Mu rukerera rwo kuri iki Cyumweru, nibwo Hakizimana Muhadjiri aherekejwe n’abarimo umugore we (babyaranye), Muteteri Alice uzwi nka Pichou, yerekeje mu Al-Kholood Club yasinyiye amasezerano y’umwaka umwe.
Uretse umugore we wamuherekeje, Muhadjiri yanaherekejwe n’inshuti ze za hafi n’abavandimwe.
Uyu musore avuga ko atagiye gutembera mu bihugu by’Abarabu ahubwo azi neza ikimujyanye.
Ati “Njyanywe n’akazi ntakindi. Ngiye gutanga imbaraga zanjye zose ngo mbe nahava njya mu zindi shampiyona zikomeye kurusha iya Arabie Saoudite.
Uyu rutahizamu yerekeje muri Asia avuye muri Police FC yari amazemo umwaka umwe, yagiyemo avuye muri AS Kigali FC nayo yari amazemo umwaka umwe.
Uyu musore w’imyaka 28 uvuka i Rubavu, yakiniye APR FC imyaka itatu Mbere yo kwerekeza muri Emirates FC yo muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu.
UMUSEKE.RW
Ngo Umugore we babyaranye?Mwali mukwiye kuvuga ihabara rye (his concubine).Ejo azamuta afate undi,nkuko mukuru we Haruna yabigenje.Ngo Islam ibemerera gutunga abagore benshi.Mu gihe Yesu yavuze ko gutunga umugore urenze umwe ari icyaha cy’ubusambanyi.Bible isobanura neza ko impamvu Abayahudi barongoraga abagore benshi,ngo nuko bali barananiye imana.Ntabwo ari itegeko imana yabahaye.Intangiriro 2:24,havuga ko Umugore n’Umugabo bagomba kuba umwe.Bisobanura ko uwa kabiri atemewe.Ababirengaho,kimwe n’abasambanyi bose, ntabwo bazaba mu bwami bw’imana.
Wowe ujye ureba ibyo idini ryawe rikwigisha ,ibyandi madini ubireke kuko ntabyo uzi!!!!!!!!
Abayehova bigize good guys kandi batengwa buri munsi