Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyanza buvuga ko umwaka w’ingengo y’Imali wa 2021-2022 ushoje besheje imihigo ku kigero cya 97,7%.
Mu kiganiro Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyanza bwagiranye n’Itangazamakuru cyabaye taliki ya 07 Nyakanga 2022, Umuyobozi w’aka Karere Ntazinda Erasme yibanze ku bikorwa by’ingenzi bikubiye mu nkingi 3 imihigo 89 y’uwo mwaka yari ishingiyeho byatumye besa igera kuri 87 muri iyo bayesheje ku gipimo kigera ku 100%.
Ati: “Hubatswe ibiraro bihuza Umurenge wa Rwabicuma, ni uwa Nyagisozi byari bimeze igihe bisenyutse, ubu biragendwa, muri uyu mwaka kandi twubatse ikiraro gihuza Umurenge wa Muyira na Kibirizi ubu uwo muhanda ni nyabagendwa.”
Ntazinda avuga ko umuhigo wo gukangurira abaturage gutanga umusanzu wa mutuweli n’umuhigo wo kurwanya igwingira mu bana ariyo itaragezweho ku rugero rushimishije, bakurikije ingamba bari bihaye mu mihigo y’umwaka bashoje.
Yagize ati: “Umuhigo wa mutuweli twawugezeho ku ijanisha rya 95% naho kurwanya igwingira twari twahize ko rizava kuri 26% rikagera kuri 23,3% twagabanyije ku rugero rwa 23,5%.”
Mu bindi bikorwa byazamuye imihigo Akarere kari kahize kugeraho harimo umuyoboro w’amazi uzaha abatuye mu Butantsinda mu Murenge wa Kigoma n’uwa Busoro, Mushirarungu na Rwabicuma.
Meya avuga kandi ko bubakiye abatishoboye barokotse Jenoside yakorewe abatutsi inzu 99.
Ati: “Tworoje abandi baturage batishoboye amatungo magufi 1634, duha amashyiga ya rondereza imiryango igera ku bihumbi 10.”
Hubatswe inzu ndangamurage yerekana ibisubizo Abanyarwanda bishakamo.
Akarere ka Nyanza kuri ubu karangije gukora inyigo yo kubaka Stade Umukuru w’Igihugu Paul KAGAME yabasezeranyije kububakira, ikaba igiye kubakwa muri uyu mwaka wa 2022-2023 izuzura itwaye miliyari 60Frw.
Ntazinda yabwiye Itangazamakuru ko iyo mihigo yose bayigezeho ku bufatanye n’abikorera bibumbiye muri JADF kuko mu ngengo y’Imali yose Akarere kashoye muri ibi bikorwa, abikorera bayitanzeho 13%.
MUHIZI ELISÉE
UMUSEKE.RW/Nyanza.
Mbega ibintu bisekeje.Mu gihe mwandika murata ko Nyanza yesheje imihigo ku kigero cya 97.7%,muraduha indi nkuru ivuga ko “Nyanza: Utaragiye mu kizamini cy’akazi ni we wabonye amanota ya mbere”!!! Bisobanura ko ku ruhande rumwe,Nyanza ikora neza,ku rundi ruhande igakora nabi.Byaba bisobanura ko kwesa imihigo byaba ari agakingirizo ko gukora ibindi bibi.Ni nka babandi bakora imishinga myiza ya Leta,nyamara bakayisahura,bagakira vuba.Auditor General,abona utuntu duke cyane.It is a tip of an iceberg.Nawe aba agirango yerekane ko yakoze.Ibibera muli Leta ni Agahoma-munwa.Wagirango ntigira uyireberera.Abayisahura,abakora andi manyanga,ntibabarika.
Mwiriwe neza @Nzaramba. Ndakeifuriza kurambira kubona ibyiza u Rwanda rukomeje kugeraho.
Nifuje kugusubiza ko:
1. Ibyo Akarere ka Nyanza kagezeho mu mwaka wa 2021/2022 atari ukugataka, ahubwo birahari, nawe uzaze ubirebe, bizatuma utazongera kumva ko ari ukugataka, ahubwo ibikorwa birivugira;
2. Ku bijyanye n’inkuru y’uko uwabonye amanota ya mbere atagiye mu kizamini, ndibaza ko nabyo byagaragajwe n’Akarere, ntabwo byagaragajwe n’iyi nkuru, ahubwo Abanyamakuru bayanditse ari uko bayimenyeshejwe, ibi bikaba bishimangira gukorera mu mucyo kwa Leadership y’Akarere;
3. Abakora amakosa n’ibyaha bo barahari Kandi barakurikiranwa, inzego zibishinzwe ziba ziri maso. Ikindi kandi, Igihugu cyacu kiyobowe n’Intore izirusha Intambwe, Nyakubahwa Paul KAGAME, we ureberera u Rwanda n’Abanyarwanda rugana aheza twifuza.
Subiza amaso inyuma, urebe AHO TWAVUYE, urebe n’AHO TURI, ndetse werekeze amaso aho TWIFUZA KUGANA.
Ugire amahoro.
@ Nzaramba,kereka Ubwami bw’imana,bisobanura Ubutegetsi bwayo.Nibwo buzaza ku Munsi w’Imperuka,bugakuraho ibibi byose.Buzabanza bukure mu isi abantu bose bakora ibyo itubuza nkuko Imigani 2:21,22 havuga.Harimo abasahura Leta,abarya Ruswa,abasambanyi,abicanyi,abakora amanyanga,etc…Niyo mpamvu Yesu yasize adusabye gusenga buri munsi dusaba Imana ngo itebutse Ubutegetsi bwayo.Buri hafi cyane nubwo benshi batabizi,bakibera mu gushaka iby’isi gusa.
Ndabona mwaresheje imihigo mu rwego rwo hejuru. Félicitations niba atari imbaru gusa mukomereze aho. Amanyanga mugutanga akazi murebe uko wayahagarika amaze kumenyekana.
Imibare no imbaru
Nyanza yacu oyeeeeeee mukomereze Aho bayobozi beza