ImikinoInkuru Nyamukuru

Sadate yivugiye imyato ku masezerano ya Rayon na SKOL

Bamwe mu bakunzi ba Rayon Sports bakunze kugaragaza ko kuba ikipe bihebeye imaze imyaka itatu nta gikombe cya shampiyona itwara, byagizwemo uruhare na Munyakazi Sadate wayoboye iyi kipe mu 2019.

Rayon Sports na SKOL byavuguruye amasezerano bifitanye azageza mu 2026

N’ubwo bamwe bavuga ibi ariko, uyu mugabo avuga ko ari umukunzi akaba n’umunyamuryango w’iyi kipe ndetse aharanira inyungu zayo aho aba ari hose.

Nyuma yo kuvugurura amasezerano hagati ya Rayon Sports na SKOL, aho iyi kipe izajya ihabwa miliyari 1 Frw ku mwaka nyamara avuye kuri miliyoni 66 Frw yahabwaga ku mwaka, Munyakazi yavuze ko ibi yabiharaniye. Aya masezerano azageza mu 2026.

Abicishije kuri Twitter, Munyakazi yavuze ko yarwanye intambara kugira ngo ikipe yari abereye Umuyobozi ikunde ibeho neza.

Ati “Byasabye intambara nyinshi n’amabaruwa uruhuri (16) ngo DG Ivan [Wulffaert uyobora uruganda rwa SKOL] wumve agaciro ka Rayon Sports. Warabinyangiye cyane, uca hirya no hino (Aba-Rayon, FERWAFA, MINISPORTS na RGB), gusa icyiza ni uko umusaruro wa nyuma ubaye icyo naharaniraga. Nashakaga inyungu za Rayon ntabwo zari izanjye.”

Yongeyeho ati “Ibaruwa ya nyuma nakwandikiye nakubwiye ko ’Sponsorship’ nshobora kwemera itajya munsi ya miliyoni 350 Frw, uyu munsi iyo baruwa ibonye agaciro kayo. Ndagushimiye cyane. Aba-Rayon mumenye ko agaciro gaharanirwa kandi kakagira ikiguzi n’ibitambo.”

Abakurikira uyu mugabo kuri Twitter, bamwe bamushimye bavuga ko bamukundira ibitekerezo bye kandi bamukundira ko ari umukunzi ukomeye wa Rayon Sports.

Abandi bavuze ko uyu mugabo akunda kwikomanga ku gatuza iyo bigeze kuri Rayon Sports, nyamara yayisize ahabi n’ubwo we avuga ibitandukanye n’ibyo.

Mu minsi ishize, Munyakazi yibukije abakunzi ba Rayon Sports ko ubwo yaguraga abakinnyi bakiri bato (Hakizimana Adolphe, Niyigena Clèment, Nishimwe Blaise), bamwe bamuteye amabuye ko ikipe ayisenye nyamara aba bakinnyi ubu bari beza u Rwanda rufite.

Iyo bigeze kuri Rayon Sports, Muntakazi ntabwo ajya arya indimi cyangwa ngo ace ku ruhande ahubwo agaragaza uko yumva ibintu kandi ko azakomeza guharanira inyungu za Rayon Sports.

Amasezerano azageza mu 2026
Amasezerano y’ubufatanye ya Rayon Sports na SKOL, akubiyemo angana na miliyari 1 Frw
Munyakazi Sadate ntabwo ajya arya indimi iyo bigeze kuri Rayon Sports

UMUSEKE.RW

Related Articles

Ibitekerezo 2

  1. Munyakazi ujye ureka kwibeshyera kandi ibyo wakoreye Rayon Sports (bibi cyane) n’aho wayisize uzakomeza kubigayirwa n’abayikunda bose mirere na mirere.

    Twaragukize duhe amahoro.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button