Ubuyobozi bw’Akarere ka Gicumbi bukomeje ubukangurambaga mu baturage hagamijwe kwimakaza isuku mu baturage, bashimangira ko nta magambo avuga nk’agamije gusibanganya umwanda bagikeneye, cyane cyane ku bavuga ko habaho isuku nkeya kandi bakagomye kuvuga ijambo umwanda hakabaho ingamba zo kuwukumira.
Aka Karere mu myaka yashize kakunze kugarukwaho nk’abaturage bihariye mu kugira umwanda, habagaho ingamba zihariye nko gufata abasa nabi bakabajyana kuboza ndetse n’abagiraga amavunja bagahandurwa, kuri ubu ngo hagamijwe ko amateka y’umwanda akemuka burundu muri Gicumbi.
Kuri uyu wa 04 Nyakanga umunsi ngarukamwaka wo Kwibohora mu Rwanda, ku rwego rw’Akarere umuhango wabereye mu Murenge wa Cyumba, abaturage bibukijwe ko kwibohora ari igikorwa cy’ indashyikirwa cyakorewe abanyarwanda kandi ari nabo babigizemo uruhare rukomeye, gusa banasabwa kurushaho kugira isuku itaragera ku rwego bifuza.
Abaturage basabwe kumenya ko nyuma y’ imyaka 28 uRwanda ruvuye mu mateka mabi yaranzwe n’amacakubiri hagomba kubaho impinduka mu buryo butandukanye bwo kwiteza imbere, bakangurirwa ko bagomba no kwibohora mu myumvire ya cyera, aho abanyarwanda bari bafite umwanda, kuri ubu bagahinduka abantu bafite isuku bakimakaza ubumwe.
Lt Col Kabanda Peter uhagarariye Ingabo mu Turere twa Gicumbi, Rulindo na Burera ,ashimangira ko nubwo bitari byoroshye ngo habeho ubumwe, ari nabyo byatumye bamwe mu banyarwanda bafata icyemezo cyo kubohora bagenzi babo bicwaga kubera amacakubiri, ubu intambara yarangiye, igisigaye n’ intambara yo kugera ku iterambere igihugu kigakomeza kuba intangarugero kw’isi, by’ umwihariko no muri Afurika.
Ati “Turashima ko mwadufashije kugera kuri uyu munsi wo kwibohora, hari abatarahabwaga uburenganzira bwabo ariyo mpamvu bamwe bahungiye hanze y’igihugu na mbere y’ imyaka 28, icyo nibutsa n’uko twakomeza kubaka igihugu twirinda ingengabitekerezo ya Genocide yakorewe abatutsi, ndetse tukayamagana no ku isi hose, twubake nd’Umunyarwanda nibiba agashinguracumu tuzabe nd’Umunyafurika”.
Umuyobozi w’Akarere ka Gicumbi Nzabonimpa Emmanuel yasabye buri umwe gutekereza ku bikorwa remezo byiza bigezweho bahabwa n’igihugu, anabasaba kutaba ahantu heza kandi bo ubwabo badafite isuku, haba ku mubiri ku myambaro ndetse naho baturiye ubwabo.
Agira ati ” Mwaribohoye kandi ntitwifuza ko hari ikindi kibazo mugira ,mufite igihugu kibakunda, twateganije ibikorwa remezo byose, ibigo nderabuzima, amashuri, ese mwari mwabona aho abantu batishoboye bahembwa buri kwezi kandi nta kazi bakoze? Twifuza umuturage umeze neza, ariko kandi ntago wakwibohora utaba heza.”
Uyu muyobozi yongera ati “Nta muntu ukwiye kugira umwanda ,mureke twubake ubwiherero, nta n’isuku nkeya ibaho ,ahubwo habaho kugira umwanda, dufatanye n’ingabo zagize uruhare mu kubohora igihugu tugire abanyarwanda bazira umuze, bafite isuku ahantu hose.”
Uwumuremyi Welars watanze ubuhamya ku munsi wo kwibohora nyuma y’imyaka 28 ,yashimangiye ko habagaho gukora akarasisi gusa, nyuma bagataha bakanywa bakarya gusa, ariko ntihabeho kubaza abaturage icyo bakeneye.
Ati “Turashima ko kuri uyu munsi munadushishikariza intambwe zizatuma turushaho kugira imibereho myiza, mbere twakoraga akarisisi tugatahira kurya no kunywa gusa.”
Umunsi wo kwibohora wanaranzwe n’imikino itandukanye y’amakipe yahataniye kurwanya ruswa n’akarengane mu banyarwanda, ikipe y’Umujyi wa Byumba niyo yegukanye Igikombe itsinze ishuri rya UTAB mu bagabo, naho mu bakobwa igikombe cyegukanwa n’Umurenge wa Nyamiyaga utsinze Umurenge wa Ruvune.
EVENCE NGIRABATWARE / UMUSEKE.RW i Gicumbi