Inkuru NyamukuruMu cyaro

Muhanga: Abaturage bubakiwe isoko banga kurirema

Ubuyobozi bw’Akarere ka Muhanga buvuga ko kubakira isoko ryiza aba baturage ari Ibikorwa bikomatanyije  kuko usibye isoko bubatse, begereje abatuye uyu Murenge wa Rugendabari amashuri, Ikigo Nderabuzima, muri gahunda y’ubudehe VUP na Girinka.

Abaturage bavuga ko iyo bagishwa inama ahubatswe isoko hari gushyirwa ikigo cy’imyuga
Bamwe muri aba baturage bavuga ko  kuva iri soko ryuzura mu mwaka wa 2011 nta bantu barenga 50 bari barirema.

Bakavuga ko abacururiza muri iri soko iyo bariremye babura abaguzi bagahitamo kwambuka hakurya ku Cyome  mu Karere ka Ngororero kubera ko ariho babona abakiliya benshi.

Niyigaba Steven wo mu Mudugudu wa Gisiza muri uyu Murenge,  ati “Leta idufashije ahari isoko badushakira ikindi gikorwa bahashyira kibyara inyungu bakagisimbuza iri soko ritadufitiye akamaro.”

Mukamana Marcianne wo mu Mudugudu wa Ngando, mu Kagari ka Nsanga yavuze ko hari igihe Ubuyobozi bwigeze gufata ingamba zo gukangurira abaturage kurirema ari benshi bikagera nubwo bamwe muri bo babatangira kugira ngo be  kurema iryo mu Ngororero basize iryabo.

Ati “Hari n’abanze kurirema babitewe nuko nta nzoga barisangagamo bambuka ku Cyome bakazisangamo.”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rugendabari Gihana Tharcisse yabwiye UMUSEKE ko nta muturage babuza uburenganzira bwo kurema isoko ashaka, ariko akavuga ko kuba hari andi masoko ari hafi y’uyu Murenge nabyo bishobora gukoma mu nkokora abarema isoko ryabo.

Ati “Twatangiye gukora ubukangurambaga bwo gukundisha ibyo iwabo, kuko ibyinshi bambuka Nyabarongo babisize aha muri uyu Murenge.”

Umuyobozi wungurije ushinzwe Iterambere ry’ubukungu mu Karere ka Muhanga Bizimana Eric avuga ko  bubakiye abaturage iri soko,  kuko babonaga nta gikorwa na kimwe cy’iterambere cyari gihari icyo gihe, kandi abari batuye uyu Murenge bari abakene.

Isoko rya Rugendabari ryuzuye ritwaye miliyoni  zirenga 300.

Abaturage bavuga ko iyo Ubuyobozi  bujya kubagisha inama mbere yo kuryubaka batari guhitamo isoko, ahubwo aho riri hari kubakwa ishuri ry’imyuga riha abaryizemo akazi.

Abaturage bavuga ko iri soko nta cyashara kibamobagahitamo kwigira mu Karere k Ngororero baturanye
Mukamana Marcianne avuga ko iyo iri soko ryaremye cyane ridashobora kurenza abantu 50
MUHIZI ELISÉE / UMUSEKE.RW i Muhanga

Related Articles

Ibitekerezo 2

  1. Byose biba byaratewe na power planning urumva ko rigiye guteza ritagaruje na frw yaryubatse. Leta niteze imbere ubuhinzi muri kariys gace maze umusaruro nuboneka ari mwinshi maze abaturage babone ibyo baremana isoko. Leta nifungure ibirombe by’amabuye y’agaciro maze abaturage babone akazi n’amafaranga baremana isoko. Leta nifashe urubyiruko gukora ubucuruzi buciriritse bwakorerwa muri ririya isoko bityo abantu baze babagana.

  2. Byose biba byaratewe na poor planning urumva ko rigiye guteza ritagaruje na frw yaryubatse. Leta niteze imbere ubuhinzi muri kariys gace maze umusaruro nuboneka ari mwinshi maze abaturage babone ibyo baremana isoko. Leta nifungure ibirombe by’amabuye y’agaciro maze abaturage babone akazi n’amafaranga baremana isoko. Leta nifashe urubyiruko gukora ubucuruzi buciriritse bwakorerwa muri ririya isoko bityo abantu baze babagana.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button