Wari umukino wa Kabiri wa kamarampaka (Playoffs), waberaga ku kibuga cya Kimisagara ari naho ikipe ya Police HC isanzwe yakirira imikino yayo.
Ni umukino wari ukomeye cyane, bitewe no kuba Gicumbi HC yari yatsinzwe umukino wa Mbere ikaba yifuzaga gutsinda uwa Kabiri kugira ngo hazakinwe undi mukino.
Umukino watangiye ikipe ya Police HC ifite imbaraga nyinshi, byanatumye ijya imbere mu bitego kugeza umukino urangiye.
Igice cya Mbere cyarangiye ikipe ya Police iyoboye n’ibitego 19 kuri 15 bya Gicumbi HC. Ibi byagaragazaga ko ari umukino utoroheye buri ruhande.
Mu gice cya Kabiri, ikipe ya Gicumbi HC yagarukanye imbaraga ndetse yegera Police mu manota ariko kuyakuramo yose biragorana.
Ikipe y’Igipolisi, yakomeje kugenda imbere ya Gicumbi HBT ku kinyuranyo cy’amanota ane kugeza ubwo umukino warangiye hagiyemo ikinyuranyo cy’amanota atanu.
Ku nshuro yikurikiranya, Police yatsinze Gicumbi HC ku bitego 32 kuri 27, ihita yegukana igikombe cya shampiyona yaherukaga mu 2019 hataraza icyorezo cya COVID-19.
Mu Cyiciro cya Kabiri, ikipe ya Jeunesse Nouvelle y’i Rubavu, yegukanye igikombe itsinze Kaminuza y’u Rwanda ishami rya Nyarugenge ku manota 43 kuri 37.
Mu Cyiciro cy’abagore, ikipe ya Kiziguro HC ni yo yegukanye igikombe itsinze Gicumbi HC ku manota 22 ku icumi.
Ikipe ya Mbere mu Cyiciro cya Mbere muri buri Cyiciro, yahawe igikombe n’ibihumbi 500 Frw, mu gihe iyegukanye igikombe mu Cyiciro cya Kabiri, yahawe amafaranga ibihumbi 300 Frw.
Ikipe ebyiri zageze ku mukino wa nyuma mu Cyiciro cya Kabiri, zahise zinabona itike yo kuzakina icyiciro cya Mbere umwaka utaha.
Perezida w’Ishyurahamwe Nyarwanda rya Handball, Twahirwa Alfred, yavuze ko bishimira uko umwaka w’imikino wagenze kandi banashimira cyane Gicumbi HC bitewe n’uko yitwaye.
Ati “Mu by’ukuri turishimira byinshi muri uyu mwaka. Guhangana kwariyongereye mu mukino wa Handball mu buryo bugaragara. Nta wabura gushimira ikipe ya Gicumbi kuko yongereye ihangana mu buryo bugaragara.”
Uyu muyobozi kandi, yavuze ko uburyo bushya bashyizeho bwo gukinamo shampiyona bwatumye imikino yiyongera bigatuma buri mukinnyi akina byibura imikino igera kuri 35.
Umutoza mukuru wa Police HC, IP Ntabanganyimana Antoine, yavuze ko ibanga ryo gutsinda Gicumbi HC imikino ibiri yikurikiranya, ryabaye kwitabwaho bidasanzwe n’Ubuyobozi bwa Polisi y’u Rwanda.
Ati “Ubuyobozi bwatwitayeho mu buryo bwose bushoboka. Ikipe yakoraga imyitozo Gatatu ku munsi, tugahabwa buri kimwe ngo dukende dutsinde. Navuga ko ari ryo ryari ibanga.
Mu gihe IP Antoine avuga ibi, mugenzi we utoza Gicumbi HC, Mudahari Shema, yavuze ko yazize kubura abakinnyi bazi kureba mu izamu kandi yemera ko bahuye n’ikipe ikomeye kandi yiteguye neza.
Ati “Ikipe ya Police ni ikipe ikomeye kandi yiteguye neza bishoboka. Buri mutoza yateguye ibye neza, ntabwo wari umunsi wacu. Ikindi twazize, ni uko tutari beza mu kureba mu izamu.”
Ikipe ya Police HC izahagararira u Rwanda mu marushanwa ahuza Abapolisi bo muri Afurika y’i Burasirazuba n’iyo Hagati, izabera mu Rwanda, izanaruhagararire mu marushanwa Nyafurika ahuza amakipe yabaye aya Mbere iwayo.
UMUSEKE.RW