AziyaInkuru Nyamukuru

AS Kigali yiswe bihemu n’abayihozemo kubera kwimwa agahimbazamusyi

Mu kubatera akanyabugabo, abakinnyi ba AS Kigali bemerewe ibihumbi 900 Frw nk’agahimbazamusyi kugira ngo babashe kwegukana igikombe bari banyotewe. Byabaye amahire, kuko iyi kipe y’Umujyi yegukanye igikombe cy’Amahoro nyuma yo gutsinda APR FC igitego kimwe ku busa, cyatsinzwe na Karisa Rashid.

AS Kigali ibitse igikombe cy’Amahoro

N’ubwo habayeho gutinda, ariko buyobozi bw’iyi kipe y’Umujyi bwatanze agahimbazamusyi bwari bwemereye abakinnyi n’abatoza ariko abagiye mu yandi makipe barakimwa.

Abimwe ako gahimbazamusyi, ni Sarpong wasoje amasezerano, Abubakar Lawal werekeje muri Vipers, Ndekwe Félix wagiye muri Rayon Sports, Niyibizi Ramadhan ushobora kujya muri APR FC na Ishimwe Christian werekeje muri APR FC.

Umwe muri aba waganiriye na UMUSEKE, yavuze ko kwimwa aya mafaranga bari bemerewe, ari ubuhemu bukabije kuko umukino wa nyuma bawukinanye ubwitange.

Ati “Nonese kutwima amafaranga twakoreye urumva atari ubuhemu?. Ntabwo bari bakwiye kubikora kuriya kuko abantu barabibonye ko twitanze bihagije ngo twegukane kiriya gikombe.”

Yongeyeho ati “Nka Christian ni gute umwima amafaranga yaranatanze umupira wavuyemo igitego? Ntabwo ari ubunyamwuga biriya bakoze. Ni ubuhemu.”

Twifuje kuvugana n’Ubuyobozi bwa AS Kigali ngo buvuge impamvu butahaye aba bakinnyi agahimbazamusyi kabo kandi abandi baragahawe, maze Umunyamabanga Mukuru w’ayo, Gasana Francis ntiyitaba telefone ye igendanwa ndetse ntiyanasubiza ubutumwa bugufi.

Mu Rwanda bimeze nk’ibimaze kuba umuco kwima abakinnyi ibyo baba bemerewe, mu gihe baba bamaze kwerekeza mu yandi makipe. Ahandi biheruka ni muri Rayon Sports ubwo bimaze umushahara abakinnyi bari berekeje muri APR FC barimo Manzi Thierry, Manishimwe Djabel, Niyonzima Olivier na Mutsinzi Ange Jimmy.

Sarpong nawe amaso yaheze mu kirere
Niyibizi Ramadhan nawe ntarabona agahimbazamusyi ke
Ishimwe Christian ari mu bimwe agahimbazamusyi yakoreye muri AS Kigali
Abubakar Lawal nawe yimwe agahimbazamusyi yakoreye muri AS Kigali
Ndekwe Félix ni umukinnyi mushya wa Rayon Sports

UMUSEKE.RW

Related Articles

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button