Inkuru NyamukuruUtuntu n'utundi

Rwanda: Abayisilamu babujijwe kubaga itungo ry’igitambo bataripimishije

Ubuyobozi bw’Abayisilamu mu Rwanda (RMC) bwategetse abayisilamu bose bifuza gutanga igitambo ko bagomba kubanza gupimisha itungo mbere yo kuribaga, kandi bakabagira iryo tungo ahantu hazwi n’inzego za Leta zibishinzwe.

Abasilamu bazizihiza Eid Al Adha ku Cyumweru

Aya ni amabwiriza bazagenderaho ubwo bazaba bizihiza umunsi wahariwe gutanga igitambo cy’umwaka wa 2022.

Mu itangazo RMC (Rwanda Muslim Community) basohoye kuri uyu wa Kane tariki ya 7 Nyakanga 2022, bavuze ko “Bitewe n’uburwayi bukomeye bwateye mu matungo muri iki gihe, buri muyisilamu wifuza kubaga itungo ry’igitambo, agomba kuribagira mu ibagiro rizwi kandi ryemewe n’inzego za Leta zibishinzwe, kugira ngo babanze baripime, bemeze niba ari rizima, nta ngaruka ryagira ku muntu.”

Iri tangazo rikomeza rivuga ko bitemewe kubagira itungo mu rugo kandi ko uzabirengaho azabihanirwa.

Ni mu gihe umuryango w’abafatanyabikorwa ba RMC(NGO) bifuza gufatanya na yo, basabwe kubanza guhabwa uburenganzira, hagendewe ku masezerano bafitanye.

Ikindi ni uko nta muntu ku giti cye cyangwa itsinda runaka wemerewe gukusanya inkunga mu Bayisilamu bazita izo kuzakoresha mu gutanga igitambo bityo ko uzabifatirwamo azabihanirwa.

Biteganyijwe ko kuri uyu wa Gatandatu  tariki ya 9 Nyakanga abayosilamu baba abo mu Rwanda no ku Isi yose bazihiza umunsi Mukuru w’Igitambo Eid Al Adha.

Minisiteri ishinzwe abakozi ba Leta n’umurimo, MIFOTRA, yatangaje ko kuri uyu wa mbere tariki ya 11 Nyakanga, 2022, ari umunsi w’ikiruhuko mu rwego rwo kwizihiza uwo munsi.

TUYISHIMIRE Raymond /UMUSEKE.RW

Related Articles

Ibitekerezo 2

  1. Igitambo cy’Intama,kibutsa igihe Abrahamu yali agiye gutamba umuhungu we Isaac,Imana ikamubuza,ikamusaba gutamba intama.Igitangaje n’uko Islam yo ivuga ko Abraham yali agiye gutamba umuhungu we witwaga Ismail wabyawe n’umwarabu-kazi witwaga Agar.Kuba Korowani ivuguruza ibyo Bible ivuga,byerekana ko ibyo bitabo byombi bidashobora guturuka ku Mana imwe,kubera ko bivuguruzanya.Bisobanura ko kimwe kibeshyera Imana.Nitwe tugomba “gushishoza” tukareba idini ribeshya n’irivugisha ukuri.Urugero,Yesu yali umunyamahoro,utarajyaga mu busambanyi.Nyamara nkuko History ibyerekana,Muhamadi yari umurwanyi washozaga intambara.Ikindi kandi,yakundaga abagore.History yerekana ko igihe yapfaga,yasize abagore be 9.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button