Imikino

Pre-season: Agaciro Tournament yahuje abakina mu Cyiciro cya Mbere

Irushanwa ryiswe “Agaciro Tournament 2022”. Ryateguwe na Munyeshyaka Makini afatanyije n’abandi barimo Jimmy usanzwe ari umutoza mu bana.

Irushanwa rya Agaciro Tournament 2022, ryiganjemo abasanzwe bakina

Ni irushanwa riri guhuza amakipe icumi yiganjemo abakina mu Cyiciro cya Mbere n’icya Kabiri.

Rigamije gufasha aba bakinnyi kuguma ku rwego rwiza, no gususurutsa abaturage.

Imikino yatangiye tariki 30 Kamena, biteganyijwe ko imikino y’amajonjora izarangira tariki 13 Nyakanga.

Muri aya makipe icumi, afite abakinnyi benshi bo mu cyiciro cya Mbere, ni iyitwa We never know FC irimo Kwizera Olivier, Ishimwe Pierre, Bukuru Christophe, Nishimwe Blaise, Nyarugabo Moïse, Mugunga Yves, Nkubana Marc n’abandi.

Ikipe ya Pogba Foundation FC irimo amazina asanzwe azwi nka Ombolenga Fitina, Muhire Kevin, Rutanga Eric, Nizigiyimana Karim, Ishimwe Kevin, Sibomana Abouba, Twizerimana Martin Fabrice n’abandi.

Aganira na UMUSEKE, Munyeshyaka Makini wateguye iri rushanwa, yavuze ko yishimira uko ryitabiriwe n’amakipe yiganjemo abasanzwe bakina.

Ati “Ni iby’agaciro kubona iri rushanwa ryaritabiriwe n’amakipe afite abakinnyi basanzwe bakina mu buryo bw’umwuga. Twishimiye ubwitabire.”

Avuga ku bihembo, Makini yavuze ko we n’itsinda ryamufashije gutegura iri rushanwa, batarabinoza neza kuko bakiri kuganira n’abandi bafatanyabikorwa.

Itsinda rya Mbere (A) ririmo We never know FC, Pogba Foundation FC, Marseille, Gatoto na Revelation. Itsinda rya Kabiri ririmo Nyamirambo One Direction FC, Golden Generation FC, Brésil Friends, Volunteers na Native.

Hamaze kuba imikino itatu:

– Pogba Foundation 1-2 We never know ( Ishimwe Kevin//Mugunga, Nyarugabo Moïse)

– Nyamirambo One Direction 0-0 Golden Generation

– Marseille 0-2 Gatoto

Indi mikino izakomeza hubahirizwa ingengabihe y’irushanwa.

Abakina mu cyiciro cya Mbere nibo benshi muri iri rushanwa

UMUSEKE.RW

Related Articles

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button