Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda, Habyarimana Beata, kuri uyu wa mbere tariki ya 4 Nyakanga 2022, ubwo hizihizwaga umunsi wo kwibohora, yashimye abaturage bagize uruhare mu kubaka umuhanda ureshya na kirometero imwe na metero 800(1KM 80M), abasaba gukomeza kugira uruhare mu iterambere ry’Igihugu, batanga umusanzu wabo mu bibakorerwa.
Ibi Minisitiri w’Ibucuruzi n’inganda yabigarutseho kuri uyu wa Mbere tariki ya 4 Nyakanga 2022, mu Murenge wa Remera, Akagari ka Nyabisindu, Umudugudu wa Gihogere, Akarere ka Gasabo ubwo hizihizwaga umunsi wo kwibohora ku nshuro ya 28.
Minisitiri Habyarimana Beata, yavuzeko ibikorwa byakozwe byivugira bityo ko abaturage bakwiye gukomeza kubigiramo uruhare, bishakamo ibisubizo.
Ati “Uyu munsi duhimbaza imyaka 28 yo kwibohora,ibikorwa birivugira.Ni ikintu rero cy’ingenzi cyo kuzirikana.Ni ngombwa y’uko tugira umwanya wo kwicara nk’abaturage,tukazirikana ibyabayeho, uko duhagaze uyu munsi, tugashima ibyakozwe kandi tugakomeza intambuko.”
Yakomeje agira ati “Ndashima ibyakozwe ku rwego rw’Igihugu.Icyo nshaka nshimangire, ni uko nshima ibyakozwe ariko turasaba uruhare rwacu.Uruhare rwa njye, urwa we.Urw’inzego za Leta n’urw’abaturage bayo.”
Minisitiri Habyarimana yashimye abaturage biyubakiye umuhanda asaba ko ibyakozwe byasigasirwa.
Ati “Ni byiza ko n’indi Midugudu cyangwa Imirenge ikomeza kwishakamo ibisubizo, tutagombye gusaba.Ndashimangira cyane ugukora tutikoresheje.”
Yagaragaje ko nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi, Abanyarwanda bishatsemo igisubizo bituma uRwanda rugera ku iterambere.
Muri uyu Mudugudu wa Gihogere hubatswe umuhanda ureshya na Kilometero imwe na metero 800(1K800M). Uyu muhanda wuzuye utwaye amafanga miliyoni 98Frw zatanzwe n’abaturage.
Ngendabanga Gabriel, Umuyobozi w’Umudugudu wa Gihogere, yabwiye UMUSEKE ko igitekerezo cyo kwiyubakira umuhanda wa kaburimbo cyavuye ku baturage.
Yagize ati “Zakomotse mu mitungo y’abaturage bitangiye ku giti cyabo nta gahato. Umuturage akareba asanga atuye ku ivumbi. Icyiza ndifuza ko havaho ivumbi kuko gutera ivumbi buri gihe birampenda, biranyanduriza, ikiza ni ugutera kaburimbo kandi biraha agaciro n’imitungo yacu.”
Biteganyijwe ko hazubakwa n’indi mihanda ireshya na kilometero 7 na metero 600 (7KM 600M) kandi hazashyirwa n’amatara ku muhanda. Harimo umuhanda uzagirwamo uruhare na Leta .Yose izatwara amafaranga angana na miliyoni 179Frw.
TUYISHIMIRE RAYMOND / UMUSEKE.RW