Andi makuruInkuru Nyamukuru

Ihohoterwa rishingiye ku gitsina n’imirimo ivunanye mu bikibangamiye umugore

 Umuryango Nyarwanda wa Réseau des Femmes Oeuvrant pour le dévelopement Rural (Isangano ry’Abagore baharanira Amajyambere y’Icyaro) usanga mu iterambere ry’umugore hakirimo imbogamizi zirimo ihohoterwa rishingiye ku gitsina,imirimo ivunanye,imyumvire ikiri ihasi, kutagira uburenganzira ku mutungo n’ibindi, bikaba bimwe mu bituma bamwe bahera hasi.

Inteko rusange ya 29 ya Umuryango Nyarwanda wa Réseau des Femmes Oeuvrant pour le dévelopement Rural

Ibi ni bimwe mu byagaragarijwe mu  Nteko rusange ya 29 y’uyu muryango yateranye kuwa 2 Nyakanga 2022. Ni inteko kandi yitabiriwe n’inzego zinyuranye n’abanyamurayango bahagarariye abandi mu turere twose.

Muri iyo nteko rusange hanamuritswe igenamigambi ry’imyaka 5. Muri iryo genamigambi hibanzwe kuri gahunda zijyana n’icyerekezo cy’igihugu.

Abanyamuryango ba Réseau des Femmes Oeuvrant pour le dévelopement Rural bavuga ko bazakomeza gukora uko bashoboye ngo bubakire umugore ubushobozi.

Umuyobozi w’Isangano ry’Abagore baharanira Amajyambere y’Icyaro, Uwimana Xaverine, yavuze ko hishimirwa iterambere ry’umugore aho rigeze ariko ko ihihoterwa rishingiye ku gitisina bakorerwa rihangayikishije.

Yagize ati “Uyu munsi hari poilitiki nziza y’igihugu ariko hari n’aho abagore bageze.”

Yakomeje agira ati “Twishimira ko umubare w’abagore bajya mu nzego ugenda wiyongera, abiga mu mashami yose uriyongera,uw’abakora ku ifaranga nabwo ugenda wiyongera. Ariko turacyafite ikibazo nk’umuryango uharanira kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina, ntabwo riranduka burundu ariko dufite ishingano zo kongera imbaraga mu gukumira ndetse no kugaragaza icyaha kitaraba, ariko dufite inshingano zo kwita kuri bano bana baterwa inda imburagihe, mu kubashakira ubutabera, ishuri no kureba uburyo barera abana babo, bagasubira mu buzima busanzwe.”

Uyu muyobozi yavuze bafite gahunda yo kubaka ishuri ryigisha abagizweho n’ingaruka zo guterwa inda imburagihe ndetse n’irero ry’abana.

Yavuze ko hari abakobwa babyaye imburagihe basubiza mu mashuri ariko kubera kubura uwita ku mwana bikagatuma bahura n’ibindi bishuko.

Ati “Hari n’abatsinze leta ibohereza ku bigo byiza by’amashuri ariko abyobozi b’ibigo bang kubakir kuber ko babyaye.”

Akomeza agira ati “Tuzakomeza ubuvugizi ku bibazo byakorewe ubushakashatsi,dukomeze mu nzego zose ndetse n’abafatanyabikorwa.”

Biteganyijwe ko ikigo kizubakwa kizafasha abana batewe inda imburagihe ndetse n’irero ry’abana babo bizuzura bitwaye miliyari 2 y’amafaranga y’uRwanda.

Bateganya no kubaka amacumbi n’inzu mberabyombyi yakira inama n’ibirori bitandukanye mu rwego rwo kubyaza umusaruro ubutaka bafite.

Umuyobozi muri MIGEPROF ushinzwe uburinganire no kongerera ubushobozi abagore ,Silas Ngayaboshya, avuga ko ubushobozi bw’abagore butaragera kure, hakiri ihohoterwa rishingiye ku gitsina, ubusumbane bushingiye ku gitsina.

Yashimiye igenamigambi rya Réseau des Femmes kuko rijyana n’icyerekezo na politiki ya leta yo guteza imbere umugore.

Ati “Tugomba kujyana mu cyerekezo kimwe. Kuba turi gukora ibintu mu buryo bwo guhanga udushya birashimishije kuko duhanganye n’ibibazo byihinduranya.”

Perezida w’Inama y’Igihugu y’Abagore, Uwumukiza Françoise, yavuze ko ikibazo cy’abana baterwa inda imburagihe ari kimwe mu bihangayikishije bityo ko hakwiye ubufatanye n’inzego zitandukanye.

Yagize ati “Icyo tubasaba ni ubutanye kugira ngo tugere kuri benshi, cyane ko iki kibazo cy’abana baterwa inda bakiri bato ni ikibazo kiduhangayikishije nk’umuryango nyarwanda, aho wa mwana dukwiye kumwegera tukamufasha,tukamukura muri ubwo bwigunge.”

Yakomeje agira ati “Ikindi kandi tukegera umuryango we .Hari aho abana bagira ibibazo, bakabaca mu muryango, abaye igicibwa. Ikiza ni uko twakegera n’uriya muryango , tukawubwira ko utagwiriwe n’ishyano, ahubwo tukabigisha, tukabaganiriza kugira ngo bafashe n’uriya mwana ave muri ubwo bwigunge.”

Muri iyi nteko rusange hatowe abayobozi bashya, Uwimana Xaverine yatorewe gukomeza kuyobora uyu muryango mu gihe cy’imyaka 3.

Silas Ngayaboshya umuyobozi ushinzwe uburinganire no kongerera ubushobozi abagore muri MIGEPROF

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW

Related Articles

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button