Mu karere ka Bugesera abaturage bamaze guhindura imyumvire mu kurengera ibidukikije babikesha “ Imboni z’Ibidukikije ” ubu gahunda yo gutera ibiti mu kurwanya imihindagurikire y’ibihe bayigize iyabo.
Itemwa ry’ibiti no kwangiza ibidukikije niyo yari amateka yaranze Akarere ka Bugesera akenshi ngo Abaturage babiterwaga no kutamenya akamaro ko kuregera ibidukikije.
Mushyoma Frederick utuye mu karere ka Bugesera mu murenge wa Musenyi, avuga ko mu mwaka wa 2000 byari bigoye muri Bugesera kubona ahantu wakwikinga izuba.
Mushyoma ati “ Ntabwo twari twizeye ko mu murenge wa Musenyi twatera igiti kikahagarara gutya ariko kubera ubufatanye na Leta nibwo twagiye tubona igiti kirahagaze , umurenge wacu tubona ubaye mwiza cyane.”
Diogene Habihirwe nawe wo mu Murenge wa Musenyi Akagali ka Musenyi mu mudugudu wa Kiringa yavuze ko ku butaka bwe atabashaga guhingamo imyaka ngo agire icyo ariko nyuma yo guhabwa amahugurwa n’Imboni z’ibidukikije y’uburyo yatera ibiti bivangwa n’imyaka ubu yatangiye kubona umusaruro wabyo.
Ati “ Icyemezo cyo gutera ibiti ntabwo byari byoroshye, kugira ngo mbyumve byari ibintu bigoranye cyane, kuko narinzi ko ibiti byona.Aha nahinze habaga isuri , kuburyo imvura yaragwaga ugasanga ariho ibintu by’imikoki kubera amazi , ariko aho maze gutera ibiti nta mazi yongeye gutwara ubutaka kandi ubutaka bwanjye Leta irabufumbira.”
Diogene Habihirwe yakomeje avuga ko mbere mu murima we nta n’ibiro 50 by’ibishyimbo yezaga ariko nyuma yo guhugurwa n’Imboni z’Ibidukikije, ubu asarura ibiro ijana ( 100 kg) by’ibishyimbo kandi nta fumbire mva ruganda yakoresheje.
Kuva mu mwaka wa 2013 nibwo yatangiye kuvanga imyaka n’ibiti dore ko umurima we ungana n’ubuso bungana na are 40, Ku biti yahinze arimo Gricidia , Caliandra, Chrestena , umubirizi , spatedia , Grevelia, casia , ndetse hakazamo n’ibiti by’imbuto birimo ama papayi imyembe , n’ibindi.
Ati “ Ubu natangiye kwigisha abaturage bagenzi banjye kandi bagenda babyumva dore ko ibiti mfite nabo barabifite. Icyo nabashishikariza bagenzi banjye nuko batera ibi biti kuko nta kintu nakimwe gishobora kubononeraho , bifumbira ubutaka bwabo , birwanya isuri ku butaka bwabo ndetse ku buzima bwabo umwuka bahumeka ibi biti birabiyungurura.”
Mu Karere ka Bugesera ibiti byaratewe, amateka agaragaza ko bitacungwaga neza , ariko kubera ingamba za leta mu kubungabunga ibidukikije imyumvire y’Abaturage yarahindutse bitewe n’imbaraga yashyizweho n’Imboni z’ibidukikije.
Murekeyisoni Alice umwe mu Imboni z’Ibidukikije utuye mu Karere ka Bugesera mu Murenge wa Musenyi yavuze ko bateraga ibiti ariko abaturage ntibabyumve maze bakabyangiza , ariko kuko babashije kuba maso nkuko bitwa “ Imboni” ubu imyumvire yarahindutse.
Uwayezu Martin , Imboni y’ibidukikije mu Karere ka Bugesera mu Murenge wa Musenyi yavuze ko mu nteko z’umudugudu bicara bagahabwa ijambo bakaganiriza abaturage.
Ati “Tubwira abaturage uburyo ki bagomba kurinda ibishanga , imyanda ibora n’itabora bakazishyira ukwayo, tubabwira uburyo bagomba kurwanya isuri , uburyo bagomba gutera ibiti bivangwa n’imyaka , hagati y’igiti n’ikindi metero ziba zirimo . Abaturage mu Karere ka Bugesera imyumvire yarahindutse aho basaba ko mu gihe cy’imvura bahabwa ibiti byinshi kugira ngo bazabitere.”
Mukunzi Emile umukozi mu Karere ka Bugesera ushinzwe ibidukikije yavuze ko buri Mudugudu bafite Imboni z’ibidukikije ibyo bashinzwe n’ugushishikariza abaturage kurengera ibidukikije ndetse no gutanga amakuru ku buyobozi.
Ati “ Buri Mudugudu ufite Imboni z’ibidukikije umwe. Habayeho kubanza kubigisha , maze haza kubaho gufatanya nabo mu gusuzuma ibijyanye n’ibibazo bibangamiye ibidukikije mu Karere harimo nko kwangiza amashyamba , isuri ndetse n’ibikorwa bitandukanye umuntu wese uzi byangiza ibidukikije.”
Mukunzi Emile yakomeje avuga ko Imboni z’ibidukikije mu gihe cy’imihigo nabo bahiga ibyo bazakora , bagera no ku rwego rw’imirenge yabo bagatora na komite ibahagarariye.
Leta y’u Rwanda yashyize imbaraga mu kurengera ibidukikije, kurwanya imihindagurikire y’ibihe no guhangana n’ingaruka zayo ku buzima bw’abaturage. Yagiye ishyira ingufu nyinshi mu gutera ibiti byinshi mu Ntara y’uburasirazuba izonzwe cyane n’itemwa ry’amashyamba ndetse ikunzwe kugerwaho n’amapfa.
U Rwanda rwari rufite intego yo kongera ubuso buteweho amashyamba bukagera kuri 30% mu 2020 kugira ngo haboneke umwuka mwiza, yagezweho mu 2019 inanarenzwa buba 30,4%.
DADDY SADIKI RUBANGURA / UMUSEKE.RW i Bugesera