Urugereko rwihariye rushinzwe kuburanisha ibyaha mpuzamahanga n’ibyambukiranya imipaka ruri i Nyanza mu Majyepfo y’u Rwanda rwatangiye kuburanisha mu mizi urubanza ruregwamo Dr.Rutunga Venant woherejwe n’Ubuhorandi uregwa ibyaha bifitanye isano na Jenoside yakorewe abatutsi 1994.
Kuri uyu wa 05 Nyakanga 2022 nibwo Dr.Rutunga Venant wayoboraga muri ISAR Rubona mu cyahoze ari Perefegitura ya Butare (ubu ni mu Karere ka Huye), mu Majyepfo y’u Rwanda.
Ubushinjacyaha bwabanje guhabwa umwanya bwavuze ko Dr. Rutunga Venant wahoze ayobora muri ISAR Rubona yatanze amabwiriza (ayaha uwari ushinzwe ibikoresho) muri icyo kigo ngo batange ibikoresho birimo amasuka, inyundo, imihoro n’ibindi ngo byifashishwe hicwa Abatutsi bakoreraga muri ISAR Rubona n’abandi bari bahahungiye.
Uyu mugabo w’imyaka 73 y’amavuko kandi Ubushinjacyaha bwavuze ko yatanze imodoka yagiye kuzana abajandarume ngo baze bice impunzi zari zahungiye i Gacyera nyuma yaho izo mpunzi zari zagiye zisubiza inyuma ibitero by’Interahamwe hakoreshejwe amabuye.
Uhagarariye Ubushinjacya ati “Iyo Dr.Rutunga adatanga amabwiriza ntabwo Jenoside yakorewe Abatutsi 1994 iba yarabaye muri ISAR Rubona.”
Ubushinjacyaha Kandi bukomeza buvuga ko Dr.Rutunga yafashe iya mbere ajya kureba Perefe amwaka abajandarume baza kwica impunzi zari zahungiye muri ISAR Rubona zicwa hakoreshejwe amasasu na grenade hapfa abantu barenga 1000.
Ubushinjacyaha Kandi bushingiye ku batangabuhamya buvuga ko Dr.Rutunga yicishije Abatutsi bakoraga muri ISAR Rubona barimo uwitwa Kalisa George kandi ko abatutsi bamaze kwicwa yazanye Interahamwe zijya kubajugunya mu byobo byo muri ISAR Rubona maze izo nterahamwe azihemba inka y’ikimasa kandi mbere y’uko zinakora ibyo yari yazisabye yari yazemereye ibihembo birimo n’amafaranga.
Ubushinjacyaha burasaba urukiko ko ikirego cyabwo cyahabwa agaciro kandi bukavuga ko ibyo burega Dr.Rutunga Venant bimuhama.
Dr.Rutunga yoherejwe n’igihugu cy’Ubuholandi mu mwaka wa 2021, Ubushinjacyaha bumurega ibyaha 3 aribyo icya Jenoside, icy’ubufatanyacyaha muri jenoside no Kurimbura nk’icyaha kibasiye inyokomuntu
Iburanisha riracyakomeje, Dr.Rutunga Venant arakomeza yiregura ari kumwe n’abamwunganira mu mategeko ari bo Me Ntazika Nehemia na Me Sebasiga Sephonia.
Théogène NSHIMIYIMANA
UMUSEKE.RW
Kwica umuntu,ni nko kwica Imana ubwayo,kubera ko twaremwe mu ishusho y’Imana.Nkuko bible ivuga,abantu twese duturuka ku Muntu umwe,ADAMU.Icyo Imana yizeza abantu,nuko mu isi nshya dutegereje dusoma muli 2 Petero igice cya 3,umurongo wa 13,nta Ronda-bwoko rizabamo,kubera ko ku munsi wa nyuma,Imana izakura mu isi abantu bose bakora ibyo itubuza,igasigaza mu isi abayumvira gusa nkuko Imigani 2,imirongo ya 21 na 22 havuga.Uwo niwo muti rukumbi wa genocide.
Alpha Blondy yararirimbye ati:” Science sans conscience,n’est que ruine de l’ame”.Abantu bize cyane,nibo bateguye genocide.Uyu mugabo ushinjwa genocide,yali doctor.Niba koko aribyo,nta bwenge nyakuli yagiraga.Iyo abugira,yari kwibuka ko nawe ejo azasaza,agapfa.Kwica ikiremwa-muntu,ni nko kwica Imana ubwayo,kubera ko twaremwe mu ishusho yayo.Abantu bose bakora ibyo itubuza,nayo izabahanisha kutabazura ku munsi wa nyuma.N’ubwo iyo bapfuye bababeshya ko baba bitabye Imana.Ikinyoma gituruka ku Mugereki witwaga Platon wabeshye ko mu mubiri wacu haba icyo yise roho idapfa.