Rusizi: Mu Murenge wa Nzahaha mu Karere ka Rusizi barishimira ko batakiri mu icuraburindi nyuma yo guhabwa umuriro w’amashanyarazi mu gihe mu myaka yashize ntawo bagiraga.
Ku wa Mbere tariki ya 4 Nyakanga, 2022 ku nshuro ya 28 Abanyarawanda bizihije umunsi mukuru wo kwibohora, abaturage bo muri Nzahaha bavuga ko bishimiye amashanyarazi kuko mbere uwakeneraga serivisi zisaba umuriro w’amashanyarazi yakoraga urugendo rurerure nibura rw’amasaha atatu ajya kuzishaka.
NYIRANSENGIYUMVA Adella ni umuturage wo mu Mudugudu wa Murya, mu kagari ka Gacuriro yabwiye Umuseke ko nyuma ya guhabwa amashanyarazi hari byinshi bimaze kugerwaho.
Avuga ko serivisi zikorwa hifashishijwe amashanyarazi zabegereye n’abana babo bakaba basubiramo amasomo yabo mu gihe bari mu rugo.
Ati “Twabonye amashanyarazi, abana b’abanyeshuri baburaga uko biga nijoro ubu barajya mu nzu bakiga, turashima Leta y’u Rwanda yatwitayeho muri uyu Mudugudu. Umuntu aragenda ku muhanda habona, no mu nzu hakeye.”
Undi muturage witwa KUBWIMANA Isaie wo muri uyu Murenge yavuze ko iwabo hera imyaka myishi irimo ibigori n’imyumbati abakeneraga kurya ubugari ngo baburaga aho babusekuriza bikabafata urugendo rurerure kugira ngo bagere ku mashini zisya.
NZASABIMANA Telesphore wo mu umudugudu wa Murya mu kagari ka Gacuriro ati “Mbere twari dufite agashirira ntacyo kari katumariye tumaze kubona uyu muriro w’amashanyarazi ubu turiyogoshesha n’umutekano wariyongereye, iyo turi ku irondo tubasha kureba mu ntera ndende kubera ko habona icyabasha kuduhungabanya tukibona mbere.”
Aba abaturage bakomeza bavuga ko iterambere ryiyongereye, bagasaba ubuyobozi ko bwabashyirira n’amatara ku mihanda yongera umucyo kuko ayo bifashisha ari matoya aba ku nzu zabo
Ubuyobozi bw’Akarere ka Rusizi bwashimiye abaturage imikoranire myiza bagirana n’ubuyobozi bubasaba kubyaza umusaruro ibikorwa remezo bari kwegerezwa, bunababwira ko ibibazo byose birimo gukorerwa imihanda n’ibindi bigamije iterambere n’imibereho myiza y’abaturage bubizi kandi ko biri gutekerezwaho na byo bizakorwa.
Dr.KIBIRIGA Aniceti, Umuyobozi w’Akarere ka Rusizi ati “Turabashimira, hari ibyo dushobora kwikorera ubwacu n’ibyo Leta yadukorera. Igikorwa cy’amajyambere iyo kije dukwiriye kwibaza uko twakibyaza umusaruro, hano hari n’uruganda mukwiye kuhubaka n’inzu zo gukodesha.”
Yavuze ko ibyifuzo byabo babyumvise uko ubushobozi buzajya bugenda buboneka, bazajya bagira ibikorwa by’iterambere bakoraho.
Umurenge wa Nzahaha ni umwe muri 18 y’Akarere ka Rusizi ufite utugari 6, utuwe n’abaturage basaga 32, 500 ufite ingo 6, 565 muri zo izimaze guhabwa umuriro w’amashanyarazi ni 3,807 zingana na 57.9%.
MUHIRE Donatien
UMUSEKE.RW / I Rusizi.