Andi makuruInkuru NyamukuruKwibuka

Nyarugenge: Imiryango 8 y’abarokotse Jenoside yahawe inzu, abagera kuri 20 borozwa inka – AMAFOTO

Kuri iki Cyumweru, mu karere ka Nyarugenge hatashywe inzu zubakiwe imiryango 8 y’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi batishoboye, zikaba ziherereye mu Kagari ka Nyarurenzi mu Murenge wa Mageragere.

Intwaza zahawe Inka hari abaturanyi bafite amasambu manini bazajya bazitaho babagemurire amata

Iyi miryango 8 isanzemo indi yahageze mbere, ubuyobozi bw’aka Karere bukavuga ko gutuza neza abatishoboye, ari ukubafasha kwibohora bya nyabyo bakiteza imbere.

Abatujwe bemeza ko Leta ibakuye mu mibereho yari ibagoye. Bashimira Imana na Perezida Paul Kagame kuko nyuma y’imyaka 28 bahawe inzu z’amasaziro.

Umwe muri bo yagize ati “ Perezida Kagame uyu munsi aranzirikanye, ampaye inzu yo kubamo,  ampaye amasaziro kandi ndashimira ingabo za FPR zaturokoye kuko ubu simba nkiriho.”

Igikorwa cyo gutuza iyi miryango 8 cyakozwe na AVEGA Agahozo ku bufatanye n’ubuyobozi bw’Akarere ka Nyarugenge ubwo hasozwaga iminsi 100 yo Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994.

Muri uyu muhango kandi Inka 20 zorojwe abarokotse Jenoside yakorewe abatutsi 1994 mu rwego rwo kubona amata abakamirwa, no kurushaho kugana inzira y’iterambere.

Hatangijwe kandi ku mugaragaro igikorwa cyo kubakira Intwaza zo muri uyu Mudugudu ubwiherero bujyanye n’imyaka yabo, ubwo bari bafite bwabavunaga.

Abadepite bo mu muryango w’Afurika y’Iburasirazuba (EALA) bitabiriye ibi birori, biyemeje kubaka ubu bwiherero kugira ngo Intwaza zirusheho kugira ubuzima bwiza.

AVEGA Agahozo yashyikirije kandi Akarere ka Nyarugenge inkunga ingana na 909.000 Frw yo kugurira ubwisungane mu kwivuza abatishoboye.

Intwaza Madamu Deborah, mu buhamya yatanze yagaragaje ko abatutsi batotejwe guhera mu 1959 mu bice bari batuyemo bacirirwa mu Bugesera.

Ati “Ndabyibuka nari narahunganye na mukuru wanjye, twagarutse mu rugo ariko itotezwa ntabwo ryari ribuze, nko mu mashuri bahagurutsaga abatutsi n’abahutu ariko umututsi nta gaciro yahabwaga atari umuntu kimwe n’abandi.”

Mukecuru Deborah avuga ko Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994 yaje ari karundura babura imiryango, basigara ntacyo baricyo mu gihugu.

Ati “Njyewe Inkotanyi twahuye bwa mbere yaratubwiye ngo muhumure ntabwo mugipfuye.”

Ashimira Inkotanyi na Perezida Kagame bahagaritse Jenoside yakorewe Abatutsi 1994, ubu bariyubatse barakomera bihabanye n’igihe cya Jenoside ikimara kurangira.

Uyu mukecuru yavuze ko n’ubwo nk’Intwaza babanye neza n’abaturanyi babo, hakigaragara ababita ibishingwe byajugunywe na Perezida Kagame muri uriya Mudugudu, avuga ko ari amagambo abakomeretsa bagasaba ko abagifite iyo ngengabitekerezo bakurikiranwa.

Madamu Deborah yavuze ko hari bamwe mu baturage bavuga ko Intwaza zatujwe i Nyarurenzi ari “Ibishingwe Kagame yagiye kuhajugunya”

Umuyobozi Mukuru wa AVEGA Agahozo ku rwego rw’igihugu, Mukabayire Valérie yemeza ko gushakira amacumbi abarokotse batishoboye, ari inzira ibafasha kwibohora ubukene.

Yagize ati ”Kwibohora nyakuri ni ukugerageza gukora ibishoboka byose ngo ufate ibyari ikibazo ubibyazemo ibizima.”

Mukabayire avuga ko mu myaka 28 babona ibyo AVEGA yashingiwe byaragezweho, bishimira ko yafashije umupfakazi kweguka akabasha kwiyubaka nyuma ya Jenoside yakorewe abatutsi.

Ati “Umupfakazi yabashije kuva hahandi Isi yari yamuguyeho ubu afite imbaraga.”

 

Madamu Mukabayire Valerie yashimye ingabo zari iza FPR Inkotanyi ku rugamba zarwanye kugira ngo zirokore Abatutsi bicwaga, yashimye byimazeyo Madamu Jeannette Kagame kubikorwa adahwema gukorera intwaza mu bigo by’Impinganzima yashinze.

Perezida wa IBUKA ku rwego rw’igihugu Nkuranga Egide avuga ko abicanyi bari bazi ko aba bakecuru bazahora mu bwigunge ariko bakaba bakorerwa ibikorwa byiza byo kubafata mu mugongo.

Yihanangirije abagifite ingengabitekerezo ya Jenoside n’ibikorwa byo gupfobya Jenoside yakorewe abatutsi ko bazahura n’amategeko.

Ati “Bariya bavuga ngo ababyeyi bacu n’ibishingwe tujye tubasura kenshi tubereke ko atari ibishingwe, abazigishwa ubumuntu bakinangira turi mu gihugu kigengwa n’amategeko.”

Akomeza agira ati “Turashimira leta y’ubumwe bw’abanyarwanda uburyo yafashije abacitse ku icumu kongera kubaho.”

Yasabye abanyarwanda bose kudatatira igihango bafitanye n’Inkotanyi kuko ibikorwa byivugira.

Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali ushinzwe imibereho myiza n’iterambere, Madamu Martine Urujeni yavuze ko iyi minsi 100 ari umwanya wo kongera gusubiza abatutsi icyubahiro bateshejwe muri Jenoside yabakorewe.

Yashimangiye ko Jenoside yakorewe Abatutsi yateguwe bihagije abeshyuza abakwiza ibinyoma ko Jenoside yatewe n’ihanurwa ry’indege ya Perezida Juvenal Habyalimana.

Ati “Turakomeza gushyigikira kandi tubwira abacitse ku icumu ko tuzi ubutwari bwabo bakomeje kugaragaza kandi bakigaragaza kugeza n’ubu ngubu.”

Avuga ko ubutwari bw’abacitse ku icumu no kongera gusabana n’ababahekuye bemeye gusaba imbabazi ari ntagereranywa, agaya abagifite ingengabitekerezo ya Jenoside by’umwihariko abita Intwaza ngo ni ibishingwe.

Ati “Bene nk’uwo aba akwiriye guhanwa kugira ngo yumve ububi bw’ibyo akora n’ibyo avuga, ariko kandi igihano kimufashe kongera kuba umuntu no kuruka uburozi yifitemo.”

Yakomeje agira ati “Inkotanyi ni ubuzima, by’umwihariko umugaba wazo w’ikirenga Nyakubahwa perezida wa Repubulika wari uziyoboye.”

Yagaragaje ko nk’Ubuyobozi bw’Umujyi bazakomeza gushyira ingufu mu bikorwa byo gushyigikira Abacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi, gukurikirana Gahunda zigamije Ubumwe bw’Abanyarwanda ndetse no guhana abakomeje kwinangira bakwiza ingengabitekerezo ya Jenoside

Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Uburinganire n’Iterambere ry’umuryango, Mireille Batamuliza yavuze ko Jenoside itasenye ibikorwa biboneka ahubwo yasenye ubunyarwanda n’u Rwanda muri rusange.

Yibukije ko kwibuka atari “amaburakindi ahubwo ari igihango abanyarwanda bafitanye n’abishwe muri Jenoside yakorewe abatutsi hibukwa indoto zabo.

Batamuliza yashimiye umuryango wa AVEGA Agahozo n’indi miryango idatezuka kwita ku nshingano zo kubungabunga abapfakajwe na Jenoside yakorewe abatutsi, by’umwihariko Intwaza.

Yavuze ko nka MIGEPFOF kwibuka bihera ku muntu ku giti cye, mu muryango, aho atuye no mu gihugu muri rusange, bahashya abapfobya Jenoside.

Ati “kwibuka nyako ari uguharanira ko Jenoside itazongera kuba,guharanira ubumwe bw’Abanyarwanda twubaka Umuryango uzira amacakubiri.”

Yashimye intwaza zatujwe muri Mageragere kuba zitaraheranwe n’agahinda zikaba zikomeje kwiyubaka, akangurira Urubyiruko rw’uRwanda gusura intwaza mu rwego rwo gukomeza kumenya amateka y’Igihugu cyabo no kumenya ibyo bagomba kwirinda mu rwego rwo kuzubaka u Rwanda rwiza.

Abahawe inzu n’aborojwe inka bashimye Leta y’Ubumwe ko mu gutera inkunga itarobanura hagendewe ku bwoko, idini cyangwa ivangura iryo ariryo ryose.

Abaturage basabwe guhangana n’imvugo zigoreka amateka ya Jenoside yakorewe abatutsi ku mbuga nkoranyambaga, urubyiruko rwasabwe kwiga amateka ya nyayo no kujya ku rugamba rwo guhashya abagoreka amateka nkana.

Kwibuka ku nshuro ya 28 Jenoside yakorewe Abatutsi habonetse imibiri 180 ahantu hatandukanye mu Karere ka Nyarugenge ishyingurwa mu cyubahiro ku Rwibutso Nyanza, harangijwe imanza za Gacaca 146, zanabaye n’umwanya wo guhuza Imiryango y’abagize uruhare muri Jenoside n’abayirokotse, abantu 3 bagaragayeho ingengabitekerezo ya Jenoside yakorewe abatutsi muri Mata 1994.

Inzu zahawe abarokotse Jenoside ziherereye mu Kagari ka Nyarurenzi mu Murenge wa Mageragere
Umuyobozi Nshingwabikorwa w’akarere ka Nyarugenge, Ngabonziza Emmy yavuze ko muri iyi minsi 100 hakozwe ibikorwa byinshi byo guha agaciro abazize Jenoside no gufasha abayirokotse kwiyubaka
Umuyobozi Mukuru wa AVEGA Agahozo, Mukabayire Valerie ashimangira ko Inkotanyi zabahaye Ubuzima
Perezida wa IBUKA, Nkuranga Egide avuga ko abapfobya Jenoside hanze y’u Rwanda baje bakirebera ukuri babicikaho
Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali ushinzwe imibereho myiza n’iterambere, Madamu Martine Urujeni avuga ko abagifite uburozi bw’ingengabitekerezo ya Jenoside bakwiriye kuburuka
Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Uburinganire n’Iterambere ry’umuryango, Mireille Batamuliza niwe wari umushyitsi mukuru
AVEGA Agahozo yatanze 90900 yo kwishyurira ubwisungane mu kwivuza abatishoboye
Ambasaderi wa Israel mu Rwanda yitabiriye uyu muhango, igihugu cye gisanzwe gitera inkunga imwe mu mishinga ya AVEGA Agagozo

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW

Related Articles

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button