongo wa 40.Dukore kugirango tubeho,tubifatanye no gushaka cyane Imana,kugirango izatuzure kuli uwo munsi iduhe ubuzima bw’iteka.Roho idapfa yahimbwe n’umugereki witwaga Socrates utaremeraga Imana dusenga.

  2. Sha njye ndu miwe peee ngo American afriqeu niho heza peee mbega ibintu bibabaje ndumva kuba umwira bura muri byo bihugu ari cyaha

  3. Hanyuma se Gasana usibye ko Imana usenga ntazi iyo ari yo, ko numva uhakana Roho n’ubuzima bwa nyuma y’urupfu, Yezu Kristu abwira igisambo cyari kibambanywe nawe ati : “uyu munsi uraba uri kumwe nanjye muri paradizo “ni umubiri yavugaga ujya muri paradizo?

  4. Umuryango wa nyakwigendera Nyagasani Yezu abaremeshe, yakire uwashoje urugendo rwe,kandi azibire icyuho umupfakazi n’imfubyi, abavandimwe n’ababyeyi. Abicanyi mwe mwicisha inkota, mwibuke icyo Yezu yababwiye muhagarariwe na Petero wari uciye umuja w’abandi ugutwi. Se Imana muvuga murayemera? Mwibwira se ko itareba ntiyumve mwa bivume mwe?

  5. Ariko, ibi rwose ni ibintu bibi. Wagirango hari imbaraga zirimo gukora kuburyo abirabura bahama mu bihugu byabo. Sibyo kuko abo bazungu, abo banyamerika batuye ibyo bihugu bavuye ahandi. Nabo muri make ni abimukira. IMANA YAREMYE ISI ibwira umuntu ngo tegeka isi. TUGOMBA KUBA AHO TWUMVA HATUNYUZE, dupfa kuba duhari bikurikije amategeko agenga aho hantu. Kuvutswa ubuzima butangwa n’IMANA ni icyaha IMANA itazihanganira. Ntabwo aribyo, birababaje.

  6. Inkuru y’incamugongo 😭😭😭😭Byishimo ruhukira mu mahoro Imana igutuze aheza uwo mugizi wa nabi Imana imugaragaza bamukatire urumukwiriye. Nihanganishije Famille Kadage yose kubwo kubura bucura bwabo Imana ibakomeze muri ibi bihe bitoroshye. Nkomeje na madame Byishimo Imana imuhe kwihangana nubwo bitoroshye kubyakira. RIP Byishimo

  7. This is really sad, kwica umuntu utaremye, ugateza intimba n’amarira mu miryango ukumva ntacyo bitwaye. Ibi bihugu mwirukiramo ngo ni za paradizo mubona kuri za tv muribeshya cyane kuko nta rukundo babafitiye, icyo bazi ni ubwibone n’ubwicanyi gusa.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button