ImikinoInkuru Nyamukuru

AMAFOTO: Mama wa Alodie yashyinguwe na benshi

Ku wa Mbere tariki 11 Nyakanga, ni bwo hamenyekanye inkuru mbi yavugaga ko Nyirahakuzimana Julienne yitabye Imana, nyamara urupfu rwe rwaratunguranye kuko nyuma y’uburwayi yari amaranye igihe, yari yatangiye koroherwa ndetse yagaruye imbaraga.

Kayitesi na musaza we ubwo basezeraga ku mubyeyi wabo

Bucyeye ku wa Kabiri tariki 12 Nyakanga, uyu mubyeyi w’imyaka 58, yashyinguwe mu irimbi rya Nyamirambo nyuma kubanza gusezererwaho aho yari atuye, akabanza no kujya gusengerwa muri Paruwasi ya Kalori Lwanga i Nyamirambo.

Nyirahakuzimana usize abane bane barimo abakobwa batatu n’umuhungu umwe, abaturanyi be bahamya ko yari umubyeyi wabaniye neza buri umwe yaba umukuru cyangwa umuto kandi wiyoroshyaga cyane imbere ya bose.

Muri aba bakobwa batatu yasize, harimo uwitwa Kayitesi Alodie ukinira AS Kigali WFC. Uyu ni umwe mu bana be bazwiho kubanira neza cyane inshuti ze n’abavandimwe.

Mu baherekeje uyu Nyakwigendera, harimo ikipe yose ya AS Kigali WFC [abakinnyi, abatoza, abaganga, abashinzwe ibikoresho], harimo izindi nshuti z’uyu muryango zirimo abatoza b’andi makipe na bamwe mu bakinnyi b’andi makipe.

Ababyeyi benshi bari baje guherekeza mugenzi wabo wababaniye neza
Uyu mubyeyi yaherekejwe na benshi kubera kubana neza
Abakinnyi ba AS Kigali WFC ku irimbi rya Nyamirambo
Alodie na musaza we bari imbere muri byose
Ubwo umurambo wa Nyakwigendera wagezwaga muri Paruwasi ya Kalori Lwanga
Muri Paruwasi ya Kalori Lwanga, uyu mubyeyi yaherekejwe na benshi

Abakinnyi ba AS Kigali WFC bifatanyije na mugenzi wabo wabuze umubyeyi
Byari amarira
Abakinnyi ba AS Kigali WFC basezeye kuri uu mubyeyi

Uyu mubyeyi yasezeweho na benshi
Agahinda kagaragaraga ku maso yabo
Alodie ubwo yasezeraga mama we
Musaza wa Alodie uzwi nka Cyuma
Uyu mubyeyi yasezeweho na benshi
Ababyeyi bari abaturanyi ba Nyakwigendera bamusezeyeho
Mama wa Kayitesi Alodie yitabye Imana ku myaka 58

UMUSEKE.RW

Related Articles

igitekerezo

  1. Uyu mubyeyi niyigendere.Ejo tuzamukurikira.Iyo twagiye ku irimbi gushyingura,usanga twese “twamanjiriwe”.Bigatuma dutekereza ku Rupfu.Benshi,barimo abakuru b’amadini,bakavuga ko Nyakwigendera “Yitabye Imana”.Nyamara igitabo rukumbi Imana yaduhaye ngo kituyobore,bible,nta na hamwe kivuga ko upfuye aba yitabye Imana.Ahubwo muli Umubwiriza 9:5,hasobanura neza ko upfuye atongera gutekereza.He is totally unconscious.Roho idapfa kandi itekereza,yahimbwe n’umugereki witwaga Platon utaremeraga Imana abakristu dusenga.Yesu yasobanuye neza ko upfa yaririndaga gukora ibyo Imana itubuza,izamuzura ku munsi w’imperuka,imuhe ubuzima bw’iteka.Uko niko kuli.Ibindi ni ubuyobe (apostasy) bubabaza Imana cyane.Ni icyaha cyo kubeshyera Imana.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button