ImikinoInkuru Nyamukuru

Rugeze aharyoshye kwa Niyomugabo na Umutoniwase witabiriye Miss Rwanda – AMAFOTO

Si kenshi abakinnyi ba ruhago mu Rwanda bagaragaza abakunzi babo mu ruhame, ariko abakobwa bakundana nabo bishimira kubishyira hanze.

Umutoniwase Nadia witabiriye Miss Rwanda 2020, yihebeye umutima wa Niyomugabo Claude wa APR FC

Uramutse ukurikira Umutoniwase Nadia na Niyomugabo Claude ukinira APR FC, uhita wiha igisubizo kigaragaza urukundo aba bombi bakundana.

Uyu mukobwa witabiriye Miss Rwanda 2020 ahagarariye Intara y’Amajyepfo, we yiyemerera ko mu Rwanda umukinnyi yemera ari Niyomugabo, mu gihe hanze y’u Rwanda yemera umunyezamu wa Chelsea, Édouard Mendy.

Umutoniwase kenshi kuri konti ye ya Instagram ntabwo ajya ahisha amarangamutima ye kuri uyu myugariro w’ibumoso, kuko agaragaza amafoto y’ibihe byiza aba bombi iyo basohokanye.

Mu bo Claude akurikira kuri Instagram, uretse kuba habanza ikipe ye APR FC, undi uza mu b’imbere ni uyu mukunzi we.

Inshuti z’aba bombi zihamya ko basohokana kenshi iyo hatari akazi kazitira uyu myugariro cyangwa hatari ishuri rizitira Umutoniwase.

Niyomugabo Claude yageze muri APR FC avuye muri AS Kigali FC, ndetse anahamagarwa mu ikipe y’Igihugu y’u Rwanda, Amavubi, mu gihe Umutoniwase Nadia ari umunyeshuri wiga Itangazamakuru muri Kaminuza y’u Rwanda.

Kuba ateye neza byo nta wabijyaho impaka
Umutoniwase ahamya ko yikundira Niyomugabo
Ni umukobwa udafite icyo abaye
Amarangamutima ntabwo ari benshi bayahisha

UMUSEKE.RW

Related Articles

Ibitekerezo 3

  1. Ndakeka ko uyu mukobwa yaba atitwara neza,umurebye mu maso n’ukuntu yambaye.Ndakeka uyu atakubaka urugo.Uretse ko rimwe na rimwe ijisho ryibeshya.Wenda wasanga atajya yiyandarika.Akenshi iyo utifata ukiri umukobwa,n’iyo urongowe ukomeza iyo ngeso.Nibyo bisenya ingo nyinshi.Any way,she is sexy !!!

  2. Urukundo nyakuli,rusigaye hakeya.Usanga abenshi biryamanira bikarangirira aho.Nubwo babyita ko “bari mu munyenga w’urukundo”,bibabaza cyane Imana yaduhaye umubiri ngo tuzawuhe umuntu umwe gusa tuzabana tubanje guca mu mategeko.Kwishimisha ukora ibyo Imana yakuremye ikubuza,ni ukutagira ubwenge (wisdom).Kubera ko millions na millions z’abantu babikora bizababuza ubuzima bw’iteka muli paradizo,no kuzuka ku munsi w’imperuka.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button