AfurikaAmahangaInkuru Nyamukuru

Ingabo za Congo zirukanywe mu duce 15 twari mu nkengero z’ibirindiro bya M23

Inyeshyamba za M23 zikomeje kotsa igitutu ingabo za Leta ya Kinshasa mu gihe gito gishize hatangiye imirwano mishya, M23 yasohoye itangazo ririmo ahantu hashya 15 ivuga ko yirukanyemo FARDC n’abazifasha.

M23 ivuga ko yafashe uduce 15 twarimo ingabo za Congo

Aya makuru y’ifatwa rya turiya duce yashimangiwe na Bertrand Bisimwa, Perezida wa M23 mu butumwa buherekeje itangazo yashyize kuri Twitter.

Yanditse ati “Abarwanyi bacu bafashe uduce twinshi nyuma y’uko ingabo za Congo, FARDC n’abazifasha zimaze igihe zirasa ibirindo byacu. Byakozwe mu rwego rwo gucecekesha iyo minwa y’imbunda yashyiraga mu kaga ubuzima bw’abaturage. Dukomeje kwitegura kwakirwa mu biganiro by’i Nairobi.”

M23 ivuga ko mu minsi ishize ibirindiro byayo byakomeje guterwa n’ingabo za Leta zifatanyije na FDLR na Mai Mai. Ivuga ko ibyo bisasu iraswa byagize abo bihitana ndetse bikomeretsa benshi b’inzirakarengane b’abasivile bari mu gace kagenzurwa na M23 n’aho izo mbunda zirasirwa.

Inyeshyamba mu itangazo ryazo zivuga ko ubuyobozi bukuru bwazo bwasabye gucecekesha imbunda z’ingabo za Leta ya Congo mu duce zakoreshaga zibarasa, none ubu ngo bazirukanye mu duce zakoreshaga zibarasa n’abazifasha ba FDLR na Mai Mai.

Utwo duce turimo Bikenke, Bugina, Mbuzi, Kinihira, Mutovu, Muhimbira, Shangi, Nkokwe, Kavumu, Nyabikona, Tanda, Rutsiro, Kashali, Bukima na Musezero

Ubuyobozi bwa M23 buvuga ko bukeneye kuganira imbona nkubone na Leta ya congo nk’inzira imwe yabonera umuti ikibazo.

Inyeshyamba zivuga ko zitarimo kurwana nk’uko byanzuwe n’Inama y’Abakuru b’ibihugu i Nairobi, gusa ngo ntizizihanganira ibikorwa by’ubushotoranyi byakorwa n’ingabo za Leta, FARDC zifatanyije na FDLER na Mai Mai igihe batera mu duce tugenzurwa na M23

Muri iri tangazo M23 igira iti “Ubuyobozi bw’umutwe bushyigikiye guhura kw’Abakuru b’ibihugu (Kagame na Tshisekedi) kuri uyu wa Gatatu i Luanda bigizwemo uruhare na Perezida wa Angola Joao Lorenzo cyane ko bigamije kubonera ibisubizo ibyo M23 ihora ivuga biri mu burenganzira bwayo.”

Itangazo risoza rivuga ko M23 yamaganye ibikorwa byo guhiga abantu, kubafunga bitemewe, ubushotoranyi n’ibikorwa by’urwango bikoresha abaturage bavuga Ikinyarwanda.

Ku ruhande rw’ubuyobozi bwo muri DR.Congo cyangwa FARDC ntacyo bavuze ku ifatwa rya turiya duce bivugwa n’inyeshyamba za M23.

UMUSEKE.RW

Related Articles

igitekerezo

  1. Aba barwana ni abavandimwe,bo mu gihugu kimwe (civil war).Umuririmbyi wo muli Congo Brazzaville witwa Casimir Zao Zoba yararirimbye ati:”Nimujugunye intwaro zanyu.Twimakaze urukundo tureke kurwana”.Aho kumva iyo nama,ibihugu byongera military budget,bigakora ibitwaro byasenya isi yose mu kanya gato,abantu bose bagashira.Umuti uzaba uwuhe?Nkuko ijambo ry’Imana rivuga,ku munsi w’imperuka Imana izatwika intwaro zose zo ku isi,ikureho intambara.Kuli uwo munsi kandi,izakura mu isi abantu bose bakora ibyo itubuza,harimo n’abarwana.Uwo niwo muti rukumbi w’intambara zimaze guhitana abantu barenga 1 billion (milliard) kuva Muntu yaremwa.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button