Ibi babivuze ubwo abagize Komisiyo y’ubukungu n’Imali mu Nteko Ishinga Amategeko umutwe wa Sena basuraga bimwe mu bikorwaremezo byitezweho impinduka mu “Karere ka Muhanga.”
Mu biganiro bagiranye n’abagize iyi Komisiyo, Ubuyobozi bw’Akarere buvuga ko abagera kuri 28% aribo batuye mu Mujyi.
Umuyobozi wungurije ushinzwe Iterambere ry’ubukungu mu Karere ka Muhanga Bizimana Eric avuga ko abo 28,6% batuye mu Mujyi ari abo mu Murenge wa Nyamabuye, Cyeza , Muhanga na Shyogwe aho igishushanyombonera kigaragaza ko ari mu Mujyi koko.
Bizimana yavuze ko bafite imbogamizi zo kuba hari umubare munini w’abaturage batuye mu bice by’Imirenge 8 yo mu cyaro.
Ati “Iryo janisha rya 28,6% ryabazwe hakurikije iyo Mirenge 4 gusa ku Mirenge 12 igize Akarere ka Muhanga.”
Uyu Muyobozi yavuze ko mu zindi mbogamizi bafite zirimo kuba nta ngengo y’Imali ihagije yo kwihutisha Iterambere babasha kubona.
Yavuze ko usibye iyo ngengo y’Imali badafite, hiyongeraho n’umubare mukeya w’abakozi bo mu biro by’ubutaka batari bashyirwa mu myanya.
Ati “Akarere ka Muhanga kashyizwe mu Turere 6 twunganira Umujyi wa Kigali, dufite kandi n’icyerekezo igihugu kigenderaho cyo kuba mu mwaka wa 2024, abatuye mu Mujyi bazaba bageze kuri 35%.”
Bizimana avuga ko barimo kureshya abashoramari biganjemo abanyenganda kugira ngo bahe umubare munini w’abaturage akazi, kandi n’ibyo izo nganda zitunganya zihaze abatuye aka Karere, ibindi byoherezwe hirya no hino mu gihugu ndetse binambukiranye imipaka.
Hon Prof Kanyarukiga Ephraim umwe mu bagize iyi Komisiyo y’ubukungu n’Imali muri Sena, yabwiye UMUSEKE ko bifuza ko inzego zishinzwe gushyira mu bikorwa gahunda ya NST1 zigomba kuyihutisha kugira ngo umwaka wa 2024 uzasabe abaturage bangana na 35% bose batuye mu Mujyi, kandi babasha kubona amazi, umuriro w’amashanyarazi n’ibindi bikorwaremezo bakenera bizabe biri ku rugero rushimishije.
Ati “Dusigaje imyaka 2 gusa kugirango intego igihugu cyihaye y’imyaka 7 ( NST1) igerweho.”
Kanyarukiga yavuze ko ibyo byose bigomba kugerwaho ari uko inzego z’Ubuyobozi zishyize umuturage ku isonga bikava mu magambo bigashyirwa mu bikorwa.
Ku munsi wa mbere w’urugendo rw’abagize iyi Komisiyo y’ubukungu n’Imali muri Sena, basuye icyanya cy’inganda ngo barebe aho imirimo yo kuzubaka igeze n’ibibazo byaba birimo kugira ngo babashe kubigeza mu zindi nzego nkuru z’Ubuyobozi.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Muhanga buvuga ko abantu barenga ibihumbi 3 bazahabwa akazi muri izo nganda.
Ese kuko abo bakozi bashinzwe ubutaka badahabwa akazi habuze iki? Ese ni ingengo y’imari yo kubahemba kandi umwaka washize nabwo barasaguye frw yo guhemba abakozi batari mu kazi? Ese exams zarakozwe? babashe abari kuri waiting list batsinze ibizamini mu tundi turere. Nihakurweho amananiza yo kubaka. Nihihutishwe ibikorwaremezo aho bikwiriye hose. Ese kuki ku Gasharu mu kagari ka Remera mu murenge wa Nyamabuye batareka ngo abantu bubake? Ubuyobozi bw’akarere ni bwo bugenda biguru ntege mu gushyira mu bikorwa igishushanyo mbonera cy’umujyi hamwe no kwihutisha iterambere ryawo.