AmahangaImikinoInkuru Nyamukuru

Mo Farah yavuze uko yahatiwe kuba umukozi urera abana ku myaka 9

Umukinnyi wiruka mu Bwongereza Mo Farah yavuze uko yajyanywe mu Bwongereza afite imyaka icyenda ku izina ry’undi mwana maze ahatirwa gukora nk’umukozi urera abana mu rugo.

Mo Farah yavuze uko yahatiwe kuba umukozi urera abana ku myaka 9

Sir Mo Farah ukomeye mu mikino Olempike yagurishijwe mu Bwongereza mu buryo butemewe n’amategeko ubwo yari afite imyaka icyenda avuye muri Djibouti maze ahatirwa gukora nk’umukozi urera abana, yatangaje ko amazina ye nyakuri ari Hussein Abdi Kahin.

Mo Farah yabwiye BBC ko yakuwe muri Djibouti n’umugore atabashije kumenya wamujyanye mu wundi muryango aho yagizwe umukozi urera abana.

Iki kirangirire cyegukanye agahigo ka metero 5.000m-10,000m mu mikino Olempike yabereye i Londres 2012 na Rio 2016, mbere yavuze ko yaje mu Bwongereza ari impunzi yaturutse muri Somaliya hamwe n’ababyeyi be.

Uyu mugabo w’imyaka 39 y’amavuko yakuyeho urujijo avuga ko ababyeyi be batigeze bajya mu Bwongereza. Ise yiciwe mu ntambara muri Somaliya igihe yari afite imyaka ine, naho nyina na barumuna be bombi baba muri leta ya Somaliland.

Yagize ati “Ukuri ntabwo ndi uwo utekereza ko ndi, Abantu benshi banzi nka Mo Farah, ariko ntabwo ari izina ryanjye.”

Umugore wajyanye na we mu Bwongereza yamubwiye ko ajyanwa ku bana na bene wabo amusaba kuvuga ko yitwa Mohamed kuko yari afite ibyangombwa by’ingendo mpimbano byerekana ifoto ye iruhande rw’izina.

Farah, umukinnyi wa mbere mu gusiganwa ku maguru mu Bwongereza ufite imidari ine ya Zahabu mu mikino Olempike, yavuze ko abana be aribo bamuteye imbaraga zo kuvuga ubuzima bushaririye yanyuzemo.

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW

Related Articles

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button