ImikinoInkuru Nyamukuru

AMAGARE: Manizabayo yeretse abandi igihandure muri shampiyona y’Igihugu

Nyuma yo gusiganwa buri mukinnyi acungana n’ibihe bye [Individual Time Trial] ku wa Gatandatu, kuri iki Cyumweru hari hagezweho isiganwa ryo mu muhanda [Road-Race]. Icyari kitezwe muri iri siganwa, ni ukureba uko abakinnyi bakomeye bitwara, cyane ko harimo abo ku Mugabane wa Afurika bakina mu makipe akomeye nka ProTouch yo muri Afurika y’Epfo, Benediction Ignite yo mu Rwandana May Stars yashinzwe n’abakomoka muri Éritréa ariko bakorera mu Rwanda.

Isiganwa ryarimo abakinnyi bakomeye

Iri siganwa, mu bagabo bakuru ryahagurukiye kuri MAGERWA i Kanyinya, aho bakoze intera y’ibilometero 128,8. Banyuze i Gicumbi, bazamuka umusozi wa Tetero basoreza i Gasanze.

Manizabayo Eric uzwi nka Karadiyo, yaje kuva mu gikundi ubwo bari bageze ahazamuka, maze bageze ku musozi wa Tetero yanikira abari bamukurikiye bose, kugeza yegukanye isiganwa.

Uyu musore wa Benediction Ignite y’i Rubavu, yavuze ko intsinzi yo kuri uyu munsi ayikesha ubufasha yahawe na bagenzi be bamufashije kubanza kunaniza abari bamukurikiye.

Ati “Uyu munsi ndishimye cyane. Ndashimira Imana, ndashimira bagenzi banjye. Iyo bataza gukurura sinari kubona uko ngenda. Bamfashije cyane kuko babanje kubananiza, mbona kugenda.”

Munyaneza Didier Mbappé ukina muri ProTouch, yari yabaye uwa Mbere mu bakuru basiganwa n’ibihe [Individual Time Trial] ariko kuri iki cyumweru ntabwo amahirwe yari ku ruhande rwe. Uyu mukinnyi yavuze ko kimwe mu byabagoye, ari uko buri wese yahanganaga na ProTouch kuko ari ikipe ikomeye.

Uyu yongeyeho ko ikipe ya “ANCA” yafunze isiganwa bitewe n’uko yari ifite abakinnyi benshi batarengeje imyaka 23, bituma Manizabayo Karadiyo abona umwanya wo kugenda ari wenyine.

Iradukunda Emmanuel wa Nyabihu Cycling Team, ni we wabaye uwa Kabiri ndetse akaba ari na we watsinze mu b’Abatarengeje imyaka 23. Uyu musore ukiri muto ahamya ko yungukiye mu kurangara gato kw’abandi, ahita abacika bakizamuka i Gasanze.

Mugisha Samuel ukinira ProTouch ndetse akaba yari yitezwe nk’umukinnyi ukomeye ahamya ko nk’ikipe bakoze ibyo bagombaga gkora.

Ati “Ntabwo ari Shampiyona ingoye kuko mbere yo gukina hari ibyo twavuganye nk’ikipe. Twagombaga gukorera Didier, kuba atatsinze nta kundi.”

Yongeyeho ko n’ubwo abakinnyi b’imbere mu Gihugu bigaragaje, hakiri byinshi byo guhindura kuko ababishinzwe batari gutegura abakiri bato uko bikwiye.

Mugisha yakomeje gushyira mu majwi abategura abakiri bato, ndetse yibutsa Ferwacy ko ikwiye kubihagurukira. Yavuze ko shampiyona itazamuye urwego akurikije uko yayibonye.

Mu ngimbi, bakinnye ibilometero 89,6 bahagurukiye kuri Base (Kiruri), nabo basoreza i Gasanze, maze Shyaka Janvier udafite ikipe, aba ari we utsinda bagenzi be.

Mu bagore na bo bakoze iyo ntera [ibilometero 89,6], hatsinze Ingabire Diane wa Benediction Ignite nyuma yo gutanga abandi ku ndabo i Gasanze.

Ingabire kandi yari yanatsinze mu bagore mu basiganwaga n’igihe ku wa Gatandatu tariki 2 Nyakanga.

Mwamikazi Djazilla wari watsinze mu gusiganwa n’igihe mu bangavu, ni we wongeye kuza imbere uyu munsi ahize bagenzi be muri iri siganwa rya Road-Race.

Abakinnyi begukanye Shampiyona y’Igihugu y’Amagare mu gusiganwa n’igihe ndetse no mu muhanda, bahabwa umwambaro wihariye uriho ibendera ry’Igihugu, baba bemerewe gukinana mu masiganwa atandukanye bitabira mu gihe cy’umwaka wose w’imikino.

Perezida w’Ishyirahamwe Nyarwanda ry’umukino w’Amagare, Murenzi Abdallah, yavuze ko bishimira ko iri rushanwa ryongeye gukinwa nyuma y’imyaka ibiri ridakinwa kubera icyorezo cya Covid-19.

Ati “Icyo kwishimira cya mbere ni uko amasiganwa yabaye nyuma y’imyaka ibiri ataba kubera COVID-19. Harimo guhatana gukomeye hagati y’abakinnyi, ni ibintu bishimishije.”

Yongeyeho ko kuba hari abakinnyi bakiri bato bakomeje kwigaragaza bitanga icyizere mu itegurwa rya Shampiyona y’Isi izakirwa n’u Rwanda mu 2025.

Yavuze ko kandi hagiye kujya hategurwa amasiganwa buri kwezi mu gihe abitwaye neza bazajya bashakirwa imyitozo mu Bufaransa no mu Bubiligi.

Ati “Abazaba basigaye tuzabashyiriraho isiganwa ry’Abatarengeje imyaka 15 mu mpera z’ukwezi gutaha.”

Ni isiganwa ryongeye gukurura amarangamutima y’abakunzi b’umukino wo gusiganwa ku magare, kuko ku mihanda yose ryaciyeho hari abari baje gushyigikira abasiganwaga.

Nyuma y’aya masiganwa, abakinnyi barimo Manizabayo Eric bakaba bagiye kwitabira umwiherero wo gutegura Imikino ya Commonwealth 2022 izabera i Birmingham mu Bwongereza.

Manizabayo Eric yeretse munsi y’ikirenge bagenzi be  [abahungu]
Iradukunda Emmanuel yaje imbere mu batarengeje imyaka 23
Shyaka Janvier yahize bagenzi be mu ngimbi
Umwamikazi Djazila yahize bagenzi be mu bangavu
Ingabire Diane yaje imbere mu bagore [abakuru]
Yahageze ari uwa Mbere
Manizabayo yeretse bagenzi be igihandure
Ubwo Manizabayo yari yacitse bagenzi be
Buri wese yirwanagaho
Mu muhanda hari akazi gakomeye
Mbere yo gutangira isiganwa bose baba bafite icyizere
Abakunzi b’umukino w’igare bari bongeye gusubizwa igorora

UMUSEKE.RW

Related Articles

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button