José Eduardo dos Santos wari ufite imyaka 79, akaba yarabaye Perezida wa Angola igihe kirekire yatabarutse nk’uko Leta y’iki gihugu yabyemeje.
Dos Santos yaguye muri Espagne aho yari amaze igihe yivuza indwara itatangajwe.
Ku butegesti bwe yahanganye n’intambara y’inyeshyamba z’umutwe wa Unita wayoborwaga na Jonas Savimbi, mu myaka ya za 2000 basinyanye amasezerano y’amahoro, ituze n’umutekano bigaruka muri Angola
Ingoma ya José Eduardo dos Santos ariko abamunenga bazibuka ko yaranzwe na ruswa no kwigwizaho imitungo y’igihugu gikize cyane ku mabuye y’agaciro na petrol.
José Eduardo dos Santos yize ibijyanye n’ubucukuzi bwa petrol mu Bumwe bw’Abasoviyeti (Ubu ni mu Burusiya) mu myaka ya 1969, yaje kuba Perezida w’Igihugu afite imyaka 37 asimbura uwari umaze gupfa, witwa António Agostinho Neto.
Nyuma yo kubona ubwigenge kwa Angola hashize imyaka ine gusa, mu 1975, igihugu cyahise kijya mu ntambara hagati y’ishyaka MPLA rya Dos Santos na Unita rya Jonas Savimbi.
Bararwanye rubura gica imyaka 27 yose, igihugu kirasenyuka, abagera ku bihumbi 500 baguye muri iyi ntambara.
Muri Gashyantare 2002, ingabo za Angola ya Dos Santos zishe Yonas Savimbi nyuma haza gusinywa amasezerano yo kubana mu mahoro na Unita.
Angola yongeye kuvuka bushya, igihugu gitera imbere, ndetse mu matora yo muri 2008 Dos Santos yayatsinze n’amajwi 82%.
Mu gihe cya nyuma cy’ubuegesti bwe umuhungu we, José Filomeno dos Santos, bita Zenu, yagizwe Umuyobozi w’Ikigega cy’Imari muri icyo gihugu, ndetse nyuma umukobwa we uri mu baherwe ku isi, Isabel dos Santos agirwa Umuyobozi wa Sosiyete ishinzwe gucukura petrol Sonangol.
Mu mwaka wa 2017, nyuma y’imyaka 38 ku butegetsi, Dos Santos yatangaje ko yeguye, ubutegetsi abusigira João Lourenço, icyo gihe wari Minisitiri w’Ingabo.
Hashize igihe gito Dos Santos yaneguye ku mwanya wa Perezida w’Ishyaka rya MPLA.
Dos Santos yaje kwemera ko ku butegetsi bwe habayeho amakosa ati “Amakosa ni kimwe mu bifasha mu nzira yo kwisubiraho, baravuga ngo twigira mu makossa.”
BBC
UMUSEKE.RW