Muri Teritwari ya Rutchuru muri Kivu y’Amajyaruguru ahitwa Karengela, abaturage bazindukiye mu myigaragambyo ikaze yo kwamagana Ingabo z’Umuryango w’Abibumbye zishinzwe kugarura amahoro muri Kongo- Kinshasa (MONUSCO), bavuga ko izi ngabo usibye gusahura umutungo nta kindi zikora.
Aba baturage bazindukiye mu myigaragamyo kuri uyu wa 12 Nyakanga 2022 bavuga ko ingabo za MONUSCO zaje “mu butembere bihabanye n’igikorwa cyo kugarura amahoro mu Burasirazuba bwa Congo bwazahajwe n’intambara.”
Abaturage bavuga ko barambiwe kwicwa n’imitwe yitwaje intwaro amanywa n’ijoro izi ngabo zirebera kandi zifite inshingano zo guhashya iyo mitwe.
Aba abaturage bigaragambyaga mu ndirimbo z’agahinda kavanze n’umujinya mwinshi bavuga ko “izo ngabo zitarinda umutekano wabo.”
N’ubwo ingabo za MONUSCO ziyunze ku ngabo za Leta ya Congo n’umutwe w’iterabwoba wa FDRL mu guhangana n’umutwe wa M23 ukomeje kubotsa igitutu, abaturage bavuga ko “ntacyo izi ngabo za LONI zimaze uretse gukorana n’imitwe yica abaturage ikanasahura umutungo wa RD Congo.”
Ingabo za MONUSCO, ni zimwe mu mitwe minini y’ingabo za ONU ku isi, zinengwa kuba zimaze imyaka irenga 20 mu burasirazuba bwa Congo ariko hakaba hakirangwa imitwe ihungabanya umutekano wa rubanda.
Mu mezi ashize, abaturage mu mijyi ya Goma na Beni bakoze imyigaragambyo yo kwamagana MONUSCO no gusaba ko iva muri DR Congo kuko bavuga ko ntacyo imaze.
#RDC Combats #FARDC–#M23, une manifestation de colère contre la mission onusienne en RDC ce mardi matin à #Kalengera dans le #Rutshuru. Les manifestants exigent le départ de la #Monusco accusée de l'inefficacité sur le terrain et de faire du «tourisme» au Nord-Kivu pic.twitter.com/AXcZHGMfR1
— Justin KABUMBA (@kabumba_justin) July 12, 2022
NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW
MONUSCO imaze imyaka irenga 20 muli DRC byitwa ko yaje “kuzana amahoro”.United Nations ijyaho muli 1945,intego yayo yali “kuzana amahoro ku isi”.Nyamara kuva yajyaho,hamaze kuba intambara amagana ku isi hose.Nta gihugu na kimwe yari yazanamo amahoro,uretse guhemba ibifaranga byinshi gusa.Ibihugu 9 byakoze atomic bombs zishobora gusenya isi yose nibaramuka bazirwanishije.IBIBAZO isi ifite,bizakemurwa gusa n’Ubwami bw’imana,bisobanura ubutegetsi bw’Imana.Nkuko dusoma muli Daniel 2,umurongo wa 44,ku munsi w’imperuka imana izakuraho ubutegetsi bw’abantu ku isi yose,ishyireho ubwayo.Niwo muti wonyine w’ibibazo isi ifite,harimo n’urupfu nkuko Ibyahishuwe 21,umurongo wa 4 havuga.