Kuri uyu wa Gatatu muri Angola nibwo habereye ibiganiro bihuje Perezida Paul Kagame na Mugenzi we Felix Tshisekedi, abakuru b’ibihugu biyemeje “kongera kubaka icyizere” no gushyiraho komisiyo yihariye yo gukemura ibibazo batumvikanaho.
Ku meza y’ibiganiro hariho isahani irimo ibibazo by’inyeshyamba za M23 n’indi iriho ibibazo by’umutwe wa FDLR, buri ruhande rushinja urundi gushyigikira no gukoreshwa mu guhangabanya umutekano wa buri gihugu.
Ibiro by’Umukuru w’Igihugu muri DR.Congo byatangaje ko inama y’i Luanda yasoje imirimo yayo kuri uyu wa Gatatu tariki 6 Nyakanga, 2022 mu masaha y’igicamunsi, ndetse Abakuru b’Ibihugu bageze ijambo ku Banyamakuru.
Kuri Twitter banditse ko “Inama yari igamije kugarura icyizere hagati y’ibihugu bibiri bituranyi.”
Icyo cyizere kigomba kubakwa na Komisiyo itekerezwa kujyaho ndetse ikazakorera inama yayo ya mbere muri Angola tariki 12 Nyakanga, 2022 i Luanda.
Mu yindi myanzuro yafashwe ikomeye harimo kugira ubushake bwo kongera kubyutsa umubano ushingiye kuri dipolomasi hagati ya Kinshasa na Kigali.
Ubutumwa bwa Twitter ya Perezidansi ya DR.Congo bugira buti “Iyo nzira yo gukemura ibibazo iteganya guhagarika imirwano ak kanya no kuva mu duce inyeshyamba za M23 zafashe nta yandi mananiza.”
Muri ibi biganiro by’Abakuru b’Ibihugu by’u Rwanda na DR.Congo banavuze ku icukurwa ry’amabuye y’agaciro, Perezidansi ya congo ivuga ko ibyo “byo kubyaza umusaruro umutungo kamere ngo ntibigomba gukorwa hatabayeho kubaha ubusugire bwa buri gihugu.”
Perezida wa Angola João Lourenço yavuze ko iriya Komisiyo izajyaho izaba irimo Umusirikare Mukuru wo mu ngabo za Angola, izakora akazi kayo ariko bitabangamiye urwego rusanzweho rushinzwe kugenzura ibibera ku mipaka rwashyizweho n’Inama Nkuru y’Akarere k’Ibiyaga Bigari (CIRGL/ICGRL) urwo rwego rukaba ari Expanded Joint Verification Mechanisms (EJVM).
Hari amakuru avuga ko FDLR na yo yavuzweho hanzurwa ko igomba kurandurwa, naho ibibazo bya M23 Congo igakomeza kubikemura binyuze mu nzira y’ibiganiro by’i Nairobi.
Perezida Paul Kagame yavuze ko iyi nama y’i Luanda yageze ku myanzuro ishimishije, agendeye ku bwumvikane bwayiranze bigizwemo uruhare na Perezida, João Lourenço.
Yavuze koi bi biganiro byo muri Angola ari umusingi ku kongera gusubiza mu buryo umubano w’ibihugu byombi, no kubana neza kw’abaturage babyo.
Perezida Félix Tshisekedi, yavuze ko umwuka mubi hagati y’u Rwanda na Congo n’abaturage babyo “nta mumaro bifite”, ahubwo ngo bihungabanya umutekano, aho kugira icyo byongera ku iterambere, n’imibereho myiza by’abaturage muri ibyo bihugu.
João Lourenço, Perezida wa Angola yagize ati “Nishimiye ko hari intambwe zagezweho, kubera ko twumvikanye guhagarika intambara.”
U Rwanda na Congo bimaze amezi birebana ay’ingwe, ndetse byakurikiwe n’intambara ya M23 aho Congo ishinja u Rwanda gufasha izi nyeshyamba, u Rwanda rwo rukayishinja gufatanya na FDLR aho kuyirwanya nk’umutwe w’iterabwoba.
Kubera iyo mpamvu Congo yafashe umwanzuro wo guhagarika amasezerano yose yari ifitanye n’u Rwanda, harimo no kubuza ingendo z’indege za RwandAir, kugabanya amasaha imipaka yakoraga ndetse habayeho guhohotera Abanyekgo bavuga Ikinyarwanda n’Abanyarwanda baba muri DR.Congo. Yenda ibi biganiro by’i Luanda bishobora gusiga byinshi byongeye gusubira ku murongo.
HATANGIMANA Ange Eric/UMUSEKE.RW
Ahhhaaa !!! Nzabibara mbibonye
NIBA M23 yemerewe gusubira mu biganiro i NAIROBI, ni byiza ihite ihagarika imirwano, isubire inyuma. Ariko se irajyahe? Ntabwo bayihaye aho igomba kuba iri. Ariko indi mitwe yo iraba irihe? Ubwo irahitamo ibirindiro. Birakaze.
Umuntu wagiriye inama HE kisekedi..ni umuntu w’umugabo cyane/ nibwo mbonye umujyanama mwiza muri DRC yigaragaza. Ubundi umunyekongo w’ukuri ni inde?? Conference de Berlin yakase impala niba nibuka neza ahari ishingiye ku mazi. Kuki itashingiye ku rulimi or hazajyeho indi commission ivugurure amwe mu makosa yakoze yo komeka igice cy’ u Rwanda n’abanyarwanda ahandi.
Yakase imipaka not impala. ( sorry)
ARIKO SE WA MUGANI WA YESAYA55 , niba ABANYECONGO BANZE BENEWABO BAVUGA IKINYARWANDA, kandi bazi neza amateka yatumye bigenda gutyo, kuki BATABANGANA N’UBUTAKA BWABO. ESE NTAWAGEZA IKI KIBAZO MURI NATIONS UNIES MAZE BAKAGISUZUMA. Conférence de Berlin amaherezo igiye gutuma HABA GENOCIDE Y’ABA RWANDOPHONE; Kandi irimo rwose gutegurwa. Kwicwa, kwicwa u RW’AGASHINYAGURO, Kwerekana ko uvuga IKINYARWANDA ari INYAMANSWA atari umuntu, ko bamwica barangiza bakamurya. Guteshwa agaciro imbere y’imbaga harimo n’abana bambikwa UBUSA BURIRI KUGEZA NAHO BARAMBIKA ABABYEYI BABAGORE HASI BAGARAMYE BAKABAKURAMO AMAKARISO AMAGURU ATAMBIKIJE, Murumva ko ntakiba gisigaye kuri uyu mubyeyi. Mbese NI GENOSIDE NEZA NEZA ITEGURWA AMAHANGA AKICECEKERA nk’uko byagenze ku RWANDA; Nyamara akantu gato karaba muri UKRAINE, NGO EH, ngo ni mutabare, ngo UBURUSIYA BURAKORA GENOSIDE. ABANYAMATEGEKO BAFASHE MU BUSESENGUZI, TUBURANE AHANTU HACU HAGIYE MURI CONFERENCE DE BERLIN MAZE AMAHORO AGANZE. Kandi ibi bintu nibikomeza amaherezo bizarangira ARIKO BIGENZE.
Ni byiza kuba nemeye ko nagiye kuganira na m23 kuko ni abakongomani bagenzi babo
nangirango icyomviga izintambara nizo tuzarwana kungeza abamvuga ikinyanyarwa nabonye uburenganzira Bwabo Gufata umuturanyi wa Matadi akamuhuza nuwo kuri Goma kandi afite Mukuru we Ku Gisenyi uwa Matadi arya inkende nizoka iwi. Goma arya ibishyimbo nibitoki ubwose abobantu bakubaka igihugu ntamico bahujije natarurimi twese turarwana intambara za bakorani badushoyemo
Niba uzi Kongo, ntiwavuga ibi. Kongo ni igihugu gifite amoko arenga 300 n’imico yayo. Ntibivuze rero ko hagomba kubamo ibihugu magana atatu! Mu Rwanda,bavugaga ko abashi (abanyarusizi) balyaga inkende zo muri Nyungwe ariko sinigeze numva bavuga ngo babahe igihugu cyabo. Ndetse mu Rwanda, abagore ntibalyaga ihene kandi ntibitandukanyije n’abagabo babo bazilyaga? Imilire rero siyo ikwiye gutanya abantu! Ese ubundi wabwirwa niki imico myiza n’imibi? Nkiri muto, ababyeyi bacu bumvaga umwana yariye amagi cyanga ifi, bakihutira kumuhamuliza! Ibibera muri kariya gace ka Kongo bizwi n’ababihahiramo. Ibindi ni urwitwazo!
Amahoro nasagambe nicyocyambere