AmahangaInkuru Nyamukuru

Masisi: Hubuye imirwano hagati y’inyeshyamba mu duce zirukanyemo FARDC

Imirwano yongeye kubura hagati y’inyeshyamba za Nyatura mu duce yirukanyemo ingabo za Leta ya Congo muri Chefferie ya Bashali muri Teritwari ya Masisi muri Kivu y’Amajyaruguru.

Teritwari ya Masisi mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru

Iyi mirwano hagati y’udutsiko tw’umutwe w’inyeshyamba wa Nyatura duhatanira ubuyobozi yabereye mu bice bya Mpati ndetse na Kivuye.

Iyi mirwano yubuye kuva ku wa kabiri, 12 Nyakanga 2022 i Mpati, abaturage bakomeje guhunga urusaku rw’amasasu atavanaho muri ako gace.

Depite Ayobangira Safari yavuze ko byibura umusirikare umwe yishwe abandi barakomereka muri iyi mirwano.

Depite Safari avuga ko ahabereye imirwano hagenzurwa n’imitwe yitwaje intwaro ko nta ngabo za Leta zihakandagiza ikirenge.

Yagize ati “Ikibabaje nuko imirwano iteza imidugararo ikanatwara ubuzima bw’abaturage.”

Yamaganye ibikorwa by’iyi mitwe asaba FARDC gutabara abaturage bakomeje guhohoterwa n’izi nyeshyamba.

Depite Ayobangira asaba FARDC kohereza abasirikare mu bice byigaruriwe n’inyeshyamba birimo, Osso (Nyamaboko), Ngululu, Katoyi n’ahandi muri Teritwari ya Masisi.

Ikibazo cy’umutekano muke uterwa n’inyeshyamba muri Kivu y’Amajyaruguru kimaze kurenga ubushobozi bw’ingabo za Leta ya Congo.

Imbaraga zose FARDC yazishyize mu guhangana n’umutwe wa M23 muri Teritwari ya Rutchuru mu gihe mu bindi bice imitwe yitwaje intwaro ikomeje kwica no gusahura abaturage ku manywa y’ihangu.

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW

Related Articles

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button