Inkuru NyamukuruUbutabera

Rubavu: Umutetsi w’ishuri ‘umukwikwi’ wahagarariye Akarere mu kwibuka yafunguwe

Umukozi ushinzwe gutekera abanyeshuri muri College Inyemeramihigo witwa Mbarushimana Jean Claude wari watawe muri yombi akurikiranyweho icyaha cyo gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi 1994 yafunguwe.

Mbarushimana Jean Claude usanzwe ukora akazi ko guteka muri College de Gisenyi Inyemeramihigo yahagarariye akarere mu muhango wo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi

Mbarushimana yasize mu buroko Nyiraneza Esperance Umukozi wari ushinzwe uburezi mu Murenge wa Rugerero wamwohereje kujya kuba umushyitsi mukuru mu muhango wo Kwibuka kandi urwego ariho rutabimwemerera.

Iki kibazo cyagaragaye kuwa 3 Kamena 2022 ubwo umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Rugerero yagombaga kwitabira igikorwa cyo kwibuka Jenoside yakorewe abatutsi kuri GS Nkama akohereza ushinzwe uburezi.

Umukozi ushinzwe uburezi aho kujya guhagararira Gitifu, na we yohereje Mbarushimana Jean Claude usanzwe utekera abanyeshuri muri College Inyemeramihigo.

Kuwa 13 Nyakanga 2022, Mbarushimana Jean Claude na Nyiraneza Esperance batawe muri yombi bakekwaho gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Ubwo batabwaga muri yombi, Perezida wa Ibuka mu rwego rw’igihugu, Nkuranga Egide yavuze ko bitumvikana ukuntu ubuyobozi bw’igihugu buha agaciro igikorwa cyo kwibuka, bigapfobywa n’abantu ku giti cyabo.

Yagize ati “Ntabwo byumvikana ukuntu mu gikorwa igihugu cyubaha kiri muri politiki aho tuba twibuka Jenoside yakorewe abatutsi n’ukuntu abayobozi bakuru b’igihugu bagitegura, wajya kumva ukumva umuntu aragipfobeje mu buryo butumvikana. Ntabwo bagihaye agaciro bashatse kwerekana ko ibyabaye ntacyo bimaze’.”

Nyuma y’iminsi ari mu bugenzacyaha, amakuru avuga ko Mbarushimana Jean Claude yafunguwe kuwa 19 Nyakanga 2022 ahagana isaa tanu z’amanywa.

Nyiraneza Esperance bari bafunganywe we yagumye mu maboko y’ubutabera mu gihe bivugwa ko n’ubwo Mbarushimana yafunguwe, yasabwe kujya yitaba ubugenzacyaha mu rwego rwo gukusanya ibimenyetso muri dosiye ya Nyiraneza Esperance

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW

Related Articles

igitekerezo

  1. Ntayandi mahitamo yali afite we ibyo yakoze nibyo yasabwe numuyobozi atari gusuzugura ikibazo kiri kubandi Gitifu ibyo yarimo nibyo byari bikomeye muli icyo gihe!! ushinzwe uburezi we yumva ali tayari mubitekerezo bye cyangwa hali ibindi atavuga

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button