Inkuru NyamukuruMu cyaro

Meya wa Ruhango yahakanye ibyo gutuka no gutoteza abakozi bimuvugwaho

Mu kiganiro n’Abanyamakuru cyabaye mu cyumweru gishize, Umuyobozi w’Akarere ka Ruhango Habarurema Valens  yabwiye Itangazamakuru ko nta mukozi atoteza kuko nta baruwa bari bakira y’ufite akarengane.

Umuyobozi w’Akarere ka Ruhango Habarurema Valens avuga ko abakozi batuje kandi ko bakeye.

Bamwe mu bakozi b’Akarere ka Ruhango kuva ku rwego rw’Akarere, n’abo mu Mirenge bakunda guhura kenshi  mu nama n’abagize Komite Nyobozi y’aka Karere bashinja Umuyobozi w’Akarere ka Ruhango kubuka inabi iherekejwe n’ibitutsi ku bintu bitoya baba babajijwe.

Bakanenga izo mvugo ko zitari zikwiriye ku muyobozi wo kuri uru rwego watowe n’abaturage.

Bakavuga ko iyo ababonyeho ikosa cyangwa ibyo bakoze bitamushimishije byagombye gushyirwa mu nyandiko kugira ngo utabikoze mu buryo Mayor yashakaga abashe kwisobanura akoresheje inyandiko nawe.

Umwe yagize ati “Umukozi wese agira uko ahanwa iyo yakoze ikosa aho gutukwa cyangwa kubwirwa nabi mu magambo.”

Hari abavugaga ko iyo inama yo kuwa mbere ibaye, hari abifuza kuyisiba bitewe no kurambirwa amagambo mabi babwirwa.

Abajijwe kuri ibyo abakozi bamushinja, Umuyobozi w’Akarere ka Ruhango Habarurema Valens avuga ko abakozi b’aka Karere batuje kandi bakeye.

Ati “Reka bivugwe n’ushinzwe abakozi ndaza kumwunganira.”

Umuyobozi w’Ishami ry’abakozi n’ubutegetsi Uwamahoro Christine avuga ko nta mukozi wigeze agaragaza ko hari ikibazo yaba yaragize mu kazi ngo “aniyambaze n’inzego”.

Ati “Njye ndahamya mvuga yuko mu bakozi ba Ruhango nta totezwa rihari cyangwa guhungabanywa ku mukozi kuko nta kirego nari nakira.”

Gusa nubwo Mayor Habarurema ahakana ibimuvugwaho, ku munsi ubanziriza ikiganiro n’abanyamakuru, Umuvunyi Mukuru Nirere Madeleine yabwiye inzego zo mu Ntara y’Amajyepfo ko afite urutonde rwa bamwe mu bayobozi buka inabi abakozi bakorana, yewe bakababuza amahwemo ku buryo hari n’abirukanwa hadakurikijwe amategeko abandi bagasezera biturutse kuri iryo totezwa.

Cyakora Umuvunyi Mukuru  akaba ataragaragaje Akarere aka n’aka iryo totezwa rivugwamo, usibye kubivuga muri rusange.

Mu myaka 2 ishize hari umujyanama wa Komite Nyobozi wabwiye UMJSEKE ko yemeye gutakaza uwo mwanya aho gukomeza gutukwa.

Abakiri mu kazi ntabwo berura ngo babivugire ahagaragara kubera gutinya ingaruka z’ababaho, gusa hari na bamwe bavugwaho ubunebwe mu kazi bakora.

Mayor w’Akarere ka Ruhango Habarurema Valens mu kiganiro n’abanyamakuru yahakanye ibivugwa n’abakozi ko abatoteza
MUHIZI ELISÉE / UMUSEKE.RW mu Ruhango

Related Articles

Ibitekerezo 13

  1. Ariko muzagire rimwe munavuge bimwe nibyiza Ruhango imaze kugeraho Kandi birahari… Iyo nkuru yaryohera abanyaruhango…

    1. nabyo babjya babivuga. ariko valens bamwibeshyeho ntabwo yagombaga kuba umuyobozi yari akwiriye kuba ari umu greffier mu rukiko yandika gusa. kuyobora byo ntabyo ashoboye habe na mba, abamutoranyije bamwibeshyeho

      1. Bajya bsbivuga nyine. Wowe uhagaze kuki? Kandi yaratowe akongezwa mandat. Ushatse kuvuga ko abaturage barebye nabi inshuro ebyeri? Ntiturikumwe kuri icyo gitekerezo

        1. umbabarire niba ukora ako kazi sinashatse kugasuzugura. nashakaga kuvuga ko ushobora kuba udashoboye bimwe ari ko ushoboye ibindi. bitavuze ko ibyo ushoboye ari byo biciriritse. ufashe urugero rwa ruhago ushobora kuba utari umwataka mwiza arikoumutoza ashobora kugukuramo umu defenseur mwiza

      2. Greffier uvuga uramuzi uzi n’icyo ashinzwe cg ni ugupfa kuvuga gusa? Usanze uwananiwe kuyobora ari cyo yashobora? Wowe ubwo ishoboye iki? Ntugapfobye umurimo udakora

  2. Ndababwiza ukuri iyo Ruhango itagira @Mayor Valens ntiba igeze aho igeze, abavuga ibibi mwihangane rwose, kuko abasebanya ni abumvaga bazitwara uko bitwaraga none byarabananiye. Abaturage bo bitangira ubuhamya ko kuva yahagera ibintu byahindutse. Abageraho akamenya ibibazo byabo, kandi agasiga bikemutse. Babayobozi bari barigize intakoreka baratuje kuko hose yigererayo akamenya uko bimeze akabikemura.
    Si ibyo gusa ahubwo abwiza ukuri abayobozi kubyo bishe nibyo bagomba gukora. Ibyo rero sibyo bari bamenyereye, ahubwo abaturage batangiye kwibaza niba aramutse arangije igihe agenerwa batamureka agakomeza akayobora Ruhango!!
    Ngo niwe wayishoboye.
    Abavuga rero mukanyura mubinyamakuru nabyo bikavuga bidafite gihamya bigahita bisohora inkuru, mwihangane. Ubundi iyi nkuru n’umutwe uyigize ntaho bihuriye. Umunyamakuru avuga afite ibimenyetso bifatika. Abaza nyirubwite yerekana ibimenyetso. Wabikurahe? None se abo ayobora bakore amakosa, abashime? Aseke ati”mwakoze neza?” Uko ni ukujenjeka. Kandi nidukomeza kujenjeka ngo abananiranye batuvuge neza, bizarangira u Rwanda tururoshye mucyobo tutazabasha uburukuramo. Rwanda itajengwa na sisi wenyewe.
    Murakoze

  3. Abavuga ko Mayor ababwira nabi ubwo ni ibigande bidashaka guhinduka cg guhesha Akarere ishema mukoreneza ubundi ntaho Mayor muzahirira akubwira nabi ahubwo azagushima.

  4. Ariko abavuga Nyanza murayibarirwa,ruswa ,ikimenyane,ikenewabo ,amatiku,mumyangire,ariko RIB tuyizeyeho ubushobozi izakore ubushakashatsi irebe niba kuba aba Gitifu n’ imirenge 7/10 igize akarere ka Nyanza ukuntu iyobowe n’ abanyamayaga,muri nyobozi mu yindi myanya ikomeye mu karere yose ni amayaga,wakwibaza niba Mayaga baba ishuri ryigisha abayobozi utundi duce tw’ igihugu tutagira,bazanarebe impamvu kuri Nyobozi ya Erasme ariho hasezeye abakozi benshi kdi baahoboye ariko bananijwe n’ amayaga.RIB ikwiye gusesengura itonesha riba muri Nyanza ikariha uburemere bwaryo

  5. Yee ntabwo byoroshye amagambo nabe makeya ibikorwa bibe byinshi hashyirwe umuturage ku isonga. Ubusanzwe kuyobora Ruhango ntabwo biba byoroshye kandi ubusanzwe ni akarere keza gateye neza byoroshye kugateza imbere. Nibagabanye amatiku

  6. Abanebwe badakora akazi bahemberwa nibo birukira mubitangazamakuru umuntu ubazwa ibyo ashinzwe adakora ashaka ko Meya abimubaza amwinginga! uzarenganya umuturage cyangwa umuhe service nabi Meya nakubaza ubyimbe ngo aragusuzuguye akubwiye nabi !niba agututse nabyo wakoze nabi ntanka abaciye amabere namwe mubwira nabi abaturage murabasuzugura aribo batuma muhembwa umuturage we ntahembwa ahubwo niwe utanga imisoro ugahembwa niba bagututse kubyo utakoze rega cyangwa ukareke abandi bagakore no murugo iyo hali icya.icyangiritse urarakara ahubwo uwo Meya niwe ukenewe ahantu nkaha abakozi bigize indakoreka ni numuntu mwiza ubundi abantu badakora ibisabwa nukubirukana mukazi ka Leta abize arenze ayabo barakabuze Meya kora akazi kawe abo basinzi nabanebwe nibatumva usage birukanwe

  7. Murashaka kugira Ruhango nka Nyanza ikorwamo n’imiryango yo mumanyanga abagore n’abagabo babo abantu n’abavandimwe babo abantu n’abo n’imiryango yabo, ese mbaze ni abanyamayaga b’abahangani ukuvukana imbuto kuburyo aribo batsinda ibizamini kuburyo no mukwirukanwa avuye ahandi baba abaswa ibigande bikarangira mayor abirukanye abashatseho impamvu

  8. Muraho neza @Kanyarwanda. Mwibeshye, muri iyi nkuru ntabwo bavuzemo NYANZA, ahubwo bavuze RUHANGO, mwakongera mugasoma neza.

    Ikindi nakubwira, wazatemberera i Nyanza, ukabaza neza amakuru ya nyayo, kuko ibyo utangaje ntabwo bihura n’ukuri, birahabanye cyane.

    Ndakwifuriza kuzahaza ukamenya ukuri nyako.

    Ugire amahoro.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button