ImikinoInkuru Nyamukuru

Umweyo muri Rayon; Batandatu barimo Olivier bahambirijwe

Ikipe ya Rayon Sports ikomeje gutegura umwaka utaha w’imikino, igura abakinnyi batandukanye. Iyi kipe ikunzwe na benshi mu Rwanda, uko igura abakinnyi ni nako irekura abandi.

Ishimwe Kevin yari yerekeje muri Rayon Sports mu mikino yo kwishyura

Biciye kuri YouTube y’iyi kipe, ubuyobozi bwemeje ko butazakomezanya n’abakinnyi batandatu bari basoje amasezerano. Abo bakinnyi ni umunyezamu Kwizera Olivier, Nizigiyimana Karim Mackenzi, Sekamana Maxime, Habimana Hussein, Ishimwe Kevin na Bukuru Christophe.

Aba bakinnyi bose bari basoje amasezerano bari bafitanye na Rayon Sports, ndetse bamwe muri bo bifuzaga kuguma muri iyi kipe ariko ubuyobozi bwo bwahisemo gutandukana na bo.

Aba baza biyongera ku bandi banyamahanga batatu barimo Sanogo, Kwizera Pierre na Mael Dinjeke, batandukanye n’iyi kipe.

Rayon Sports imaze kugura abakinnyi barimo Ngendahimana Eric wavuye muri Kiyovu Sports, Mbirizi Eric wo mu gihugu cy’u Burundi, Ndekwe Félix wavuye muri AS Kigali n’abandi.

Kwizera Olivier ari muri batandatu batazakomezanya na Rayon Sports
Nizigiyimana Karim nawe ntabwo azakomezanya na Rayon Sports

UMUSEKE.RW

Related Articles

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Soma nizi
Close
Back to top button