Inkuru NyamukuruMu cyaro

Kamonyi: Dasso aravugwaho kurigisa amafaranga y’abaturage bari bazi ko bishyuye Mituweri 

Umu-DASSO wo mu Murenge wa Mugina, mu Kagari ka Mugina  mu Karere ka Kamonyi aravugwaho  kwambura abaturage amafaranga y’ubwisungane mu kwivuza asaga ibihumbi 200F. Ubuyobozi bwabwiye UMUSEKE  ko bugisuzuma iby’iki kibazo.

Ibiro by’Akarere ka Kamonyi

Amakuru avuga  ko abaturage bagiye kwishyura amafaranga ya mituweli ku Kagari ka Mugina basanga nta Internet ihari bayasigira uwo mu-DASSO ngo aze kuyabatangira kuko ariho akora ariko ngo ntiyayatanga.

Nyuma baje kumushaka baramubura bitabaza ubuyobozi.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mugina, Ndayisaba Jean Pierre Egide, yatangaje ko uwo mu-DASSO bamuhamagaye kuri uyu wa Kabiri avuga ko arwaye yagiye kwa muganga.

Yagize ati “Yavuze ko yarwaye yagiye kwivuza atwemerera ko amafaranga y’abo baturage yayatanze n’inyemezabwishyu azifite ariko twamubuze.”

Yavuze ko kuri ubu uwo mu-DASSO ari gushakishwa kuko yaburiwe irengero.

Yakomeje agira ati “Yaburiwe irengero ariko ari gushakishwa kugira ngo yerekane aho yayashyize ndetse agaragaze n’izo nyemezabwishyu.”

Yasabye abaturage kuba bihanganye mu gihe DASSO agishakishwa, abizeza ko ikibazo cyabo kiza gukemuka.

Umuyobozi w’Akarere ka Kamonyi, Dr Ndahayi Sylvere, yabwiye UMUSEKE ko iki kibazo kigisuzumwa ngo bamenye ukuri kwabyo.

Yagize ati “DASSO birimo biravugwa turimo kubikurikirana kugira ngo tumenye neza uko byagenze ariko biracyari amakuru ngo tumenye niba ari ukuri ariko ntabwo turamenya niba ari ukuri neza.”

Hari amakuru ko uyu Dasso yaba yatorokeye kwa muganga, kuri ubu akaba agishakishwa.

TUYISHIMIRE Raymond / UMUSEKE.RW

Related Articles

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button