Abakozi 2 b’Akarere ka Nyanza barimo uwari Gitifu w’Umurenge by’agateganyo n’umukozi w’Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuhinzi n’Ubworozi (RAB), batawe muri muri yombi bakekwaho ibyaha biremereye mu gihe cy’ikizamani cy’akazi.
Tariki ya 30 Kamena 2022 hatawe muri yombi Muhire John Partait ushinzwe ikoranabuhanga mu Karere ka Nyanza (IT) na Munyurwa Landrie umukozi ushinzwe abakozi muri RAB (HR).
Tariki ya 04 Nyakanga 2022 hatabwa muri yombi Mutesi Jean Pierre wari Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Agateganyo mu Murenge wa Cyabakamyi (Bivugwa ko yabanje gucika nyuma akizana).
Bariya uko ari 3 bakekwaho ibyaha bibiri, ari byo Gufata icyemezo gishingiye ku itonesha, ubucuti, urwango, ikimenyane cyangwa icyenewabo n’icyaha cyo Gukoresha inyandiko mpimbano.
Biriya byaha bakekwaho byabaye taliki ya 21 Kamena, 2022 ubwo hakorwaga ikizamani cyo guhatanira imyanya y’ubunyamabanga nshingwabikorwa mu Mirenge ya Cyabakamyi na Ntyazo (Iriya Mirenge nta banyamabanga nshingwabikorwa ifite).
UMUSEKE wamenye amakuru ko Partait yahaye password (Ijambo banga) Landrie na Mutesi bakora ibizamini batageze aho ibizamini byabereye (ku ikoranabuhanga) kuko uriya IT w’Akarere ka Nyanza yari akuriye amasite (azi n’ijambo banga) yaho ibizimana biri kubera mu Murenge wa Busasamana mu Karere ka Nyanza.
Bivugwa ko Landrie yagaragaye ari we wagize amanota ya mbere 95% bikanagaragara ko ari we wagombaga kubanza guhabwa akazi k’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge, ariko nubwo byagaragara ko yatsinze si ko byari kuko atari yageze ahari kubera ibizamini ariho kuri UNILAK, ku biro by’Umurenge wa Busasamana no ku ishuri rya ILPD.
Amakuru akavuga ko yari mu mahugurwa ya RAB i Musanze abitabiriye ikizamini rero babonye ari we utsinze birabatungura kuko batari bamubonye, (abamuzi) ahabereye ibizimani.
Dr.Thierry Murangira uvugira RIB yabwiye UMUSEKE ko bariya uko ari batatu bakekwaho ibyaha biremereye.
Ati “Ibi byaha biraremereye turasaba abantu kuzibukira kuko ubushobozi, ubumenyi, ubushake n’ubufatanye n’abaturage mu kurwanya ibyaha burahari ukora wese icyaha akeka ko atafatwa ibyo ni ukwebeshya.”
RIB ivuga ko Urukiko rubahamije ibyaha bahanishwa igihano k’igifungo cy’imyaka itanu ariko kitarengeje imyaka irindwi bagacibwa n’ihazabu iri hagati ya miliyoni imwe y’amafaranga y’u Rwanda ariko atarenze miliyoni ebyiri.
Ati “RIB isaba abantu guca inzira nzima zitari iz’ubusamu, inzira zitari izo gukora ibyaha, inzira zirinda kuba umuntu yakora ibyaha ngo birinde iyo bimujyana muri gereza.”
Dr.Murangira yongeyeho ati “Abantu bace ukubiri n’ibyaha twiyubakire u Rwanda ruzira icyaha.”
Imirenge ya Cyabakamyi na Ntyazo nta banyamabanga nshingwabikorwa ifite kuko bombi barirukanwe mu bihe bitandukanye bazira amakosa yo mu kazi.
Théogène NSHIMIYIMANA
UMUSEKE.RW i Nyanza
Rwanda warakubititse akazi kiwacu nuko bakabona ubushobozi arihafi ya ntabwo
Ruswa igomba gucika mu gihugu cyacuu, kbx .
Kdi turanashimira abantu batanze ayomakuru, kdi n”abandi bagifite inyota ya ruswa bayizibukire kuko ruswa nimbi kdi izahaza ubukungu bwacuhh kdi twihutire nogutanga amakuru Aho yagaragaye .Murakoze
Ariko Nyanza ubujura, ikimenyane no gutonesha bizarangira ryari? Harya ngo utahavuka ntiyahakorera? Bagiye bivuna ba gitifu bakoraga ahubwo bazira ko batashyiraga mu minwa ya Vice Mayor Kajyambere. Ibyo byose atari we ubiri inyuma. Acting executive wa Cyabakamyi yagiyeho bajijisha kuko uwari gitifu wa Cyabakamyi Theoneste bamuburabuje kugeza aho ubukene bwamwishe nawe ubwe biramuyobera kuko uyu mwanya yawubonye bari bawugeneye umugore wa Mutesi Jean Pierre witwa Musaninyange Joselyne. Aba bagabo b’i Nyanza bakoreshwa n’icyenewabo n’itonesha rikomeye. Erasme aracyafite akazi gakomeye, kuko iruhande rwe hari ibyonnyi bikorera mu gakipe katazwi (DM na Vice Mayor Economic). Kanyanga za Cyabakamyi na Mukingo zibasorera, Magendu za Kibirizi na Ntyazo zakijije abo bategetsi abazirwanyije nibo bahindutse abanyabyaha bashakaga gushyiraho akazu kabo ngo kuzure neza. Imana izabagaragaza. Amarira yabo mwagiriye nabi mubabeshyera azabagaruka.
Man uravuga ukuri pee kuko ngewe mvuka i Kibirizi ariko ni amabanfa🤔🤔
Hahahhah ngo I Nyanza bashaka kubaka Mayaga Empire, abagore abagabo babo mukarere, abavandimwe mu karere imiryango mukarere, mbese bavukana imbuto, ibi si RIB izabica ubanza na HE atabishobora baba burya ngo Abanyamayaga nibo bagomba kuyobora n’abagore babo ,abavandimwe babo mbese imiryango, turasaba mutation hagasennywa aka kazi ntampinduka .
Kumbi!!
Yego rata ahubwo!!
Hari uherutse kumbeshya ngo byarakemutse. Gusa nange nabanje gushaka kubyemera ariko ngenza gake.
Ubundi iyo bavuga gahunda zitandukanye zo guca ruswa n’ akarengane zashyizweho, nge mba nzi ko amajyepho bitayareba rwose. Kuko ibintu biberamo, namahano gusa gusa. Banyamagepho bavandimwe, nimukore ingendoshuri muzindi ntara. ( ukuyemo akarere kamwe ntavuze gahana urubibi na Ug).
MUZAGENDE MUREBE:
Murebe icyiza cyo gushyira abakozi mumyamya hashingiwe kubushobozi nyabwo ukuntu byoroshya iterambere,
Murebe ukuntu ahandi imijyi irimo iravuka umusubirizo nk’ ibihephu n’ubutaka bwaho bukagira agaciro, Nyamara mumajyepho iyaho ariyo mikuru irimo gusibama.
Murebe ukuntu uturere twahandi imihanda n’uduhanda yose irimo laterite.
Murebe ukuntu imibereho myiza y’ umuturuge wo hasi bwa nyuma ukuntu ameze neza no mwisura ukabibona.
Murebe ukuntu ahandi umuyobozi atinya icyaha kugeza ubwo bimushyira kugitutu,
Murebe ukuntu ahandi Gitifu w’umurenge&akagari baheruka muburiri mbere yo guhabwa izo nshingano,
Murebe, Murebe,…
Mwebwe murakibereye mutuntu tubajyana munzira njyabukene,
Muracyaryama mugasinzira Kandi muri abayobozi,
Muracyashaka kwitwa abatware ngo musengwe munaturwe amaturo menshi,
Umwanzuro:
Abantu babyivurugusemo turabazi. Ni nabo batuma nuje wese yinjira muri system njyabukene akabyumva atyo. Abo nibimurwe. Bashyirwe kumyanya bari bariho ariko mutundi turere two muzindi ntara. Directors, naba officer babo. Bose bagende. Nibwo na executive committee izabasha kuzana impinduka.
Biteye ubwoba pe!! Byakagombye guhinduka naho ubundi twaba tugana habi.
Bazareke ibizamini byakorewe I Nyanza bizasuborwemo ubwo n’ibindi byarakopewe
Hhhhh ariko ye, ubuse njyende mbarangira nahandi nibyo bari kudukorera? Ubu ibizami I bari kubitanga bagatanga inyuguti bagomba kuzuzzamo barangiza abakaza bakuzuza none mwebwe ngo iki? Nimwicecekere yemwe ntamakuru mufite, gusa rero icyo nababwira I Nyanza birahabaye ark nimushake mujyendzure ibyambere muri Minubumwe kumyanya Yaba Site managers,
Nyamagabe ku myanya itandukanye,
Naho Nyanza ku mwanya wa Youth sports and culture, ibyabaye I Gakenke, ni henshi ark mbabwize ukuri niba hatagize igikorwa abantu bizatinda nyamara bahinduke ibyihebe.
Ubu se uwababwira ibyabaye muri RTDA ibyabaye muri NCDA , Nako Uwiteka azababaza byinshi
Ibizamini byakorewe I Nyanza byose bisubirwemocyane cyane kuri Sector Agronomist kumyanya yose kuko byashoboka ko ahenshi ariko byagenze. Kandi mushishoze neza no muri Nyaruguru kuri Sector Agronomist muri Interview exam naho muba actinga habayeho kata kuko amanota yarasohotse du complaining tubaza impamvu twabonye amanota make adahuye nibyo Banga kudusubiza.Mudufashe mukurikirane
Iyi ni intangiriro kuko hari benshi bazafatwa. Turashima RIB ku gikorwa yakoze. Bahanywe bikomeye babere nisomo abandi kuko iyiminsi abasanzwe ba acting nibo bansinda biramenyerewe bikibazwaho cyane. Tukibaza Niba ntabashya baginsinda ibizamini badasanzwe muri ako kazi .
Gusa turasaba twinginga( government),Idufashe
Ibintu byose nibura bijye biba( on line)
Yaba Exam ya (Written and Interview)
Byose bikwiye kujya biba online noneho umuntu akajya asohoka yarangije kubona amanotaye nibura ibyo byaruta!
Kuko harubwo muri exam ya Written har’igihe umuntu ayitsinda arko ugasanga muri interview
Bagufatiranye bakaguha amanota make cyane,….Cyane kuberako batagushaka.
Uwo wari warushije mu kizamini cyo kwandika arko ariwe bashaka,Bakaguha meshi cyane bakabona inzira zo kumuha umwanya atatsindiye!
Turasaba twinginga Leta:Yaba ikizamini cyo kwandika ndetse n’icyo Kuvuga badufashe byose bijye biba on line.
Thx.
Ubundi twarabivuze ntabwo wajya gukora kuri post ufitiye qualification ngo ugire 2 undi agire 100/💯 ibi ntibibaho Ari multiple choice
Birashoboka rwose, na zero wayibona.
Congratulation to RIB, gusa hafashwe aba ariko hari n’abandi babikoze mutundi turere naho mujye mugerayo kuko Exams nyinshi zikorwa abantu batari muri Salle’s Des exams kdi ugasanga umuntu bamuhaye 100% muri written Exam igizwe n’ibibazo 50 questions.
No mutundi turere muzahakore iperereza .
Anyway, congratulation for your job!
Kbx
RIB yinjire no Muri RISA ibizamini byabo bikorwa ababifite bazwi his excellent yadufasha ibi bisambo aba yararagije ibigo bikomeye akabikanira ibirukwiye. Muhizi uyobora RISA agiye kwangisha urubyiruko ikoranabuhanga kubera ikogo ayobora cyagiye mu nguni zose z’ikoranabuhanga ubundi akavanamo akayabo ka ruswa.
Dore ikibazo aho kiri, nuko abaswa nkuyu ngo ni Sika aribo baba baduhira ngo babibye kandi ubuswa bwabo bwigaragaza. Banza wige kwandika His Excellence. Mbese kuri wowe Excellent na Excellence ni bimwe? Ubushomeri bwiza, Hhhhhhhhhhhhhhhhh
OYA se kandi nawe
umenya nawe uri umwe wikeka ko wabonye akazi unyuze iy’ubusamo message yatanze yumvikanye
Muri Risa harimo umwanda pe ukabije
Exactly muri Risa naho bakwiriye kuhagenzura pe harimo umwanya ukabije
Erega uyu mwanya ntushobora kuwubona nta muntu ukuzi tumaze gukorera mu turere dutandukanye ariko ni ruswa gusa ziri gukora ibizamini uturere turabiha abo bakeneye bakaza bafite ibisubizo umusaza nadutabare twarirutse igihugu cyose ariko ruswa mu kubona akazi imeze nabi
Mukarere ka Nyaruguru naho muzanyarukoreyo rwose, amanota yatanzwe muri interview ntabwo ariyope kumyanya ya sector agronomists.
Mubantu 4 bambere ntanumwe wagaragaye muri 10 premier batsinze kdi muri written exam uwambere yari afite 90%, uwa 2 afite 89%, uwa 3 afite 83%, uwa 4 afite 80% namwe mubitekerezeho.
Amakuru ahari nuko abo bagaragajeko batsinze harimo abatanze 500k.
Muzabikurikirane murebe gusa nibikomeza gutya ntaho u Rwanda ruzaba rugana munzego z’ibanze harimo Ruswa umeze gutya.
Nanjye nyaruguru muri interview kuri sector agronomist narumiwe pe nigute umuntu atsinda written exam ari uwambere yajya muri interview bakamukubita muri cumi nabandi hakitsindira abari basanzwe bactinga mo.
Njye nabuze icyo ndenzeho.
Aha rero harimo kuvuguruzanya! Bamwe bati berekwa Exams cg baba bakopeye muri written ! Ubwo interview irabikemura rero ikagaragaza umuhanga wawundi uri muri acting🤓🙄🙄
Ibihano baba biremereye. Byoroshywe.
Ubundi nigute abantu bakora interview amanota agasohoka nyuma y’amezi arenga(1- 2) kdi amanota ya written exam ahari muri system?
Ubundi c gute ikizamini cyo kwandika kigizwe nibibazo 50 byafashwe muri chapter zitandukanye za option runaka; kinganya amanota na interview yibibazo 2. Njye mbona interview yarateganyirijwe kugirango ukenewe uzaba yabonye makeya, bijye byoroha kumuha Ayo yaburaga ubundi ajye mukazi yemye.
Gute ariko wavuga ngo umuntu ntabwo azi kuvuga ibyo abasha kwandika?
Gute uvuga ngo urashaka professional accountant warangiza ugavata uwagize ngo 26/50 muri ecrit
46/50 mu interview?
Ubwo c uba ushaka accountant cg spokesperson?
Yewe RIB irahabona bitonde Ruswa tuyirwanye twivuye inyuma.
Umva congs Kuri RIB iri mu kazi peee!!
Rwose ibi nikibazo mu itangwa ry’ibizami. RIB ahubwo ikurikirane ahabera ibizami hose kuki ahenshi hari kubamo amanyanga. Abantu baza mubizami bahawe ibisubizo mbere. Rwose ntaterambere tuzageraho tugikora gutya.
nyakubahwe natabare pe, amatike umuntu ABA yatakaje NGO agiye gukora ibizamini byarangira NGO yatsinzwe kdi ahubwo ariwe watsinze . Byaba Ari ikibazo.
Ibyaruswa no gutekinika mu. Itangwa ry’ akazi ka leta biri hejuru kdi bigira ingaruka mumitekerere yababikorerwa .ntagikozwe ntaterambere twazagira rirambye
Uturere tudafite abakozi mu myanya mbere yo gukomeza gutanga ibizamini bakwiye kubanza bagafata abari kuri waiting list batsinze ibizamini mbere bagashyirwa muri iyo myanya iburamo abakozi. Ibyo byagabanya ikenewabo hamwe na ruswa mu mitangire y’akazi kandi n’amafaranga n’umwanya bitwara mu gukora ibizamini na byo bikurwaho.
E-recruiitment system yorohereje abantu gukoresha ikimenyane, icyenewabo na Ruswa, ntacyo yakemuye ahubwo yorohereje abazi gutamira.
Rwose njye mbona online exams zirimo amanyanga kurusha ibyo twakoraga ku makaye
Bibutse nyuma baraturiye rwose
RIB nikore akazi, ubuse nka Nyagatare ibizamini byakozwe kugeza saayine za nijoro niho byagenze neza? Ko bakubazaga izina bagahamagara ugahita ubona exam Niko amategeko abiteganya?
Nubundi ntibakirrwe batubwira ngo dutange amatike yubusa ngo turajya gukora exam kdi bafite abobashaka kugaha.
Felicitation kuri RIB rwose .mwe ntimubizi nuwo bagize ngo aratsinze ntakantu yabahaye iyo ageze mukazi baramutoteza ngo ntakora neza kandi akora AKazi agashaka guhera umwuka ubwo ari uburyo bwo kumushakaho Impamvu yokugirango bamwirukane bazane uwo bashaka.
Hose bizasobanuka, Nyagatare niyo itahiwe
Nimwicecekere nyabuneka ntabwo muzi REB, yanze kugaragaza waiting list kuri headteacher secondary none birirwa bahamagara abafite amanota make Kandi hari abafite amenshi. RIB n’izindi nzego zitureberera nizidutabare. Ruswa iravuza ubuhuha.
Byatangiye kare Banga kutumenyesha Aho ibizamini bizabera ibizamini bikarinda bigera bamwe tutazi Aho bizakorerwa
Ibibera i Nyanza n’amabanga.muzarebe ibibera mu masoko cyane cyane i Busasamana
RIB Ahubwo nihaguruke kuko biriya ni henshi byabaye rwose, ubwo c ko mutavuga NYAGATARE ko abambere 8 batuye mu kagali kamwe, ubwo c nibo bahanga gusa ,ubwo c ko twatekaramye ko twagejeje saa yine z’ijoro tugikora ikizami ko ntacyo badusubije, muhore mwihorere ngo gahunda ni ukwihangira imirimo da . Naho NYARUGURU ho ntagitangaje Niko bihora nabakoze kuri Sector Accountant baratwibye muri interview kuburyo bugaragara. RIB nabo ibiteho.
Turashinira Ubuyobozi bw’Akarere cyane Umuyobozi w’Akarere na Team ya HR yashyikirije ikibazo RIB.Ariko turasaba RIB kubikurikirana kuko n’ahandi byarabaye,Gakenke Silas yararanye inyuguti z’ibisubizo,Rutsiro Ndayambaje Emmanuel yarafite i nyuguti,Gicumbi ho byabaye agahomamunwa.MINUBUMWE ho nuwateguye ikizamini uwakimuha ntiyabasha kugikora ariko bafashe abo bari bakeneye babaha 100.Umunyamakuru wanditse iyi nkuru azabigenzurire Nyamagabe,ubu biranugwanugwa ko uzaba uwambere ku mwanya wa Gitifu w’umurenge ari Gasore Jean Claude kandi siwe ufite amanota menshi.Ese mbabaze,abantu babona amanota menshi ntibazi kivuga mu gihe abatabona amanota muri written bazi kuvuga cyane?Turasaba MIFOTRA kwambura uburenganzira akarere ko kugira Access ku kizamini kuko bahita baha inyuguti abakandidant.Ikindi niba umuntu atsindira umwanya wa Gitifu w’umurenge ntibawumuhe,bazabinyuze mu matora aho kudutangisha amatike ngo turi mu ihigabwa.RALIGA nayo rwose nibe inyangamugayo ireke gufatanya n’uturere mu manyanga .
Maze kubona iyi nkuru nagize agahinda kenshi mu mutima. Icya mbere n’uko nari nziko ubu buryo bwo kubaza online nari nziko bugiye gukemura ibibazo bw’imikorere mibi mu itangwa ry’akazi ariko ntibwatanze igisubizo cy’ukuri. Icya kabiri (2) sinjya nkora ibizamini ariko ndeba uko bikorwa bikanyobera, iyo batangiye ikizamini ujya kubona nyuma y’iminota cumi n’itanu (15) cyangwa makumyabiri (20) ukabona umuntu ararangije ukibaza ukuntu muri iyo minota aba arangije ibibazo mirongo itanu (50) kandi ukaza gusanga afite hejuru y’amanota mirongo inani (80), aha ngatekereza ko hari abaza gukora ikizamini bagifite (ibi nabibonye Kirehe, Nyanza na Gakenke). Ikindi, nari nziko impamvu hashyirwaho site zikorerwaho ibizamini ari uburyo bwo gufasha ababijyamo kubagenzura, ariko ababijyamo bavuga ko nta gahunda ihamye yo gukurikirana abakora ibizamini iba ihari, ikindi kandi nari nziko mifotra ifite uburyo bwo kumenya umuntu wakoreye ikizamini hanze kubera ko ikwiye kuba ifite uburyo bwo kugaragaza ko cyoherejwe na internet itari iyakoreweho cyangwa kikaba cyoherejwe n’imashini itakoreshaga internet yakoreweho ikizamini. Ikindi nabonye, hari ututere cyangwa ibigo bikoresha ibizamini bigahita bigaragaza amanota y’abakoze, ahandi isaha y’ikizamini yarangira system ntiyite yifunga hakaba n’aho hashira amasaha arenga atatu (3) system itarifunga, aha naho hakibazwa impamvu, nabyo umuntu akaba yakeka ko haba amanyanga nyuma yo gukora ibizamini kuko ubusanzwe system yakagombye guhita yifunga, amanota agahita agaragazwa, naho ku birebana na interview, abayijyamo bazi ibiberayo.
Mugire amahoro!!!!!
Uri umusesenguzi mwiza
Ibi bintu birateye Kandi birakabije, kuko Hari naho bahitamo kumenyesha itariki y’ikizamini abantu bamwe abandi bakabihorera, ukazashiduka ikizamini cyarabaye nta email wigeze ubona. Abandi nabo bagafata amanota ya interview wabonye Kuri 50 akaba ariyo bakuba kabiri kuko gukora amanyanga Muri interview biroroshye cyane. Ibizamini bya interview byabereye Nyabihu kuri 13/06 bite ko LARGA idasohora amanota yabyo??????
Ahubwo RIB yatinze kwinjira muribino bintu abantu baragowe,udafite Mwene wabo birangoye kubona akazi ,bamwe tujya muri za local zibizame bamwe bagifite,muzakurikirane Kirehe na Gicumbi nabo izo technique zarahabaye kumwanya wa Advisor to execom
RIB mukomerezaho pe Harimo akarengane Aho usanga umunyu apfuka ikizame Ari nubwambere akoze kuruwo mwanya cg ngo yaragabwe akora kuruwo mwanya.
Icyifuzo uwagize Muri 90% wese bajya bamwigaho Aho yakoreye ikizame,icyo yarasabzwe akora nubujyo yasenyemo nuko yakoze.
Nanjye ibi bizamini ndabikora ariko nabonye kubona amanota 90 kuzamura, Sha ntabwo biba byumvikana pe!
Niba aribwo RIB ikivumbura ibyo byaha nibihagurukire ahubwo kuko nibyo biriho kurusha ibindi byaha. kuko usanga no muri interview abitwa ngo batsinze aribo baba batsinzwe kubera ikimenyane kuba uzwi egari kubona Akazi
reka dushimire RIB mukazi kayo, maze tunayisabe itere ijisho no mu nkiko naho ruswa iravuza ubuhuha cyane cyane muri utwo turere twa nyanza na ruhango. ntihatsinda uwarenganijwe kabone n’iyo yaba afite ibimenyetso n’abatangabuhamya aratsindwa hagatsinda ufite amafaranga. umurengwe umaze kubarenga hakenewe umweyo
RIB ifite akazi kenshi,ubu c ko bavugako baciye ruswa bagakinga abantu ibikarito mu maso,ugakora written exam ugahita ubona amanota ariko byagera muri ibterview bikamara amezi n’andi ari naho haturuka itekinika.Nk’ubu Nyaruguru hagiye gushira amezi 2 hakozwe interviewe ariko amanota atarasohorwa ukibaza ikiba kiri gukorwa kikakuyobera,Nyamagabe ni uko,aha hanyuma ho harihariye kuko nuzaba gitifu arazwa asanzwe yactinga.Ibi bibazo bikwiye gusimwa rwose.Abakoze ngororero naho twarumiwe,mwibaze kugirango abantu 17 batsinze,batanu ba mbere havemo umwe wenyine abe ariwe uhabwa umwanya,ese abo 4 ni uko batari bazi kuvuga?ahubwo kubera cya kimenyane bafashe umuntu wigeze kuba gitifu witwa Thomas aza guhabwa akazi kdi yari yagakuweho muri Karongi kubera gufata Dasso ku ngufu,ariko kubera ingufu afite ahembwa kwimurirwa nyaruguru.Ikindi kibazo ni ibintu bita Vetting,ibi nabyo ni uburyo inzego zimwe zikoresha ugasanga hari abimwe akazi babishoboye ahubwo bagasigwa icyasha.Nyakubahwa Perezida wa Repubulika nadutabare na Ngororero bayirebe.Ntibibagirwe Rubavu aho secretaire wa Meya yazaniwe ibisubizo muri salle ya exam
sorry Thomas nihaba ahembwa yambwe kwimurirwa Ngororero hejuru y’amakosa yari yakoze,ibi bintu Leta nitabare kuko birakabije.Ariko biterwa n’uko bamwe mubashaka akazi haba harimo abafite amafaranga noneho abachomeurs bakagurwa
Niba dushaka guca cg kugabanya ruswa mubizamini bya kazi bikorerwa online iriya system ikorerwamo ikizamini nibashyiremo camera hajye hamenywa uwakoze ikizamini naho yagikoreye kuko benshi bahabwa password bagakorera mu rugo, ikindi bajye bashyiramo shuffle ibibazo bigende bihindagurika niba umwe atangiye ikizamini itonde ryibibazo rigende rihindagurika naho ubundi hari abaza babwiwe inyuguti bahitamo,
Murakoze
Arko ni gute ibizamini babishyira mu maboko y’abakozi Bo ku karere kandi ngo RALGA ariyo ibishinzwe ? Ikindi mutazi nuko no gukorera undi mukandida nabyo birigukorwa. Shame kuri mifotra.
gukorera undi birakorwa cyane cg umuntu akinjira mu kizami agahabwa attendance agahita asohoka ikizami akagikorera hanze,ariko ibyo Cyondi yavuze byabaye Ngororero ni agahomamunwa,kugirango mubakandida 5 bambere hazemo umuntu unwe gusa watsinze interview biriya birenze akarengane,bamwe batinye no gutanga claims kuko niyo wayitanga ukaba washyirwa mu mwanya batagushaka amaherezo wavamo nabi,birazwi Ngororero umudamu byabayeho bikarangira afunzwe,icyo twasaba leta nirebe uburyo yarenganura abantu naho bariya bakozi b’ubutere bo ntacyo bakora uretse kuba barusahuriramunduru.Utazwi ntakazi wabona
Ikibazo cyo gukopera ibizamini cyafashe indi ntera, uzi kubona umuntu ari mu kizamini agafata telephone agafotora ibibazo akabyoherereza abo yasize hanze bakajya babikora bamwoherereza ibisubizo, amanota yasohoka ugasanga niwe wabaye uwambere, ahandi bakavuga ngo interview iratangira saa 8:00 ukabona umwe aje nka saa 14:00 kandi ibibazo bibazwa ari bimwe hanyuma ugasanga wawundi waje atinze niwe watsinze, birababaje kandi biteye agahinda
gusa murakoze mwese kuri comments zanyu kuko bigaragara ko ibijyanye na ruswa,itonesha n’ibindi bimaze gufata indi ntera mu itangwa rya kazi kuburyo iyo ubonye akazi muri uburyo bigira ingaruka mu kugakora neza no kuzuza neza intego ikigo ukoramo cyihaye kugeraho n’ibindi.gusa hari abavuga ngo karushya isaba! I NYANZA niho bigaragaye ariko siho honyine buriya! RIB ifashe abanyarwanda,umuvunnyi abyinjiremo n’izindi nzego kuko biragayitse. urugero sinagiye gukora muri Rutsiro kuko bakoreye kure.hari abavana ibizaminini muri OUEST BAKABIKORESHEREZA MURI EST ubwo se biba bishatse kuvuga iki? umuntu agize amanota 21 mukandi kanya agize 95 i nyanza kandi atitabiriye kabisa. NYANZA WE NDAKUNENZE KABISA! uzikosore. abagizemo uruhare bahanwe seriously!
Biragoye ibyiki gihe ese tuzagera ku iterambere gute hejuru y’aya manyanga yose? Ese kwiga uyu munsi bimaze iki? mu gihe competition itubahirizwa mu bizamini? Ese kuki amanota ya interview batinda kuyagaragaza niho ahanini amanyanga aba arimo gukorerwa. Ikindi ntabwo bivuga ko uwagize amanota ya mbere muri written si byo bivuga ko no muri interview ariwe uzongera kubona aya mbere kuko harebwa parameters nyinshi cyane kandi igihe cyose umuntu atsinzwe ntabwo agenda yishimye abakoze amanyanga nk’ariya nibahanwe by’intangarugero. Nihakorwe igenzura ryimbitse kuko ntibyumvikana ukuntu umuntu yagira 100% muri multiple choice. Ikindi mbere y’uko utundi turere dutanga ibizamini nihabanze hahabwe akazi abari kuri waiting list batsinze mbere nabyo bizagabanya ruswa mumitangire y’akazi.
Pending list ntizikirebwaho kubera ko nyine iyi habayeho gukoresha nibwo habinekamwo injyahuro neza. Ubundi c mifotra yakabaye Hari Icyo ikora, siyo ishinzwe iriya e-recruitment gute yemera gukomeza gu publishing indi myanya c kdi iziko ifite abantu iryaguye kuri pending kdi kuri uwo mwanya? Ikiriho ninkiki cya nyanza, iyo bashatae kuboherereza abari kuri pending barabanga nyine ngo si abaho ngaho. Nkubu byonyine nabonye RFA ngo irashaka umu accountant kdi ifite pending iriho abantu 7. Yewe nuwa 1 ntarahabwa offer ariko ukabona mifotra yongeye kdi ngo hakenewe yo accountant ukibaza niba iyo pending bo baba batayibona
Ralga nirebe ukuntu abantu batsinze ibizami mbere bari kuri waiting list bahabwa akazi ahokugirango burikarere gakoreshe ibizami Kandi Hari abatsinze kuri iyomyanya. Ibi byagabanya ruswa igaragara mu ikorwa ryibizami. Knd ntanubwo byumvikaka impamvu amanota ya interview atinda kuburwo harinaho Amara amezi abiri atarasohoka. Hakaba naho umuntu atsindira umwanya akamara amezi arenga atatu atarahamagarwa.
please!
Twe tumaze kubona ko ntakiza umuntu ushoboye azageraho cg ngo ageze kugihugu mugihe aka karengane na ruswa bigihari.
All concerned parties (examinors & system admnistrators) mukwiye kumva ko murwanda tudakeneye uyu mwanda.
Government (His Excellence ) : Mufate iyambere mukosore iki kibazo!
-Ikizamini gikwiye gutegurwa numuntu & company idafite aho ihuriye n’ikigo gitanga akazi
-Abantu bose (candidates) bagomba kuboneka kuri attendance before the exam na nyuma ya exam abakoze bose bagasinya kuri attenance bimaze kugenzurwa neza ko aribo bakoze
-Amanota ya interview ntakwiye kumara iminsi kkuko niho ruswa nandi makosa abera (ibi byambayeho) amanota ntakarenze umusi umwe nyuma ya interview kandi umwanzuro ugafatwa harimo external party
NOTICE: Ibi bireba inzego zose zifite aho zihuriye mugutekerereza u Rwanda Twifuza!
Thank you all!
Nahoraga nibaza impamvu rib itarajya mwiki kibazo biteye agahinda,,ibizamini by a Minubumwe,Nyagatare district ,Nyamagane ,FDA kuri administrative assistance murebye ibyo badukoreye biteye agahinda ,,,sinzi aho mifotra iba nicyo imariye abagenerwa bikorwa bayo
Umwana arihirinngira akiga ,agakora ibishoboka byose,bikarangira bamutereye nkahariya,ibintu biteye agahinda
Ibizamini byo mu turere bigombe bisubirwemo
Ndashimira akarere ka Rutsiro,huye,na Chancellery of heroes and order of nations and honour decolarations murabagabo ibizamini byanyu twarabishimye.
Birashoboka ko mu karere ka nyanza Hari imikorere idahwitse ku bayobozi bamwe!ababishinzwe babikurikirana,ese Ni gute umuntu ABA shot listed ntamenyeshwe igihe ikizami kizakorerwa ?kumwanya wa Education officer byambayeho nyoberwa impamvu ntamenyeshejwe.Thanks
Bayobozi b’ igihugu cyane cyane Nyakubahwa mubyeyi wacu President of the Republic of Rwanda namwe Nyakubahwa Immacule uhagarariye Transparence mu Rwanda n’ abavugisha ukuri mwese b’abayobozi Mukoreshe ibishoboka byose akarengane gacike mu turere ku mikorerey’ ibizamini kuko abakora ibzamini babuze ubarengera ngo hakosorwe iyi mikoreshereze y’ ibizamini kuko harimo akarengane gakomeye birarenze pee.
Si muri Nyanza gusa n’ahandi birahari , icyampa RIB ikajya imenya ibibera mucyumba cya interview , byo ni agahoma munwa.
Amanyanga nkaya amaze igihe kinini ndetse benshi muritwe twahisemo kwibera abazunguzayi kuko ntacyo bitumariye kujya muri exam usanga undi mugiye gukorana afite ibisubizo byose akuzuza 100% ibi leta ibigenzure no muri RISA (Rwanda Information Society Autority) nibyo byuzuyemo ukimara kwinjira muri interview room uhita wibwira niba ari wowe mukozi bakeneye cg atari wowe kandi bidatewe nuko udashoboye.
His Excellency Please have mercy on us ushyireho inzego zihariye zajya zigenzura ibi bintu kuko turambiwe Uyu mwanda.
Ibyaba byiza ni uko panel yajya itegura ikizamini mu gitondo hanyuma kigahita gitangwa (Nigeze gukora ikizamini muri RAB ariko ngo ni ukunguku bari babigenje ngo cyateguwe mu gitondo bahita bagiha aba candidates nta muntu numwe wakiraranye)
Njyewe narumiwe pe . Iyaba babaha akazi batiriwe baturindagiza NGO twirukanke. Abanyamakuru bazatuvugira byaba ngombwa bagashiraho itsinda rishinzwe gutanga ibizamini kandi ritagize aho rihurira nibigo.
Mubareke Imana izaduhorera kuko twe twakuye abana ku isukari kugira ngo tujye tubona amatike atujyana gukora ibizamini n’amacumbi turaramo kugira tudakererwa ibizamini ugakorana na bantu bararanye ibizamini n’ibisubizo wanabona amanota akwemerera gukomeza mu kizamini gikurikiyeho uzasanga uturere na RALGA bakoze urutonde bakabinjiza muri room ya exam I mbere ya panel bahereye kubo bifuza. Ibi bintu bikwiye gucika tukajya dukoreshwa ibizamini bya interview ababidukoresha batahawe amanota dufite muri written bakayahabwa ahurizwa hamwe bagaragaza total umuntu yabonye. Mbabwije ukuri badukoresha interview bafite amanota wabonye muri written uwo bashaka gutambutsa bakajya bacungana nayo baha buri wese kugira hataza kugira ababahitaho ibyo sibintu rwose RIB na Transparency International Rwanda baracyafite akazi gakomeye ko guca ruswa, itonesha n’akarengane. Twe dukora ibizamini tubona byinsh! Ibizamini cy’amasaha abiri hari nabagisigaramo bakagikora ane ngo network yagize ibibazo kandi mwakoreye hamwe.
Ashyuuuu burya Cyabakamyi n’ahandi ntavuze bazira amasubyo nk’aya Koko😭😭😭
Akarere ka Nyanza gasebeje inzego zibanze!
Nibyo kuba abakwkwaho icyaha bari gukurikiranwa,ariko Nyanza nk’urwego rw’imiyoborere ntikwiye kubigerekwaho nkaho ariko babiteguye kuko umukozi wabigizemo uruhare arigukurikiranwa.Ibi mbivuze kuko iyo Akarere kadahaguruka ngo gakore iperereza ryimbitse ikibazo cyari kuba igihuhu nk’uko bisanzwe.Njye mbona Nyanza yashimirwa iyi ntabwe y’ubufatanye mukugaragaza ukuri.
Karabayinga biriya uvuga Bariya bakozi ntibabyibwirije, barabitegujwe , barabibwirizwa ndetse barabitegetswe kuko nta mukozi wakwiha uriya mutwaro. Gusa ni bya ngo “Iyo amagara aterewe hejuru buri wese asama aye” bo se ki? Iyo bidasakuza!!! Nibindi bizagaragara!!!!
Rwose twarashize ntakuntu abantu bakora ikizamini ugasanga intertview ni umuntu umwe gusa kandi abandi ugasanga begeranye bigaragara ko baba bikoreye ariko undi ukagirango ni Imana bagitegura harari koko hakenewe ubutabera muri bino bintu ese koko ibibazo 50 umuntu abikora mu minota 15 aba yarizehe koko, nyabuna mwe mwazanye system niba mudashoboye kuyirinda muvaneho exam zabaringa bigire inzira kuko abajya mubizamini barabibona henshi ko harimo ikibazo rwose. kumwanya umwe hafi yahose ikizamini cyanditse gitsinda umuntu 1 kuri rwego ubonako ntawe bahanganye ukibaza umuntu umwe arusha ate abantu 300 akabura numwegera koko? ntakundi nukwiyakira.
turasaba ko hose bigenzurwa kandi abazabifatirwamo barabikoze bagahanwa rwose cyane bikabera uwabitekerezaga isomo
Ibi rwose iyo mubizanye nibuka impirimbanyi Math ntacyo atakoze bamwe barirukanywa Nyamagabe ndibuka ukuntu yatsinze neza ariko yasabwa ruswa ya 3,000,000frw akanga kuyitanga ninde wasubiza amaso inyuma ntiyibuke ibyabaye Nyamagabe 2016 ubwo hakorwaga ikizamini cya bagitifu b’ imirenge 8 bayihawe Bose uretse umudamu umwe wagiyemo nyuma ntahandi batsinze ibizamini ntarwego narumwe bitagezemo yemwe mwicecekere ibiri mu Rda ni agahomamunywa mwerekeze nibikubera mubana b’ u Rda bitegurwa na NESA
Murasetsa ibi c nihe bidakora nta mudirector mu karere ka Nyamagabe umaze imyaka 6 ahekenya ifaranga atarakozi ikizamini abamushyiragamo ntibazwi
Ibyavuzwe byose ni ukuri pe.
Ariko jye ndashimira by’umwihariko akarere ka Rubavu . Bakoresheje ibizami mu mucyo no mubwisanzure yaba written na interview equal opportinity yarubahirijwe. Gusa hakosorwe icyo gutinza amanota mu buryo bw’ikiganiro.
Umujura ni ufashwe.muravuga Nyanza mutazi ibibera Nyagatare,…
Turasaba abashinzwe recruitment i Nyanza gukora isesengura ryimbitse kuri Aline Mutimukeye wabonye 90 kuko mawe ari mu bahawe inyuguti z’ibisubizo na IT nubwo we yari muri salle ya Exam kuko mbona we ntacyo bamuvuzeho kandi bigaragara ko yakoze tricherie,erega IT yakoze amabara muri kiriya kizamini,umenya bari baramwemereye agatubutse.
Bibaye byiza rero kiriya kizamini cyaba annule. hagakoreshwa witing list aho zigiye ziri hakazatangwa ibizamini ku myanya yasigara itabonye abakozi. Ikindi umuntu uzajya agira amanota 90% no hejuru yayo bajye babakoraho iperereza harebwa ko batakopeye.
Hello basomyi,ibi bintu byabaye ntawe bitababaje,ikibabaje n’amafaranga iriya system yatwaye kuko yarije gukemura ikibazo cya ruswa mu bizamini none ubu niho byoroshye,kuko baguha i nyuguti mu minota 10 ukaba urangije ikizamini,ibi byabaye Gakenke aho bazihaye Silas na Brigitte Mukandambara,byabaye Kirehe kuri Esparance n’abandi tutarondora,byabaye Rustsiro kuri Dasso Ndayambaje Emmanuel,byabaye gicumbi na Minubumwe,byabaye Nyamagabe kuri Nyirabasa,byabaye Nyanza kuri Munyurwa Landrie(aha ndabisobanura,landerie ntiyahawe gusa uburenganzira bwo gukora ikizamini atari muri salle ya exam gusa ,ahubwo yanahawe inyuguti z’ibisubizo kuko Mutesi Jean Pierre wakoreye hanze ya salle cyaramunaniye hamwe n’inzobere zamufashaga kuko yabonye muri za 40) undi wagihawe ni Aline Mutimukeye.Turasaba MIFOTRA kujya i kurikirana ibi bintu kuko igaragara nkaho bitayireba.Muri interview turasaba uturere kudakora amakoasa nkayabaye Ngororero aho baha umukandidannt wabonye 25 mu gihe uwabonye 31 bakoze ku buryo bamuha amanota make cyane.Ibi turateganya ku byumva i Nyamagabe aho bazapoderant Gasore Jean Claude(Mayor akumire icyaha kitaraba kuko turamwizera ntiyabikora aracyari umujeune kandi ni umuhanga ndizera ko atanga abahanga) ahandi bazaponderant ni Nyaruguru kuri Raphael ( aha naho twizere ko Mayor atabikora kuko yarigishije azi neza icyo bivuze kuba umuntu yitsindiye) ahandi bazaponderant ni Nyabihu ku mugabo wactinga kuri Gitifu w’umurenge udafite gitifu.Turasaba RIB na Mifotra ngo itubere maso kuko no muri interview birigaragaza.Ese mbabaze bavandi?Abahanga burigihe baba bafite icyasha ku buryo bataba abayobozi b’imirenge?Ese abantu babona amanota make muri ecrit ni inzobere mu kuvuga ko mbona aribo baza ku myanya ya mbere?Ese waiting list ntiyemewe kuri gitifu w’umurenge?Ese niba umuntu baziko afite icyasha kitamwemera kuba Gitifu wumurenge bagiye banga kumushortlistinga hanyuma bakavyandika muri reason zatumye batamuselectionant?Murakoze!
Pau abivuye imuzi gusa nagirango mwunganire Nyabihu uwateguwe yitwa Ingabire Claude,ahubwo Nyamagabe wibagiwe Ntagozera Emmanuel qitangiye ifaranga rye .Uzanyereke ahandi yigeze akora mu gihe twebwe amatike agiye kudushiramo.Gusa Nyakubahwa President wa Repubulika nabimenya aya mafaranga bazayaryora n’ukuntu iri system yatwaye amafaranga.Gusa hari ikintu cyansekeje uziko na RALIGA ivetinga!!!!Ubwo ikigo gitanga ikizamini kigavetinga yewe ni akumuro!!!!
Paul yabivuze ariko Gakenke hari abandi babiri banugwanugwa kuzahabwa amanota menshi muri interview:Sande na Dunia.
Hhhhh Imana ijye itwumva tee dukora ibizami tukabitsinda ntitubone umwanya wakazi muri interview bakakugira ikiragi
Urutoki rwakombye ruhora rugondetse
Ingaruka mbi cyane y’ibi bimenyane na ruswa, ni uko uwayitanze nawe ayaka abo ahagarariye kugirango yisubize, na bo bikagenda bityo bityo………kugezaho wa muturage wo hasi cyane wo mukiciro cya mbere ahubwo asubira inyuma mu mibereho kdi hari gahunda na budget zamuteza imbere zashyizweho.
Hatagize igihinduka, NST1 2024 to vision 2050 byazahera mu magambo gusa
Hey,mwe mureke, mutuze kdi mwikomeze ibi byose bizashira.
Nukuri habe umucyo mu itangwa rya kazi ushoboye atange umusanzu we tuzamure U Rwanda rwacu.umuntu udashoboye ajya mu kazi gute koko
Ariko reka mbababaze mwa bavandimwe be, iyo murira ngo ibizamini bibamo amakosa, mukaririra mifotra, Ralga n’abandi, mutekereza ko aya makosa akorwa batayazi? ahubwo se kuribo babifata nk’amakosa cyangwa akarengane? igihe abantu bahereye bavuga ko interview zibamo ibimenyane, muziko batabyumva? ntimukabe abana ngo mukabye cyangwa mwigire nk’abatagira ubwenge cyangwa impumyi, niko system yacu yubatse? Muri comments zanyu mwavuze ko namwe mujya gukora ibizamini muzi abazajya mu myanya cyangwa banugwanugwa, kandi ibyo biragaragazwa na coments zanyu mwagiye mwemeza ko iyo za Nyaruguru, Nyabihu, Nyamagabe, Ngoma, Kirehe, Gakenke, n’ahandi abazajya mu myanya bazwi, namwe kandi abakoze Ngorororero mwabonye uko byabagendekeye (abatsinda ecrit bagera muri interview bakabura icyo bavuga). Inama nabagira n’imwe yo gusenga Imana ikarengera ubwoko bwayo, naho kwirirwa muvuga ngo RIB, MIFOTRA, TRANSPARENCY n’abandi ngo bakemure ibibazo ntacyo bizatanga, ariko murumva wahabwa akazi ko kuba Gitifu w’Umurenge hashingiwe gusa y’uko ufite ubwenge koko? Mbere yo gukora examen banza ushake uzakurwanaho kandi nabwo ukaze n’ubwo ntawuruta Imana, naho kurata ubwenge se ? ibyo byarashaje mu Rwanda mwa bavandimwe. Niyitiraga daaaa, Amahoro y’Imana ishobora byose abane namwe
Bavandimwe nshuti zanjye, nkurikije comments zanyu, nagira ngo abakoze ibizamini by’akazi mushyireho comments z’abantu mukeka ko aribo bazahabwa akazi hakurikijwe aho mwakoreye tuzarebe ko ari ukuri koko? Abari Nyaruguru, Nyanza, Rubavu, Nyabihu, Ngoma, Kirehe, Nyamagabe, Gicumbi, Gakenke, Nyamasheke muduhe amakuru tuzarebe ko mukabya inzozi?
Nkabo nibo batuma tutabona akazi ngo nibimenyane bajye babafunga ahubwo burundu bahe abashomeri imyanya Hari abashomeri benshi bafite ubwenge bicaye kdi bagakora neza batari nkabo baswa badakora nibizami.arko injiji ziragwira ubwose yabonaga uwomuntu ntawumuzi kuburyo atagaragara mukizami? Aratahuwe iminsi 40 ubwo yageze
Njyewe maze gusoma izi nyandiko, nasaba mifotra na Ralga kuzashyiraho agasunduku k’ibitekerezo ka online, abakoze ibizamini bajye batangiraho amakuru kuko byabafasha kumenya ibibera muri ibi bizamini, bityo hakajya hafatwa ingamba zo gukumira niba bashaka kugira transparence mu itangwa ry’akazi
Muri abo ntawe ufite uwo mwanya wo kujya kureba izo comments mwako gasanduku. Ngo byabafasha kumenya ibikorwa c Uzi ngo ntibabizi? Sibo babikora c? Badashaka ko biba bityo c mifotra byayinanira kuba ariyo ishyira ikizami muri system igihe bayibwiye ko abantu Bose bamaze kuba attended. Ariko usanga igiha akarere, ubwo c iba iyobewe ibiba muturere? Sha jya ubyihorera.
RIB izage Inyagatare Irebe ibiberayo Mumitangire yakazi nagahomamunwa
Ahubwo niba Hadashyizweho uburyo bwo gukora interview butuma amanota Ahita asohoka ako kanya kandi uburyo bugaragaza transparency, ama tickets Tumara tujya mubizamini azarushaho gutera ubushomeri, ubwambuzi, kwanga gahunda za Leta kandi nyamara abanyarwanda dukunda urwanda, (kuko amafaranga agenda ku maticke umuntu yayaguramo n’inkoko ikororoka ariko iyo rero bakuririyemuri interview kandi wagirango ararekaramye bakagusubiza mu Bwiru bwabo nibura batagaragaje ibisubizo byabakandida bose nabyo birimo amanyanga.) So, leta nigire icyo ikora irengere abari ku isoko ry’ umurimo.
Mwese ibyo mwavuze biragaragaza agahinda kavanze n’icyizere n’akarengane kabera muri ubu buryo bushya bwo gutanga akazi hakorwa ibizamini binyuze muri “E-recruitment” byitwa ko ari byo byari byizewe. Nyamara abenshi bamaze kubivumbura ko huzuyemo amanyanga akomeye kurusha uko ibizamini byakorwa mbere nk’uko byakomojweho na benshi: (1) abajya kubikora barahawe ibisubizo babyitwaje ku gapapuro gato wakwita nka ka “aide-mémoire” cg ababijyamo barabishyize ku mutwe (mémoriser); (2) Ababikorera mu rugo cg bibereye ku kazi kabo ntaho bagiye; (3) abageze ku rwego rwa interview bahahurira n’akaga imbere ya “panel members” iyo utari ushakwa bityo umuntu wabanyuze imbere akagenda yibona ko yatsinzwe kubera uburyo yabajijwemo asa nk’uwigirijweho nkana.
Ubu buryo bushya bwaje bwo gukoresha ibizamini bwitwa ngo burizewe nyamara buhuma amaso rubanda buri kugenda buterwa icyizere bigaragazwa n’uko na “attendance rate” muri ibyo bizamini iri kugenda iba nto: Ntiwava i Rusizi uza i Kigali no bindi bice by’Igihugu n’ukuntu biba bihenze mu buryo bunyuranye umaze gukora ibizamini birenze 5 harimo ayo mayeri ngo uzakomeze kubyitabira.
Abashinzwe gufata ibyemezo no kurenganura rubanda barebe ukuntu bakumira uwo muco mubi waba ugaragara ugamije kudaha “equal opportunities to Rwandan Citizens” kandi Leta y’u Rwanda mu byo iharanira ari uguha amahirwe angana ku benegihugu ku byo bemerewe.
No mu kizamini cyakoreshejwe n’Akarere ka Kirehe, Ralga muzarebe iminota nzamukosha yakoresheje, murebe ko iminota itarenze 25 yaba arangije gukora ibibazo 50 niba atari afite inyuguti koko? Kandi mumenye ko Akarere kashatse gukoresha interview gusa bakakangira bikumvikana ko bahinduye umuvuno. Mwihangane ibyiza biri mu ijuru!!!!!!!
Abanyamayaga bishe buri kimwe abatanze ibizamini bakijandika mumanyanga bari kuri gahunda ya mayor,Ese aba bantu bavukana imbuto kuburyo abagabo abagore imiryango bose baba abahanga n’inzobere ugasanga bose mukarere kamwe ariho babarizwa,mayor abifitemo uruhare utari umunyamayaga ntirirema,yinjira mumatiku munyangireyo kurwana no gutoteza uwakomoka ahandi.
Njye ndumva habaho agashami ka RIB gashyizwe kugenzura Aya makosa ndetse numurongo wo gutanga amakuru Kandi agakurikiranwa. Ubu se Kayonza ni gute imara imyaka 3 idafite data manager w’ibitaro Kandi waiting zuzuye abantu.