Inkuru NyamukuruMu cyaro

Muhanga: Umugore usanzwe ukora uburaya yasanzwe ku muhanda yapfuye

Uwamahoro Joselyne w’imyaka 34 yasanzwe mu muhanda wo mu Mudugudu Nyarucyamo III yapfuye, haracyekwa ko yaba yishwe n’abagizi ba nabi bataramenyekana.

Ibi byabaye kuwa 10 Nyakanga 2022,mu Mudugudu wa Nyarucyamo III, mu Kagali ka Gahogo, mu Murenge wa Nyamabuye mu Karere ka Muhanga.

Bamwe mu bageze ku murambo wa nyakwigendera bwa mbere, basobanurira umunyamakuru wa Radio/TV1 , bavuze ko ubusanzwe yicururuzaga ariko ko nta muntu bazi bari bafitanye ikibazo.

Umwe yagize ati “Abagizi ba nabi turacyeka ko ari bo baba bamwishe.Kuko yapfuye atarwaye, kandi tukaba tubona aho yaguye,kandi tuzi ko umuntu ari muzima.”

Undi nawe yakomeje agira  ati “Uyu twari dusanzwe tumuzi ni mugenzi wacu.Yabanje gukora mu kabari, ubundi yari indangamirwa(ukora uburaya), ubundi mu buzima busanzwe byo nta kazi.”

Aba bakomeza batabariza nyakwigendera abana babiri asize kuko nta se bari bafite kuko yabyariye mu buraya.

Umwe yagize ati “Mbona habaho ubufasha bw’aba bana kuko n’ubundi uwamaze kugenda yagiye.”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyamabuye,Nshimiyimana Claude, yavuze ko hari gukorwa iperereza n’inzego zibishinzwe.

Yagize ati”Unarebye amakuru y’ibanze, tumaze kugenda tubona,ntabwo bigaragara ko ari abantu baba bamuteze, birashoboka y’uko ari abo bari kumwe kubera ko hari n’umuzamu wari hafi yaho yaguye, yumvise abantu bagendaga bashwana,niyo mpamvu tugomba gukurikirana imvo n’imvano y’uru rupfu.”

Asobanura ikigiye gukorwa ngo abana ba nyakwigendera bitabweho yagize ati ”Abana be ni bato, ni abana babiri, ariko ubu twatangiye kuvugana n’abagize umuryango we mu Murenge wa Shyogwe, birumvikana ko ari bo baza gusigara bita ku bana ariko nkatwe nk’ubuyobozi bitewe n’uko turi bwinjire mu muryango, nk’uko dufasha n’indi miryango itishoboye, n’ubuyobozi  bufite inshingano zo gukurikirana.”

Amakuru avuga kandi ko mu Mujyi wa Muhanga hari hamaze iminsi hagaragara urugomo rurimo kwambura no gukomeretsa abantu.

TUYISHIMIRE RAYMOND / UMUSEKE.RW

Related Articles

igitekerezo

  1. Ariko mana!Koko no mu Rwanda abantu basigaye bapfa muri ubu buryo?Ubuyobozi bubikurikirane

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button