Imikino

AS Kigali yapapuye Rayon Sports umukinnyi

Amakipe yo mu Cyiciro cya Mbere akomeje gutegura umwaka utaha w’imikino n’ubwo Ishyirahamwe Nyarwanda ry’Umupira w’Amaguru, Ferwafa, ritaratangaza ingengabihe ya shampiyona.

Man Ykre Dangmo Ngnowa Hapmo yasinyiye AS Kigali amasezerano azamara imyaka ibiri

Ikipe ya AS Kigali FC nk’izahagararira u Rwanda mu marushanwa Nyafurika y’amakipe yatwaye ibikombe iwayo, CAF Confederation Cup, ikomeje kwitegura bucece.

Ibicishije kuri Twitter, AS Kigali FC yatangaje ko yamaze gusinyisha umukinnyi ukomoka muri Cameroun, Man Ykre Dangmo Ngnowa Hapmo wakiniraga Misr EL MaQasa FC yo mu Misiri.

Amakuru UMUSEKE wamenye, avuga ko uyu mukinnyi ukina mu busatirizi, yifuzwaga n’andi makipe arimo Rayon Sports.

Uyu musore w’imyaka 24, yasinye amasezerano y’imyaka ibiri. Ni umukinnyi usanzwe ahamagarwa mu ikipe y’Igihugu ya Cameroun.

Uyu musore yanifuzwaga na Rayon Sports

Man Ykre Dangmo Ngnowa Hapmo [7] ahamagarwa mu ikipe y’Igihugu ya Cameroun
UMUSEKE.RW

Related Articles

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button