Tariki 23 Kamena uyu mwaka, ni bwo Umuvugizi wa RIB, Dr Murangira Thierry yemeje amakuru yavugaga ko uru rwego rwataye muri yombi aba bombi kubera ibyaha bifitanye isano na ruswa yavuzwe mu Ishyirahamwe Nyarwanda ry’Umupira w’Amaguru, Ferwafa.
Nzeyimana na Javan, bashinjwe amakosa muri dosiye y’ubujurire bwa Rwamagana City yari yatewe mpaga na AS Muhanga mu mukino zahuriyemo wa ¼ cya shampiyona y’Icyiciro cya Kabiri, nyama iyi kipe y’i Burasirazuba yararenganaga.
Ikiza kugukuriraho, ni uko Nzeyimana na Javan bazajya bitaba kuri RIB ariko badafunzwe. Bagomba kujya bajya kubazwa kugeza igihe hazamenyakana niba ari abere cyangwa se bahamwa n’ibyaha bakekwaho.
Iyi dosiye yanavuzwemo Umunyamabanga Mukuru wa Ferwafa, Muhire Henry, yatumye Nzeyimana ahita asezererwa mu kazi burundu nta nteguza ahawe kubera amakosa yakoze ariko uwamutegetse kuyakora [Muhire] aguma mu kazi.
UMUSEKE.RW
Niko Ubucamanza bw’iyi si bukora.Urugero,hari icyo bita Immunity (ubudahangarwa).Umuntu ukomeye agakora ubwicanyi ntafungwe,kubera Immunity.Ubucamanza nyakuli buzaza guhera ku munsi w’Imperuka,ubwo Imana izakuraho ubutegetsi bw’abantu igashyiraho ubwayo nkuko Daniel 2:44 havuga.Ubutegetsi bw’isi yose buzahabwa Yesu nkuko Ibyahishuwe 21:4 havuga.Buzakuraho ibibazo byose,harimo indwara n’Urupfu nkuko Ibyahishuwe 21:4 havuga.Niyo mpamvu Yesu yasize adusabye gusenga buri munsi dusaba Imana ngo itebutse ubwami bwayo.Dusenga tuvuga ngo:” Ubwami bwawe nibuze” (Let your kingdom come).Buri hafi cyane,dukurikije ibirimo kubera ku isi.
Sorry,ahavuga ko ubutegetsi bw’isi yose buzahabwa Yesu ni muli Ibyahishuwe 11:15.