AmahangaInkuru Nyamukuru

Mu gihe kitageze ku kwezi hamaze kuraswa abajura 9

Polisi ya Kenya yarashe abantu batatu bakekwaho kwiba bitwaje imbunda mu kigo cya Alfa i Mombasa, ni nyuma yo kurasana hagati y’impande zombi.

Imbunda yo mu bwoko bwa pistolet yafatanwe aba bajura


Aba 3 barashwe bujuje umubare w’abantu 9 bamaze kurasirwa muri ibi bikorwa mu gihe kitageze ku kwezi.

Ubuyobozi bushinzwe iperereza ku byaha (DCI), mu itangazo ryabwo, bwatangaje ko aba barashwe nyuma y’ubujura bakoze bakanarasa ku nzego zishinzwe umutekano ubwo zabafataga.

Usibye aba batatu bapfuye hari abandi bagihigishwa uruhindu kugira ngo bashyikiriwe ubutabera.

Umuyobozi wa DCI, George Kinoti, yavuze ko bakiriye amakuru y’ubujura bakihutira gutega igico aba bajura bari bitwaje intwaro.

Ati “Twahawe amakuru twihutira gutega ambushi bariya bajura twica batatu ubwo barasaga ku basore banjye.”

Avuga ko abagizi ba nabi bitwaje intwaro banze kumva itegeko ryo gutanga imbunda barasa kuri polisi.

Polisi yafashe imbunda nto (pistolet) imwe n’amasasu, pistolet imwe y’igikinisho, mudasobwa igendanwa na terefone esheshatu zigezweho.

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW

Related Articles

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button