Imyidagaduro

Bwa mbere mu Rwanda hagiye gutangwa ibihembo byiswe “Agasobanuye Awards”

Ibihembo by’umusobanuzi wahize abandi bizwi ku izina rya “Agasobanuye Awards” bigiye gutangwa na kampani yitwa “Varasa Entertainment Ltd.” ku nshuro ya mbere , mu rwego rwo guha agaciro umwuga w’agasobanuye utunze abatari bacye.

Abarimo Junior Giti na Rocky Kimomo bahataniye igihembo cy’umusobanuzi mwiza

Ubusanzwe filimi zisobanuye zizwiho gukundwa n’abiganjemo urubyiruko ndetse n’ab’igitsinagore, zifatwa nk’umuyoboro wo kumyuzamo ubutumwa bunyuranye ndetse no kwamamaza.

Ibyiciro biteganyijwe guhembwa muri “Agasobanuye Awards” harimo Best Translator of the year 2022, Best Kinyarwanda Translated movies, Best Artist promoted through Agasobanuye and Best Disc Burners (So called DJ).

Aganira n’UMUSEKE, Eric X-Dealer, uhagarariye Varasa Entertainment , yashimangiye ko amatora azaba mu mucyo anashishikariza abaterankunga kubashyigikira.

Ati “Ibihembo bizaca mu mucyo. Uwa mbere azagenwa n’abanyarwanda binyuze mu matora, kandi twakoranye na company ya mbere yizewe mu bijyanye no kubarura amajwi. Buri jwi ni 100frw, hazavamo ayo gutegura imigendekere myiza y’igikorwa ndetse havemo na % izajya mu mufuka w’abahatanira ibi bihembo.”

Yakomeje agira “Turashishikariza abaterankunga kudutera inkunga cyane ko iki gikorwa cyahuje ibyamamare mu ngeri zinyuranye kandi agasobanuye ubwako gafite abafana bagakurikira basaga miliyoni 8 ku kwezi.”

Eric X-Dealer yabwiye UMUSEKE ko gutora byamaze gutangira, bikazasozwa kuwa 05 Kanama 2022.

Ibihembo nyamukuru bizatangwa kuwa 26 Kanama 2022 muri The Keza Hotel.

Ushaka guha amahirwe umusobanuzi ukunda unyura kuri  *544*333*numero# , ushobora gutora unyuze kuri https://valwallet.com/home/event/contestants/list/aa5828ccdfd4d21eebee7ba7392d5954 aho waba uri hose ku isi.

Mu itangwa ry’ibihembo , hazahembwa abahize abandi ndetse habeho n’igitaramo cy’abahanzi, uzaba umusobanuzi w’umwaka azagirana amasezerano n’abafatanyabikorwa banyuranye bazatera inkuga irushanwa, bazamenyekana mbere y’umunsi nyamukuru w’itangwa ry’ibihembo.

Eric X-Dealer, uhagarariye Varasa Entertainment yateguye itangwa ry’ibi bihembo
Ibyiciro bihatanye mu “Agasobanuye Awards 2022”
Bamwe mu bahanzi bahatanye muri ibi bihembo

MUNEZERO MILLY FRED / UMUSEKE.RW

Related Articles

igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button