ImikinoInkuru Nyamukuru

Zimwe mu nshingano z’Umunyamabanga wa Ferwafa zahawe Jules Karangwa

Mu nzu iyobora umupira w’amaguru, hakomeje kubamo impinduka mu buryo butandukanye. Impinduka igezweho iri mu Bunyamabanga Bukuru. N’ubwo yagarutse mu kazi no mu biro bye, Umunyamabanga Mukuru wa Ferwafa, Muhire Henry, ntabwo arumvikana avugira iri shyirahamwe mu buryo bumwe cyangwa ubundi.

Jules Karangwa yafashe zimwe mu nshingano za Muhire Henry

Umujyanama wa Ferwafa mu by’amategeko, Jules Karangwa, yatangaje ko hari inshingano z’Umunyamabanga Mukuru agiye kuba afashe kubera akazi kenshi Muhire afite.

Ati “Kubera akazi kenshi SG afite muri iyi minsi, umwifuza kubera impamvu z’akazi yampamagara kuri nimero yanjye.”

Ibi birasobanura ko inshingano zo kuvugira Ferwafa, ziraba zigiye mu maboko y’uyu mujyanama mu by’amategeko.

Mu minsi ishize, ni bwo iri shyirahamwe ryatangaje ko Muhire Henry yagarutse mu kazi nyuma y’iminsi 15 ahagaritswe mu nshingano ze kubera ibyo yari akurikiranyweho na RIB.

Kubera akazi kenshi, Umunyamabanga Mukuru wa Ferwafa yarekuye zimwe mu nshingano

UMUSEKE.RW

Related Articles

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button