Imikino

Abakinnyi bashya ba AS Kigali batangiye imyitozo

Iyi kipe ibitse igikombe cy’Amahoro yatwaye itsinze APR FC, yatangiye imyitozo kare mu gutegura Super Coupe ifite mu munsi mike iri imbere.

Akayezu Jean Bosco wavuye muri Étincelles FC, yakoze imyitozo mu kipe ye nshya

Iyi kipe iri gukora imyitozo mu gitondo, iri gukoresha abandi bakinnyi bayo yari yaratije barimo Gakuru.

Tariki 14 Kanama, AS Kigali izakina umukino wa Super Coupe na APR FC yegukanye igikombe cya shampiyona.

Gusa iyi kipe y’Umujyi, yatakaje bamwe mu bakinnyi bayo bari inkingi za mwamba barimo Ishimwe Christian wagiye muri APR FC, Ndekwe Félix wagiye muri Rayon Sports, Michael Sarpong wasubiye iwabo muri Ghana na Abubakar Lawal wagiye muri Vipers yo muri Uganda.

Rucogoza Eliasa yagaragaye mu mwambaro mushya
Nyarugabo wavuye muri Mukura VS, yakoranye imyitozo na bagenzi be
Gilbert wavuye muri Kiyovu, ni umukinnyi mushya wa AS Kigali

UMUSEKE.RW

Related Articles

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button