Nyiransengimana Lycie yatwitswe na Gaz bikabije inangiza igiisenge cy’inzu babamo mu Mudugudu wa Binunga, mu Kagari ka Makera Umurenge wa Cyeza, gaz yamutwitse mu maso n’ahandi ku mubiri.
Umuyobozi wungurije ushinzwe Iterambere ry’ubukungu mu Karere ka Muhanga, Bizimana Eric yabwiye UMUSEKE ko bamenye amakuru ko uyu mubyeyi yasize acanye gaz asohoka hanze, agarutse asanga irimo gucumba umwotsi, agarutse yashyushye cyane ihita iturika iramutwika umubiri wose, itwika n’igisenge cy’inzu.
Bizimana yavuze ko bakimara kumenya iyo nkuru mbi, bohereje abakozi bo ku rwego rw’Umurenge bagezeyo bahamagaza imbangukiragutabara imujyana kwa muganga.
Ati: “Kujyana uwo mubyeyi kwa Muganga no kuzimya uwo muriro nibyo byihutirwaga, ubu abaganga barimo kumukurikirana.”
Uyu Muyobozi avuga ko usibye ubufasha bwo kwa muganga uriya mubyeyi arimo guhabwa, Ubuyobozi bwasabye Umurenge ko wihutisha ugasohora icyangombwa cyo gusana iyo nzu kuko umugabo we yahise ajya mu yindi nzu ntoya cyane (annexe) kuko iyo bakodeshaga yahiye igisenge.
Umuyobozi mukuru w’Ibitaro bya Kabgayi, Dr Muvunyi Jean Baptiste avuga ko basanze yahiye ku rugero rwa 30%, ariko akavuga ko azakira bashingiye ku bufasha n’imbaraga abaganga barimo gushyira muri serivisi z’ubuvuzi bamuha.
Ati: “Dukurikije uko ameze turizera ko azakira gusa bizafata igihe kinini.”
Muvunyi yavuze ko mu minsi ishize hari undi muturage wo muri uyu Murenge wa Cyeza babatabarije ko yahiye bitewe n’inkongi y’umuriro, bahagaze basanga yarangije gupfa.
Umuyobozi wungurije ushinzwe Iterambere ry’ubukungu mu Karere ka Muhanga, Bizimana yasabye abatekesha gaz kuyitondera, kuko iyo ikoreshejwe nabi yangiza abayikoresha n’inzu iteretsemo.
MUHIZI ELISÉE
UMUSEKE.RW/Muhanga.
Birakwiye ko abacuruza za gaz hano murwanda leta yajya ibaha amahugurwa ndavuga abazicuruza bagahindukira bagahugura abaza kuzigura kuko zirimo kwica abantu kubera kudasobanukirwa uko zikoreshwa