Abapolisi bakuru 34 baturuka mu bihugu umunani byo muri Afurika basoje amasomo bari bamazemo umwaka mu Ishuri Rikuru rya Polisi riherereye mu Karere ka Musanze basabwa kurushaho gukora kinyamwuga bagendeye ku bumenyi bahawe.
Ni amasomo y’icyiciro cya 10, basoje kuri uyu wa 14 Nyakanga 2022, aho bize ibijyanye n’ubunyamwuga mu gucunga umutekano, (Police professional career program).
Abapolisi 30 barangije master’s program in Peace Studies and Conflict Transformation, abandi bane barangiza post graduate diploma in Strategic Leadership and Management.
Umuyoboyi w’Ishuri Rikuru rya Polisi rya Musanze, CP Rafiki Mujiji, yashimiye abarangije aya masomo baranzwe n’umurava n’imyitwarire myiza abasaba kuzahora bihugura kandi bongera ubumenyi bafite.
Yagize ati “Byari bikomeye kandi bisaba urwego rw’imyitwarire myiza ruri hejuru kugira ngo bagere ku ntego, turishimira ko aba banyeshuri babishoboye niyo mpamvu tubashimiye ku mugaragaro. Turizera ko akazi mugiyemo muzagakora neza kandi muzahore muharanira kwihugura no kongera ubumenyi.”
Bamwe mu bapolisi bakuru basoje amasomo yabo, bemeza ko ubumenyi bahawe bagiye kubukoresha mu kazi kabo no kubusangiza abatarabashije kwitabira ayo masomo bagamije guteza imbere imiyoborere myiza no kubungabunga umutekano.
SSP, FHADI Ali wo mu Gihugu cya Kenya, avuga ko yishimiye kuba mu Rwanda bikamufasha gutsinda neza amasomo ye kandi yiteguye gutanga umusanzu we bitari mu gihugu cye gusa ahubwo no mu mahanga.
Yagize ati “Nkigera mu Rwanda nakiriwe neza cyane ndabyishimira bimpa gutuza niga neza amasomo yanjye, ntabwo byari byoroshye ariko nashyize umutima ku masomo ndiga ndasoma ndabaza haba abarimu kugeza ubwo mbisoje neza. Ubumenyi nahawe ngiye kubukoresha haba muri Kenya n’ahandi hose nakoherezwa gukorera kandi bizatanga umusanzu ku mahoro n’umutekano muri rusange by’umwihariko muri Afurika.”
SP Faustin Munyabarenzi wo mu Rwanda nawe yagize ati “Nk’uko nasoje amasomo y’imiyoborere myiza, ngiye kuyashyira mu bikorwa nteza imbere imiyoborere myiza muri polisi y’ u Rwanda n’ahandi muri rusange. Afurika ifite ibibazo by’umutekano kandi twiteguye kuyabungabunga dufatanyije n’abaturage.”
Minisitiri w’Umutekano mu Gihugu Gasana Alfred avuga ko abasoza amasomo yabo mu Rwanda bigaragaza ubufatanye bukwiye kuba buranga Afurika mu bumwe kandi ko bizashoboka mu gihe cyose ubufatanye buzaba butejwe imbere.
Yagize ati “Muri rusange abarangije turabasaba kujya gushyira mu bikorwa ibyo bahawe kandi kuba iri Shuri ryakira abantu baturuka mu bihugu bitandukanye, bigenda bigaragaza ubumwe bw’Abanyafurika bituma twumva ko Afurika tugomba gukorera hamwe, Afurika ifite urugendo rumwe, tugomba kugendera hamwe rero kugira ngo tubashe kurusoza. Uyu munsi aho tugeze tugenda twubaka igipolisi cy’umwuga kugira ngo aho dukorera haba mu gihugu cyangwa hanze yacyo tubashe gukora neza, ibyo nibyo bikwiye kuranga buri wese wize hano.”
Abarangije aya masomo uko ari 34, barimo Abanyarwanda 22 n’abanyamahanga 12 bakaba baje biyongera ku bandi bapolisi bakuru bamaze kwiga mu masomo ya “Senior Command and Staff Course” 259 barangije mu byiciro byabanjirije iki barimo 194 b’Abanyarwanda.
Abarangije aya masomo uko ari 34 baturutse mu bihugu umunani byo ku mugabane w’Afurika ari byo u Rwanda, Kenya, Malawi, Namibia, Somalia, South Sudan, Tanzania na Zambia.
Nyirandikubwimana Janviere