Inkuru NyamukuruMu cyaro

Umusaza w’imyaka 77 birakekwa ko yishwe n’umwana we amunigishije ikiziriko

Rutsiro: Umusore  w’imyaka 20 arakekwaho kwica Se  umubyara amunigishije ikiziriko, harakekwa ko yamujijije amafaranga yabonye yagurishije inka nk’uko ubuyobozi bwabibwiye Umuseke.

Nyakwigendera Ubwirirabino Aloys  w’imyaka77 yishwe kuri uyu wa Gatatu tariki 20 Nyakanga 2022, yari atuye mu Kagali ka Rurara, Umudugudu wa Kashishi, Umurenge wa Mushonyi, mu Karere ka Rutsiro.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mushonyi, Mwenedata Jean Pierre yabwiye Umuseke ko bikekwa ko uyu musaza yishwe n’umuhungu we agahita atoroka ariko akaba agishakishwa.

Yagize ati “Ejo bari bagurishije inka ibihumbi 400Frw. Uyu munsi bari buzindutse bajya gushaka intoya na yo ngo bazayigurishe. Babanaga mu nzu ari batatu ari se, nyina n’uwo mwana wari umuhererezi. Icyabaye nyina yagiye mu kazi, abasiga mu rugo, saa tatu n’igice aje asanga bamwishe, bamunigishije ikiziriko cy’inka.”

Uyu muyobozi yatangaje ko inzego zitandukanye zirimo n’urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB ziri gukora iperereza no gushakisha ukekwa.

Umuseke wamenye amakuru ko uyu musore yari yarabanje gushingirwa iduka na se, ariko akaza guhomba, agafata icyemezo cyo kujya kuba mu Mujyi wa Musanze ariko nyuma akaza kugaruka.

Mwenedata yihanganishije umuryango wa nyakwigendera anasaba abantu gukura amaboko mu mufuka bagakora.

Yagize ati “Icya mbere ni ukwihanganisha umuryango wagize ibyago, icya kabiri ni uko twafatanya tukareba ko ucyekwa yafatwa, ikindi ni ukugira inama abantu bagakura amaboko mu mufuka bagakora cyane cyane urubyiruko.”

Yasabye urubyiruko kwirinda ibiyobyangwe ndetse n’iraha n’izindi ngeso mbi.

TUYISHIMIRE Raymond /UMUSEKE.RW

Related Articles

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button