Inkuru NyamukuruMu cyaro

Nyanza: Abanenga imitangire y’akazi bavuga ko hubatswe “ubwami bw’abahavuka”

*Mayor wa Nyanza ahakana ibyo bivugwa agasaba abakozi gukora aho kwirirwa bakora lisiti ati “byabyara amacakubiri”

Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyanza buranyomoza abavuga ko umubare munini w’Abakozi b’aka karere ugizwe n’abahavuka gusa ibyo bagereranya no kubaka ubwami bw’abahakomoka.

Umuyobozi w’Akarere ka Nyanza Ntazinda Erasme, Visi Meya ushinzwe Imibereho Myiza y’abaturage mu Karere ka Nyanza Kayitesi Nadine mu kiganiro n’abanyamakuru

Urutonde rw’amazina ya bamwe mu bakozi b’Akarere ka Nyanza rugaragaza ko abenshi baruriho ari abakomoka muri aka Karere.

Bamwe mu barukoze banahakora babwiye UMUSEKE ko abagera kuri 80% by’abakozi bose ari abavuka i Nyanza mu gihe 20% bahakora ari abaturuka  mu tundi Turere tw’Igihugu.

Bakavuga ko ari na byo byatumye mu minsi ishize hari bamwe  mu bakozi b’Akarere bafitanye amasano basanzwe bahakora byagaragaye ko bakoze ikizamini kandi batari ku rutonde cyangwa ngo bagere mu cyumba cyakorewemo ikizamini ndetse basangwa bafite amanota ya mbere.

Mu kiganiro  n’abanyamakuru Umuyobozi w’Akarere ka Nyanza Ntazinda Erasme yasobanuye ko kuva yatangira akazi, atazi aho buri mukozi w’Akarere akomoka usibye guhurira mu kazi gusa ndetse anemeza ko ikizamini gikorwa biciye mu ikoranabuhanga.

Ntazinda yanenze  abirirwa bavuga ayo magambo kuko akazi abo bose bahawe bakabonye babanje gupiganwa kandi batsinda ikizami.

Ati: “Utsinze ikizami ni we uhabwa akazi kandi ikizamini gikorwa hifashishijwe ikoranabuhanga bityo abatsinze bagashyirwa mu myanya  batsindiye,  ikindi nta we ubanza kujonjora abakomoka hano mu karere kacu amahirwe aba afunguye kuri bose”.

Yavuze ko n’urutonde rwahawe Itangazamakuru, harimo amazina ya bamwe baruriho yabajije agasanga batanakomoka i Nyanza.

Cyakora abari kumwe na Mayor muri iki kiganiro bumvise ayo mazina bavuze  ko  abenshi ari abavuka i Nyanza ariko batazanywe cyangwa  ngo bahabwe imyanya n’Ubuyobozi bw’Akarere.

Umwe mu bavuga ibyo ati “Abenshi yaje abasanga mu kazi, hari n’abagiye bashakana bahuriye mu kazi  bagasanzwemo si igitangaza kuba umugore  n’umugabo bakora ahantu hamwe bakaba bashakana”.

Ntazinda yagiriye inama abo bakozi ko batagombye gutinda kuri iki kibazo  cyo kubarura abakozi hashingiye mu gace bavukamo ahubwo ko bakwiriye gukora akazi bagamije gutanga umusaruro no kwesa imihigo Akarere gahiga kagamije gukura abaturage mu bibazo by’imibereho mibi.

Yababwiye ko guhora bakora lisiti z’abakozi naho bava ari amacakubira baba bashaka kuzana mu bakozi.

Abasesenguye ikibazo cy’ikimenyane mu Karere ka Nyanza ariko, ndetse giheruka kugaragara mu ipiganwa ry’akazi, bavuga ko Umukozi wa RAB wagize amanota  ya mbere umugore we asanzwe ari Notaire muri kariya Karere.

Agronome wari Umunyabanga Nshingwabikorwa w’agateganyo mu Murenge wa Cyabakamyi wabonye amanota ya 2 mu kizami, we umugore  we ashinzwe Amakoperative mu Karere.

Mu gihe amahirwe aba afunguriye kuri bose, mu Karere ka Nyanza abakozi bagakoramo, abakoze urutonde bashaka kugaragaza ko “bubatse ubwami bw’abahavuka” bagiye bagaragaza buri wese n’umwanya arimo ndetse bavuga ko 80% by’Abanyamabanga Nshingabikorwa b’Utugari bavuka i Nyanza.

Nyanza: Utaragiye mu kizamini cy’akazi ni we wabonye amanota ya mbere – RIB hari abo ifunze

Ibiro by’Akarere ka Nyanza

MUHIZI ELISÉE UMUSEKE.RW/Nyanza.

Related Articles

Ibitekerezo 10

  1. Ikizakemura biriya bibazo byose akarere kazamburwe ububasha bwo gutoranya abakozi kandi ntibivange mumikorere ya Larga yo gutanga ibizamini by’abakozi kandi bajye bafata nabagaragaye kuri waiting list bakoze ibizamini mu tundi turere bizagabanya ikimenyane n’ikenewabo.

  2. Ariko Mwe muravuga utugali…. Imirenge 10 usibye 2 muri ba gitifu bahari Bose si Nyanza ongeraho nabo banyamanyanga bari bazanye, abatahavuka ntibabivunnye kera. Ubugome n’ubujura bagira buzajya bubagaruka.

  3. Ntukavuge ngo uvuge RALGA bose nibamwe pe ubuse banyimye akazi ntabonye ayakabiri njyewe ubu namaze kwangirika mumutwe kereka uwampa uko mva muri ikigihugu naranditse nandikiye HE nabuze uwanyumva

  4. Uwanditse iyi nkuru akosore ,Mutesi ntabwo yabaye uwa kabiri.Uwabaye uwa Kabiri yitwa Aline Mutimukeye kandi ntavuka Nyanza.Njywe sinemeranya nabavuga ko hubatswe ubwami bw’abahavuka kuko babyitiranyije no kuba abantu bahuriye mu kazi bagashakana.Ariko haramutse habonetse umubare runaka wabahavuka si igitangaza kuko mu bihe byatambutse,amatangazo y’akazi yamenywaga nabegereye aho hantu kubera gukoresha amatangazo yanditse yamanikwaga ahantu hahurira abantu benshi.Mbona rero ibi ntaho bihuriye n’ikose rikekwa ryakoze n’ushinzwe ikoranabuhanga kuko nawe simpamya ko avuka i Nyanza kandi ntiyabitumwe n’akarere nk’ubuyobozi ,bishoboka ko yabikoze ku nyungu ze nabo yabikoreye ;hagati aho uburyozwe bw’iryo kosa niwe buriho.Uwakoze list yibeshye k’uho umuntu avuka n’aho atuye.Abakozi benshi b’Akarere ka Nyanza ntibahinduye akazi cyane bituma abantu babyitiranya no kuhavuka kuko bahatuye igihe kirekire.Ibuye ryagaragaye ntiriba rikishe isuka,twizereko ikosa ryabaye ritazasubira bihe bizaza cyane cyane ko ibizamini mu buryo bw’ibiganiro bitaraba kandi n’indi myanya y’akazi izakomeza kuvuka nk’uko bisanzwe.

    1. uriya mukozi muvuga ko ashinzwe ikorana buhanga siko bimeze bazagenzure neza bazasanga nta baruwa afite imuha inshingano zo kuba umukozi w’akarere ushinzwe ikoranabuhanga ikindi imyanya y’ubunyamabanga nshingwa bikorwa b’Umurenge n’imyanya iri Poletike ahubwo umuntu yakwibaza uburyo yagize access kuri system ya mifotra ikorerwaho ibizami atabihawe n’ubuyobozi bw’Akarere ndagirango nkumenyeshe ko uriya ari umukozi wa LODA atari Umukozi w’Akarere nkuko bivugwa so kugeza iyi saha ntaho wabyona ibaruwa imuha inshingano z’akarere ku mwanya w’Ikoranahanga aha rero Gitifu w’Akarere yagakwiye kubazwa uburyo yakoresheje uriya mukozi mu gutanga ibizami kdi abizi ko atari umukozi w’Akarere

  5. Akarere kabaye gakorwamo n,abahavuka se ubundi byaba bitwaye iki?bapfa kuba ntawe babujije amahirwe yo gupiganwa

    1. Nta mvura idahita sha ibyo murimo mutwikisha bizabazimana nkawe iyi knuru wanditse ntaho ihuriye n’ukuri ujye ubanza ucukumbure ibyo wandika mbere yo gutwikisha ibyanyagiwe.

  6. NYAMARA NTANDURU IVUGIRA UBUSA IBYO BINDI BASOBANURA KU MANYANGA YAGARARAGAYE MU BIZAMINI NI UBUSOBANURO BUDAFITE ISHINGIRO KABISA. WOWE BARAKUBWIRAKO UMUNTU YAHAWE PASSWORD NYUMA AKABA UWAMBERE ATAGEZE AHO BAKORERERA IKIZAMINI.WARANGIZA UGASOBANURA UBUSA UVUGA GUSA. HARIMO UBUFATANYACYAHA NKUKO BIGARAGARA. NYANZA WISEBYA UTUNDI TURERE HA AGACIRO ABANA B’URWANDA BABAHANGA BAKORERE IGIHUGU CYABO.

  7. Ariko niba ikizamini gikorerwa mu ikoranabuhanga kuki umukandida atakorera Aho ari akohereza IBYO yakoze nyine hifashishijwe ikoranabuhanga. Jye ndumva byari ibintu byoroshye ntakubikaza cyeretse niba hari ingingo ibibuzanya mumahwiriza hanyuma bakayirengaho. Bibaye bityo ikizamini nagikuraho kuri Bose kigakorwa bundi bushya kuko cyaba cyaricyakozwe kitubahiriza amabwiriza. Kucyo kuba abakozi benshi baba bakomoka mukarere kamwe, bibaye Atari itekinika ntacyo byaba bitwaye baritsindiye nabo ni uburenganzira bwabo, kandi pe umukozi akora neza kurushaho iyo arihafi yumuryangowe n’aho umuntu akoze igihe usanga yarahabamye yarahubatse umuryango. Ntabwo twabibona mu ndorerwamo yibibi gusa.

  8. Nyanza niko biteye ndi umuyobozi w’ikigo cy’amashuri narabyiboneye nabihamya nashakaga kubaza umugore umwe wari ushinzwe amasomo prefet des etudes impamvu adakora akazi ke umugabo we wakoraga mu karate nawe akaba arahagurutse akabigira intambara, agasakuza ngo bra bra bra , ingengabitekerezo ….,rero mubyukuri i Nyanza ni imiryango n’ibyakozwe mu manyanga yo gutanga akazi ni mayor wari wabahaye amabwiriza,bagitifu bamwe b’imirenge yirukanye utari use arakwirukana, wakwibaza uti abagore n’abagabo imiryango abavandimwe,ibisanira ibisekuru ni gute bahurira mukarere kamwe, nuvuga umuntu mukuruwe mukarere arahaguruka, nuvuga umugore umugabo mukarere arahaguruka, nuvuga umuntu mubyarawe arakubona,mwitinya kubivuga mayor yagize uruhare rukomeye mukubikomeza nubwo yabisanze, ikibi we yakize na bake yabiyenjejeho arabirukana hera kubari ba gitifu aho yasimbuje naho yarimo asimbuza ni deal we ubwe yashoragamo abakozi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button