ImikinoInkuru Nyamukuru

Rwatubyaye Abdoul muri Kiyovu Sports?

Muri Mutarama mu 2021, ni bwo ikipe ya FC Shkupi yo mu Cyiciro cya Mbere muri Macedonia, yatangaje ko yasinyishije myugariro, Rwatubyaye Abdoul. Uyu myugariro wo hagati yasinye amasezerano y’amezi atandatu, yaje kurangira akongerwa andi bitewe n’uko yitwaraga.

Rwatubyaye Abdoul yakiniraga FC Shkupi yo muri Macedonia

Rwatubyaye wagowe n’intangiriro za 2022, kuko muri Gashyantare yagize imvune mu ivi, binamuviramo kubagwa. Bisobanuye ko kuva muri uko kwezi kugeza uu yari atarongera kugaragara mu kibuga.

Nyuma yo gukomeza kugorwa n’iyi mvune, uyu myugariro yagarutse mu Rwanda mu biruhuko, ariko atari ibiruhuko gusa kuko abamushakira akazi [Agents] bo bakomeje gushaka ikipe azakinira.

N’ubwo impande zombi ntacyo ziratangaza kuri aya makuru, ariko Rwatubyaye ashobora kuba yaraganiriye na Kiyovu Sports ndetse ibiganiro bigeze kure.

Amakuru avuga ko uyu myugariro, mu gihe atabona indi kipe yo hanze y’u Rwanda akinira, amahitamo ye iwabo, yaba ari Kiyovu Sports yasinyira igihe gito kugira ngo imufashe kugaruka mu bihe bye byiza hanyuma akaba yasubira ku mugabane w’i Burayi cyangwa wa Amerika.

Abavuga ibi babihuza ku kuba nyirarume wa Rwatubyaye [Munyaneza Ashraf Kadubiri], yarakiniye iyi kipe yo ku Mumena ndetse akaba yarigeze no kuyitozaho igihe gito.

Rwatubyaye yavuye mu Rwanda asinyishijwe na Sporting Kansas City muri Gashyantare 2019 ariko iyi kipe yaje kumutanga mu ikipe ya Colorado Rapids na yo ikina mu cyiciro cya mbere muri Leta Zunze Ubumwe za America, imugurana umukinnyi wo hagati witwa Benny Feilhaber wigeze kuyikinira mbere muri 2013-2017.

Rwatubyaye abaye atarabona ikipe hanze y’u Rwanda yakinira Kiyovu Sports

UMUSEKE.RW

Related Articles

Ibitekerezo 7

  1. Ngwino urye za millions zo mu Rwanda.Abakinnyi bameze neza.Tekereza guhabwa millions nka 40 icyarimwe uhawe n’ikipe,atali ideni rya Bank.Gusa ntaho bihuriye na Kyrian Mbappe,uhembwa 1 160 000 euros mu cyumweru !!! Nukuvuga arenga 5 Billions Frw ku kwezi !!! Bisobanura ko umushahara we uruta kure imishahara yose y’aba Presidents b’ibihugu byose !!! Mbappe asigaye arusha Messi uhembwa 1 113 000 euros mu cyumweru.Ronaldo abona 446 000 euros.Uretse ko byose ari ubusa wa mugani w’Umubwiriza.Barutwa n’umukene ushaka Imana ashyizeho umwete,akabifatanya n’akazi gasanzwe.Imana izamuha ubuzima bw’iteka muli paradizo,ibanje kumuzura ku munsi wa nyuma.

    1. watannye cyane nibushaka kuvuga iby’umupira baribyo uvuga gusa ureke kuvangavanga billions z’ama euro niyo minsi ya nyuma uvuga

  2. @ Samysky,reka nkwibarize.Kuki udashaka ko Muneza akwibutsa ko Imana yashyizeho umunsi w’imperuka,ubwo Imana izahemba abayishaka bashyizeho umwete,ikarimbura abantu bibera mu by’isi gusa ntibayishake? Mujye mukunda abantu batwibutsa ijambo ry’Imana.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button